Politike

Burera: Himakajwe ruswa n’icyenewabo muri gahunda yo kubakira abasenyewe n’ibiza

Umwaka ushize mu karere ka Burera hatangijwe umushinga wo kubakira abasenyewe n’ibiza byari byibasiye uduce tw’aka karere, ariko muri aba bubakiwe haje kwiyongeraho n’abandi bari bafite inzu bigaragaro ko zari amanegeka, uyu mushinga ukaba warashyizwe mu bikorwa na Ministere ishinzwe ibiza: MINEMA.

Kuri ubu, icyiciro cya mbere cy’uyu mushinga kirimo kurangira, kuri ubu kandi abazubakirwa mu cyiciro cya kabiri bakaba baramaze gushyirwa ku rutonde.

Muri icyo gihe ariko Virunga Today yamenye ko habayeho ibibazo bikomeye ubwo hatoranywaga abagombaga kubakirwa, iki gikorwa cyo gutoranya urebye kikaba cyarakozwe neza ariko kigira inenge imwe yuko abatoranijwe basabwe gutanga akantu nk’igihembo, ishimwe se ku wahawe gutoranya abazubakirwa.

Mudugudu yahawe ububasha bwo guhitamo abahabwa impano ya miliyoni 7.

Nk’uko Virunga Today yabitangarijwe na bamwe mu baturage bakurikiraniye hafi iki gikorwa cyo kubakira aba baturage, bamwe muri bo bafite abavandimwe babo, incuti se mu bahawe ubu bufasha, ngo iki gikorwa cyo guhitamo abazubakirwa cyabanzirizwaga n’isura ry’abagombaga kuzashyirwa ku rutonde.
Ngo iri sura ahenshi rikaba ryakozwe na mudugudu wenyine, naho hake hasigaye rigakorwa n’abagize komite y’umudugudu.

Ni ibisanzwe ariko ngo abagombaga gushyirwa ku rutonde ntibahombaga gushyidikanywaho, kubera bari bazwi na bose mu mudugudu, icyo mudugudu yakoraga kwari nko gusura uyu muryango azanywe no kwemeza cyangwa gutanga iyi nkuru nziza ku wagombaga gushyirwa ku rutonde. Muri icyo gihe ninabwo yasabaga uwasuwe kwibwiriza, akagira icyo agenera mudugudu, yakwanga, agakangishwa ko atazibona ku rutonde, bikarangira ayashakiye hasi kubura hejuru kugeza ayabonye. Bitabujije ariko ko hari abagiye bayabura, dosiye zigatinzwa, hakitabazwa imbaraga z’abaturage bagiye basakuza, abayobozi bikarangira bavuye ku izima.

Iby’iyi ruswa Virunga Today yabihamirijwe n’abantu banyuranye, bo mu duce tunyuranye tw’akarere ka Burera.

Umuturage unwe utuye mu kagari ka Kagitega, umurenge wa Cyanika, yabwiye Virunga Today ko yamenye iby’iyi ruswa, ubwo uwagombaga kubakirwa wari wacumbikiwe iwe, yategereje ko yakubakirwa bagaheba, hanyuma akaza kubakirwa ku bw’amajwi y’abaturage nawe arimo!
Uyu mugabo yagize ati :” Uyu mudame yari yizeye kuzubakirwa ndetse n’akagari kaza kunsaba kuzaba mucumbikiye ubwo bazaba bamwubakira, ariko abandi bakomeje kubakirwa, dutegereza ko nawe azagerwaho turaheba, tubajije nyirubwite avuga ko akeka ko impamvu atubakiwe ari uko ba mudugudu bamusabye amafranga ngo abone azubakirwe ariko kubera nta mikoro aya mafranga ntabonek, ariko kubera igitutu cy’ abaturage bashyize kuri komite y’umudugudu, yaje kwisubiraho maze uyu muturage arubakirwa.

Uyu ariko yakomeje abwira Virunga Today ko muramu we atigeze we agira aya mahirwe yo kubakirwa kuko atigeze ashyirwa ku rutonde nyamara yari yujuje ibisabwa, kubera kudashobora kubona anafranga ibihumbi ijana yasabwe na mudugudu, kuri ubu akaba yararangije gukurayo amaso.

Undi muturage nawe wo mu murenge wa Cyanika, akagari ka Nyagahinga waganiriye na Virunga Today we yamubwiye ko umubyeyi we muri iki cyiciro cya kabiri yagize amahirwe yo gushyirwa ku rutonde rw’abazubakirwa kandi ko urebye inzu zirimo kububakirwa zifite agaciro k’arenga miliyoni 7 y’amanyarwanda, akaba rero ari amahirwe menshi bagize ku muryango wabo.

Abajijwe niba umubyeyi we nta kantu yaba yaratanze, yashubije aseka cyane agira ati:” Ubwo ukirirwa ubaza, umuntu yaguhesha inzu ihenze kuriya hanyuma ntugire icyo umufungira, twe ariko baratuhoreye, abandi batanze ijana naho we ni 40 gusa yahaye mudugudu”.

Uyu abajijwe niba atabona ibi bikorwa bitafatwa nka ruswa, yashubije ko ibi bisa nibimenyerewe muri kariya gace kuko nta kintu gifite agaciro mudugudu yagukorera utamuhayeho.

Yagize: “Ni ibintu tumaze kumenyera kuko uretse n’izi nzu z’agaciro zahawe abahuye n’ibiza no mugihe cyashyize, hari inkunga mu mafranga twagiiye duhabwa bikaba ngombwa ko uyihabwa abanza kwemerera mudugudu Gitifu akantu, urugero ni mu mfashanyo zari zigenewe abaturiye umupaka, wahabwaga ibihumbi ijana ukabaha 20”.

Undi muturage utuye mu murenge wa Rugarama, Virunga Today nawe ifitiye amajwi, yabwiye Virunga Today ko bisa naho ruswa yimakajwe hose kuko uretse no muri uyu mushinga, iyi ruswa yahawe intebe no muri gahunda ya Girinka, aho bivugwa ko urutonde rw’abahabwa inka rukorwa mu nteko z’abaturage ariko kugeza ibi bikaba bisigara mu mvugo gusa, kuko uru rutonde rukomeje gukorwa na mudugudu, uyihabwa akaba agomba kubanza kugira icyo aha mudugudu.

Virunga Today kandi yahawe amakuru n’abandi bantu banyuranye bemeza ko ruswa ivuza ubuhuha mu nzego z’ibanza, hakaba hari ba Gitifu badashobora kuguterera kashe kuri document iyo ari yose, utabanje kubaha make 10 000.

Umunyamakuru yashatse kumenya icyo ubuyobozi bw’akarere buvuga kuri iki kibazo cya ruswa cyigaragaje igihe hubakirwaga abasizwe iheruheru n’ibiza, maze yoherereza ubutumwa Visi meya ushinzwe imibereho myiza, ariko ntihaboneka igisubizo ku kibazo yari amubajije.

Tubabwire ko Leta y’u Rwanda imaze igihe ishyira mu bikirwa ingamba zitandukanye zo kurwanya ruswa, harimo:
-Gukira Ubukangurambaga bugamije gukangurira abaturage kuyirwanya, cyane cyane urubyiruko;
-Gushyiraho amategeko n’inzego zihariye: inzego nk’Urwego rw’Umuvunyi, Polisi y’Igihugu, n’Ubushinjacyaha bukurikirana ibyaha bya ruswa;
-Guhana abagaragayeho ruswa: Abahamijwe ibyaha bya ruswa bahanwa hakurikijwe amategeko.

Ibi akaba aribyo bituma U Rwanda ruza mu bihugu bya mbere bibonekamo ruswa nke kuri ku mugabane w’Afrika ndetse no mu rwego rw’Isi, ariko kandi haracyagaragara ruswa hirya no hino mu gihugu, ubushakashatsi buherutse gukorwa n’umuryango urwanya ruswa n’akarengane Transperency International Ishami ry’ URwanda, bukaba bwaragaragaje mu nzego z’ibanze, ruswa iri kuri 6.40%,bivuze ko hari byinshi bigikeneye gukorwa kugira ngo ruswa irandurwe burundu nk’uko biri mu cyerekezo cy’igihugu 2050.

Ba mudugudu ngo baba baratinyutse kwaka ibihumbi ijana n’aba basaza rukukuri ngo babone bavanwe muri aya manegeka

    Ubuyobozi bw’akarere ka Burera bukomeje kugaragaza ubushake buke mu gutanga amakuru yafasha hakemurwa ibibazo biriho

    Umwanditsi: Musengimana Emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *