Politike

Burera-Ikibazo cy’amazi ava mu birunga: Robert na Media bongeye gutamaza abayobozi mu karere, babita ba bihwahwanya , muri Virunga Today bongera kugaragaza impungenge kuri ruhurura zerekeje amwe muri aya mazi mu kiyaga cya Burera

Ku munsi wa kabiri bikurikiranya abanyamakuru Robert na Media bongeye kunenga imikorere ikomeje kuranga ubuyobozi bw’akarere ka Burera, uyu munsi muri iki kiganiro cyamaze kuba kimenyabose, aba banyamakuru bakaba bavuze ku kibazo cy’amazi ava mu birunga akomeje kubangamira ibikorwa byiganjemo ubuhinzi by’abaturiye kariya gace.

Ni ikiganiro cyitabiriwe n’abatari bake batanze ibitekerezo byabo kuri iki kibazo kandi cyakoreshejwe n’amagambo aremereye aho aba banyamakuru bise aabayobozi b’akarere abanyabihwahwa, ababeshyi  by’umwihariko bemeza ko imikorere mibi y’abakorana na Meya Solina yatumye kuri ubu uyu muyobozi ashobora kuba ari ku miti irwanya depression.

Yabeshye intumwa za rubanda ashaka kuzumvisha  nta kibazo cy’amazi yo mu birunga kiri mu murenge wa Ruagarama

Iyi ninayo yari insanganyamatsiko y’ikiganiro umuti ukwiye cyo kuri uyu wagatatu taliki ya 11/02/2026, abanyamakuru mbere yo guha ijambo abasanzwe bakurikira iki kiganiro ngo batange ibitekerezo kur i iyi sanganyamatsiko yagarutse ku bibazo byamazi ava mu birunga, babanje kugaruka ku nkuru y’urugendo rw’abadepiite bagize komisiyo y’ubuhinzi ubworoi n’ibidukukije baheruka gukoera mu karere ka Burera.

Nk’uko bakomeje babivuga ngo aba badepite bagenzwaga  no  gukurikirana ishyirwa mu bikorwa rya politiki y’igihugu y’ibidukikije n’ihindagurika ry’ibihe bakaba barasuye umushinga wakozwe wo gufata amazi ava  mu birunga akangiriza abaturage.

Icyaje kuba kinatangaje ngo nuko ubwo basabaga umuyobozi mu karere ufite mu nshingano zo kubungabunga ibidukikije, yabashubije ko atari ngombwa kwirirwa basura uyu mushinga kuko ibikorwaremezo byubatswe kuri ubu bifashwe neza. Abanyamakuru babivuze muri aya magambo :  ”Abadepite baje mu butumwa bw’akazi bazanywe no kureba iby’umushinga wakozwe ufata amazi ava mu birunga maze basabye umuyobozi ushinzwe ibidukikije kubageza ahari ibi bikorwa, abasubiza ko atari ngombwa kuko ibi bikorwa bifashwe neza imodoka ividura imyanda mu byobo bifata amazi ikaba ihora muri kariya gace, bityo ko nta kibazo cy’amazi ava mu birunga kikibarizwa muri  kariya.

Abanyamakuru bakomeje bavuga ko iyi mvugo y’uyu muyobozi nandi magambo yandi yayiherekeje byateye amakenga izi ntumwa za rubanda bongera gusaba uyu muyobozi kubageza ahari ibi bikorwa. Bagize bati: ” Abadepite bagize amakenga ku mvugo ya directeur maze bamubwira ko bavuye i Kigali bazanywe no kueraba ibikorwa by’uyu mushinga ko rero nta mpamvu yo kudakora icyabazanye kandi bahawe ibyangombwa byose harimo n’amafranga ya mission’. 

Ibyobo bifata byuzuye amabuye n’ibitaka kubera isuri yo mu birunga, amazi ahitamo kwishakira inzira mu mirima y’abaturage

Inkuru y’abanyamakuru Robert na Media ikomeza yemeza ko nta kindi directeur yagombaga kongeraho uretse kureka izi ntumwa za rubanda zigakora icyazizanye, ndetse yemera no kubaherekeza muri uru rugendo. Ngo bagere mu murenge wa Ruagarama bakiriye ubuhamya bw’abaturage kuri uyu mushinga by’umwihariko kubera imvura yari yaguye bibonera ibibazo biri mu mikoreshereze y’ibikorwaremezo byasizwe n’uyu mushinga.

Rugikubita ngo aba badepite bavuganye na Gitifu w’akagari ka Karangara, maze ku kibazo cy’uko ibyobo byacukuwe byitaweho bikaba bikorerwa amasuku buri gihe bibaye ngombwa hifashishijwe imodoka yabugenewe, uyu ahakana atsemba ababwira ko nta modoka arigera abona muri aka kagari ije muri iki gikorwa kandi ko ibyo bitanashoboka kuko nta mihanda nyabagendwa igera kuri ibi byobo.

Abanyamakuru kandi bifashishije amajwi y’abaturage yafashwe na mugenzi wabo wari waherekeje intumwa za rubanda nabo babagaragaza iki kibazo muri aya magambo. ” Ibyobo byacukuwe muri uyu mushinga byari byakemuye iki kibazo, ariko uko iminsi yagiye ihita, amasuri ava mu kirunga cya Muhabura yagiye azana amabuye n’ibitaka byuzura ibi byobo, amazi abura aho anyura kuva iyo za Gitesanyo amazi yagiye  yishakira inzira mu mirima yacu, ari nako yangiza imyaka itewemo igatwara n’ubutaka, rwose ubu yambukiranya iyi mirima mpaka akaruhukira ku murenge wa Rugarama nk’uko byari bimeze mbere, hakwiye kugira igikorwa ibi byobo byose uhereye ku byegereye ishyamba bikaziburwa niho twakongera kugira agahenge’.

Nk’uko bikomeza byeemzwa n’aba banyamakuru ngo aba badepite kandi biboneye ko nubwo imvura yari yaguye ku bwinshi muri iki gice cya Rugarama, ngo batangajwe no kubona nta mazi na make yigeze arangwa muri uyu muzi bivuze ko nk’uko Gitifu w’akagari ndetse n’abaturage babyivugiye amazi atagikoresha inzira yari iisanzwe ahubwo ko yishakiye inzira mu mirima y’abaturage aho yangiza imyaka igatwara n’ubutaka buhingwaho.

Ba bihwahwanya, abayobozi batavugisha ukuri batumye Meya afatwa na depression

Nk’uko twabivuze hejuru, muri iki kiganiro humvikanyemo imvugo zikarishye nk’aho umunyamakuru yise umuyobozi wo mu karere bihwahwanya ( umuntu utavugisha ukuri, ubeshya ku mugaragaro), bagaragaza ko iyi mikorere yo kutavugisha ukuri ari ingeso y’abayobozi bo muri Burera ko uretse n’uyu mushinga hagaragaye kutavugisha, no ku kibazo cy’amafumbire mvaruganda cyavuzweyo mu minsi ishize, aba bayobozi batigeze bavugisha ukuri.

Umwe mu b’ambasaderi ba Rc Musanze witwa Damiyani we yasabye Meya Solina kwitandukanye n’ibyegera bye bikomeje kumushora mu makosa akomeye kandi bari basanzwe bamwemera nk’umuntu ushyira imbere inyungu z’abaturage, aha niho abanyamakuru banahereye bemeza ko muri aba bayobozi harimo Visi Meya ushinzwe ubukungu n’iterambere kuko ari mubakomeje gushisha amakuru kuri uyu mushinga. Mu bisa kandi n’urwenya, abagize uruhare muri iki kiganiro, bavuze ko kubera gukora wenyine mu karere n’ibyo akoze bakamuvangira Meya Solina ngo ashobora kuba yarahisemo gufata imiti igabanya depression.

Ruhurura zose zo ku muhanda Kidaho-Butaro zerekejwe mu kiyaga cya Burera

Iki nacyo ni ikibazo kirebana n’amazi ava mu birunga, ikibazo umunyamakuru wa Virunga Toay yagaragarije ubuyobozi bw’akarere ka Burera ubwo habaga ikiganiro n’abanyamakuru umwaka ushize maze umuyobozi w’akarere ahumuriza umunyamakuru ko bitashoboka ko amazi yakoherezwa mu kiyaga cya Burera. Nyamara urebye ubwinshi by’imiyoboro yakozwe kuri uyu muhanda, imiyoboro ifata amazi yo mu misozi ikayerekeza rwagati mu kiyaga, ariko cyane cyane ukareba ubwinshi bw’amazi aznyuzwa muri rigole avuye mu kirunga cya Muhabura,  izi mpungenge ntizabura dore ko naho byavuzwe ko hazubakwa ibyobo bifata aya mazi, hegereye inkombe z’ikiyaga cya Burera ku buryo bizorohera aya mazi y’isuri kugera mu kiyaga cya Burera, cyazahura n’ingorane zikomeye harimo no guhinuka isayo aya mazi adakumiriwe ngo areke kwisukamo uko yakavuye hirya no hino mu bice bikikije iki kiyaga.

Virunga Today ikomeje gukurikiranira hafi iby’aya mazi yoherejwe mu nkengero za Burera. kugira ngo igihe byaba bibaye ababishinzwe bazakore ibishoboka ngo batabare iki kiyaga gifatiye runini urusobe rw’ibinyabuzima muri kariya gace.

Tubabwire ko uretse uyu muzi wo muri Rugarama watunganyijwe ukaza kugira ibibazo byo gufata neza ibikorwaremezo byawubatsweho, no mu murenge wa Gahunga hatunganyijwe undi muzi mu kagari ka Kidakama, ubwo umunyamakuru wa Virunga yari mu rugendo rw’akazi muri kariya gace, akaba yariboneye ko uyu muzi ukomeje kwangizaa bikomeye umuhanda Gahunga-Kingi, mu mpande zombi z’umuhanda ku buryo nta gihindutse, mu gihe gito uyu muhanda utaza ukiri nyabagendwa.

Mu nkuru yahitishijwe muri Virunga Today umwaka ushize, umunyamakuru wasuye imirimo yo kuwutanganya akaba yari yaravuze rumwe  n’umutekinisiye wubakaga uyu muzi,  ko byaba byiza amazi y’uyu muzi ashakiwe inziya y’ibusamo  yatuma yihuza n’ay’undi uri hafi ya paruwase ya Gahunga. aho kugira ngo akomeze yangize ibice byombi by’umuhanda  Gahunga-Kingi nk’uko bimeze buno. Iki gitekerezo kikaba cyaramaganiwe kure n’ubuyobozi bw’akarere ka Burera bwemeje ko imirimo yo gutunganya uyu muzi itazahindura inzira y’amazi.

 

Ibyobo bifata amazi bya Muhe/Musanze bihora bikorerwa maintenanace, ibyo muri Burera byo byabuze ubyitaho, amazi yishakira inzira mu mirima ihingwa y’abaturage

Umugezi wo muri Kidakama waragomorewe bagarukira ku muhanda Gahunga-Kinigi, none amazi awugeze ku buce                                                                                                                                      Umwanditsi: Musengimana Emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *