Politike

Burera-Ikibazo cy’umuhanda Rutamba-Kinoni: Habonetse amafoto y’umuhanda uzakoreshwa n’abazitabira ibirori bya Yubile, ikibazo gikomeza kutavugwaho rumwe, akarere kimana ibisobanuro

Ahari abasomye inkuru ya Virunga Today ivuga ku muhanda uherereye mu karere ka Burera utakiri nyabagendwa ntibumvise ubukana bw’iki kibazo mu gihe umunyamakuru wateguye iyi nkuru nta foto n’imwe yagaragaje y’uko uyu muhanda uteye none, aka ya mvugo igezweho ngo “nta foto ntacyabaye.”

Icyokora ku bwo guhatana k’umunyamakuru ngo akomeze atere ubwega kubera iki kibazo kibangamiye abaturiye kariya agace, amafoto arenga mirongo itatu yasahoboye kugezwa kuri Virunga Today, akaba ariyo tumurikira abasomyi bacu ari nako tubagezaho andi makuru kuri uyu muhanda, byanze bikunze uzifashishwa n’abazitabira Yubile y’imyaka 75 ya Paruwase gatolika ya Kinoni, Paruwase yakomeje kuba ikirango cya kariya gace kose kuva mu myaka yo hambere kugeza ubu.

Umuhanda washize

Aya mafoto yoherejwe n’umukunzi wa Virunga Today bigaragara ko azi neza kariya gace, yerekana ibice byazahaye by’uyu muhanda, bikaba bigaragara ko bigoye gucisha ikinyabiziga muri uyu muhanda.

Koko rero, menshi muri aya mafoto agaragaza ahantu h’agasi, haboneka gusa igisa n’amasarabwayi, ikimenyetso ko hazahajwwe n’isuri.

Andi mafoto agaragaza ahantu h’ibinogo rwagati mu muhanda, ibinogo bifata isura y’ibisimu ubona ko birekamo amazi menshi mu gihe cy’imvura.

Nk’uko kandi bigaragazwa n’ariya mafoto, hirya no hakuno h’uyu muhanda, ahakogombye kuba hari rigole z’amazi, haboneka ibihuru bigizwe n’ibyatsi byinshi bigaragaza ko hashize igihe kirekire nta suka igera kuri ibi bice,

Ni ibihuru kandi bigaragara iruhande rw’amazu wagira ngo ntatuwemo ndetse no hafi y’inyubako zishobora kuba ari iz’amashuri, ariko by’umwihariko ibi bihuru bigaragara ku cyapa kiranga umudugudu,aha iki cyapa gishinze hakaba hagaragaza umuhanda ubona ko utagikoreshwa.

Ikindi kigaragaza ko umuhanda washize, nuko igare rigaragara mu ifoto ryikoreye umutwaro, aho kuba ririmo kunyongwa, umunyonzi yitabaje abandi bantu ngo bamufashe gusunika uyu mutwaro kandi nabo ukaba ubona bibagoye gusunika iri gare muri uyu muhanda wangiritse bikomeye.

Ndi Gitifu wa hariya sinasinzira: umwe mu baba ku rubuga Karibu Media

Urubuga “Karibu Media Group” ni urubuga rwa nyirikinyamakuru Karibu media, kuri uru rubuga abaruhuriraho bakunze kuganira ku ngingo nyinshi harimo n’izijyanye n’iterambere ry’abaturage mu mirenge ya Gahunga,Kinoni na Rugarama. Ni no kuri uru rubuga umunyamakuru wa Virunga Today (nawe urubaho) yamenyeye amakuru y’ibanze y’iyangirika ry’uyu muhanda maze atangira gukurikirana iki kibazo mu mizi.

Na nyuma yo gukora inkuru ya mbere kuri iki kibazo, umwe mubaba kuri uru rubuga yatanze ibitekerezo bye kuri iki kibazo, agaragaza ko ibintu byageze iwa ndabaga, ko paruwase yivanye mu nshingano zo gutunganya uyu muhanda, kandi ko aho bigeze ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mwakagombye guhagurukira iki kibazo, ngo naho ubundi ari umuyobozi hariya ntiyatora agatotsi kubera kiriya kibazo.

Yagize ati” Uriya muhanda ni uw’Akarere na Paroisse. Akarere kakoresha VUP, ukagenda ukagera mu isoko bita Mu Kinyanda/Forosi (Force), ukaba muzima; Paroisse nayo, yakagombye kuba yarasabye abakristu bakawukoramo umuganda ariko ubu bizayigora dore ko ubu isigaye ari akanusu nyuma yo kuvukaho indi Paroisse yitwa Nkumba, nyuma ya Butete. Byose biva muri Planning. Menya Abapadiri ba hariya batayishyiramo imbaraga. Ndetse ya Gitifu wa Kinoni hariya yakagombye guhaguruka, akareba approach yakoresha niba budget itabonetse. Nyobora hariya sinasinzira mfite uriya muhanda.

Undi muturage utuye hafi ya paruwase ya Kinoni nawe yahamagaye muri Virunga Today atabariza abasanzwe bakoresha uyu muhanda, agaragaza ko nk’abaturiye uyu muhanda, nta bushobozi bafite bwo kuba bawusana.

Yagize ati:” Nyabuneka batubwiye ko muri abanyamakuru mutuvuganire uyu muhanda wacu warangiritse cyane ku buryo n’imodoka yatwaraga abanyeshuri biga kwa padiri yangiritse itaramara kabiri, byose byatewe n’amazi y’isuri yangije uyu muhamda aturutse mu gice cya ruguru, batuzaniye ka laterite, twawitunganyiriza, ariko uko bimeze uku ntacyo twakshoborera, umuhanda wahindutse agasi.

Umunyamakuru yabajije uyu muturage niba paruwase ya Kinoni itafasha mu gusana uyu muhanda cyane ko bari no mu myiteguro yo guhimbaza Yubile maze uyu asubiza ko magingo aya atabona aho amafranga bayakura.

Yagize ati: “Simbona aho aba bapadiri bakura ubushobozi bwo gukora uyu muhanda ukurikije ukuntu wangiritse kuko nabo ntako bameze dore ko n’ubu barimo kwirwanaho bishakamo amikoro yo gukoresha mu mirimo isanzwe ya paruwase basarura iri shyamba ryabo.”

Naho ku bijyanye nuko bizagenda mu gihe cya Yubile uyu yashubije ko bigoranye gutunganya uyu muhanda mbere ya Yubile niba hatabonetse umuterankunga.

Vice mayor ufite inshingano ibikorwaremezo yirinze kugira icyo avuga ku kibazo gishobora gushyira abaturage be mu bwigunge

Mu gushaka kumenya icyo ubuyobozi bw’akarere ka Burera butekereza kuri iki kibazo, umunyamakuru wa Virunga Today yohererereje vice meya ushinzwe iterambere ry’ubukungu, ubutumwa bugufi, amubaza ku masezerano avugwa hagati y’akarere na paruwase ajyanye no kwita kuri uriya muhanda,

Uyu munyamakuru yarangije abaza vice mayor ahazaza h’uyu muhanda mu gihe ukomeje kwangirika ku buryo no mu gihe kitari icya kera, n’abakoresha amagare bazaba batagishobora kuhanyura.

Icyokora ubwo twarangizaga gukora iyi nkuru nta gisubizo cya Visi Meya cyari cyakabonetse, ni nyuma y’amasaha 24 yohererejwe ubu butumwa.

Virunga Today ikomeje kotswa igitutu n’abakoresha uriya muhanda ngo ibakorerw ubuvugizi kuri iki kibazo, irateganya kwegera ubuyobozi bwa Diyoseze Gatolika ya Ruhengeril, ngo ibagezeho impungenge z’aba baturage baturiye uyu muhanda biganjemo abayoboke ba Kiliziya gatolika ku miterere y’uyu muhanda, wakagombye kuzifashishwa hizihizwa Yubile y’imyaka 75 paruwase gatolika ya Kinoni amaze ishinzwe.

Ubutumwa bwa Virunga Today kuri Vice meya kugeza magingo aya ntiburahabwa igisubizo

Inkuru bifitanye isano:

Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri: Yubile y’imyaka 75 ya Paruwase ya Kinoni ishobora kuzasanga nta muhanda nyabagendwa ugera kuri paruwase, nta shuri rizima ribarizwa muri paruwase, hari n’ibibazo bikomeye mu micungire y’umutungo wa Paruwase

Umwanditsi:Musengimana Emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *