Burera: Imyaka 9 y’umusaraba ku baturage bimuwe ku kirwa cya Bushongo
Ikibazo cy’abaturage bimuwe mu Kirwa cya Bushongo giherereye mu kiyaga cya Burera, bagatuzwa mu murenge wa Riugarama, Virunga Today yakimenye ku bw’ikiganiro umuti ukwiye cyahise none kuwa 07/05/2025 kikaba cyagarutse ku bibazo aba bimuwe bakomeje guhura nabyo imyaka 9 irashize.
Ibi byatumye umunyamakuru wa Virunga Today anyarukira muri archive ngo amenye imiterere y’iki kibazo maze asanga inkuru zivuga kuri iki kibazo ari izakera kandi ko zose zagarukaga ku bibazo uruhuri byari bikomeje kugariza aba baturage.
Mu nkuru za vuba hakaba harimo iyanditswe n’Ijwi ry’Amerika umwaka ushize, ibivugwa muri iyo nkuru bikaba bihura neza neza n’ibyavuzwe none mu nkuru ya none yo kuri RC Musanze, bivuze ko abo ikibazo kireba harimo n’ubuyobozi bw’Akrere ka Burera,batigeze bagiha uburemere bwaco. Inkuru twabateguriye irifashisha ibyavugiwe mu kiganiro cya none ndetse no ku byavuzwe kuri iki kibazo n’irindi tangazamakuru nka VOA
Bimuwe bahunga ibiza, basubirayo babyigemuriye, bizezwa iterambere bibasirwa n’ubukene, bubakirwa inzu ku butaka bwabo, ntizitwa izabo, basabwa gutegereza uzishyura akayabo ku mitungo yabo, bakomeza n’ ubuzima bushaririye kugeza igihe kitazwi.
Uku niko hasobanurwa mu magambo make akaga, umusaraba wakomeje kwikorezwa aba baturage kuva nyine haba igikorwa cyo kubavana rwagati mu kiyaga cya Burera. Koko rero.
1.Ibiza ntaho babihungiye
Ibyo kibimura byakozwe mu mushinga munini wakozwe na REMA utwara akayabo kagera kuri miliyoni 500, hagamije kuvana aba baturage mu bwugunge bwatumaga batagezwaho ibikorwa remezo birimo amashuri, amasoko, amavuriro…,bukaba bwari n’uburyo bwo kubarinda impanuka, ibiza biterwa no kuba bari batuye muri iki kirwa cy’ikiyaga cya Burera gikunze kubonekamo impanuka nyinshi n’ibiza kubera imiterere yacyo.
Kuba barimuwe nk’uko aba baturage babyivugira, ngo barabishimira Leta y’ubumwe ariko nanone impanuka n’ibiza bizezwaga kurindwa ngo ntaho byagiye kubera ko basabwa gusubira muri aya mazi bagiye mu bikorwa by’ubuhinzi.
Kuba ngo barahawe ubwato bumwe ku baturage barenga 400 bagomba kwambuka kenshi bagiye kureba imyaka yabo, ngo birutwa na mbere aho bategaga ubwato ari 2 cyangwa 3 bakajya gushaka ibyo bakeneye mu gihugu bavuye mu kirwa, ngo naho uko bimeze ubu, impanuka yo mu mazi umunsi izaba izahitana benshi.
Aba baturage bongeyeho ko iyo mu mirimo y’ubuhinzi bakorera rwagati mu kiyaga, naho baba bugarijwe n’ibiza kuko nk’iyo imvura iguye ibahituraho kuko ntaho kwikinga, bakaba bahitamo kujya munsi y’ibiti cyangwa mu intoki bizwi ko bikurura inkuba. Gutaha bava cyangwa bajya muri iyi mirimo nabwo ni nk’intambara kubera ubwinshi bw’ababa bagomba kwambutswa mu bwato bumwe rukumbi butajyamo abarenga 40.
2.Bizejwe iterambere none baheranywe n’ubukene
Abaganiriye na VOA bagaragaje ko bavanywe mu birwa bizezwa ubuzima bwiza bujyane n’ibikorwaremezo baje basanga ndetse n’ibindi bikorwa bindi byiza byagombaga kubasanga mu mudugudu mwiza bari bubakiwe. Gusa ngo ibi byaje guhinduka indoto kuko bazanywe mu nzu nziza ariko basabwa gukomereza ibikorwa bituma babaho iyo mu kirwa.
Ibi ngo byabakuriye ubukene bukabije kuko ntabwo babonye uburyo bwo gukomeza kwita ku bikorwa bibatunze by’ubuhinzi kubera gutura kure yabyo, kubigeraho bikaba byarabagoye cyane.
Umwe muri aba baturage yabwiye ijwi ry’Amerika ko ubu ubutaka bwabo nta kintu bucyeraho kubera ko nta fumbire ikigezwa muri ubu butaka, imurimo yo kwita kuri iyi myaka nayo ikaba ikorwa bigoranye, ndetse n’imyaka mike ishoboye kuba yakwera nk’urutoki, ikaba yisarurirwa n’abajura.
Ibyo kuba bakwitabira ubworozi nabyo bikaba bitashoboka kubera ko nta butaka buhagije bakoreraho ubu bworozi aho batuye i musozi.
3. Bambuwe uburenganzira ku mitungo yabo.
Ibi ngo ni ukuri kwambaye ubusa, kubera ko ubutaka bwo mu kirwa ntibwigeze bubandikwaho ngo bahabwe ibyangimbwa byabwo, ibi bikaba ngo bidashoboka kubera ko ubutaka bwo muri iki kiyaga bwose bwagenewe ibikorwa by’ubukerarugendo, bikaba ngo bitashoboka ko bwandikwa ku muntu ku giti cye. Ikindi kandi na bwa butaka bwubatsweho amazu y’umudugudu bwabo (kuko aribo babwishakiye igihe bubakirwaga), nabwo babwimiwe ibyangombwa byabwo, bivuze ko Leta icyita aya mazu ayayo, amazu yubakiye abaturage bayo, hakibazwa impamvu yo yiha ubwo burenganzira ku butaka butari ubwayo.
4.Basabwe gukomeza gutegereza nk’abategereje umwami Yesu.
Ibyo gutegereza ibizakorwa mu gihe kitazwi, kitigeze kimenyeshwa abakurikiye umuti ukwiye, byagarutsweho n’abayobozi b’akarere ka Burera barimo Meya Solina na Perezida wa Njyanama bwana Bizimungu J Baptise.
Aba bombi bahurije ku kuba ikibazo kizwi kandi ko baticaye ubusa, ko barimo gushaka abashoramari bagurira aba baturage, abamaze gusura ngo bakaba batanga amafranga make babona adakwiye ubu butaka, aba baturage ngo bakaba rero basabwa gukomeza kwihangana kugeza igihe habonekeye umushoramari utanga amafranga ahagije, ngo icy’ingenzi akaba aru uko bavanywe muri iki kiyaga. Ibi bikaba bishatse kuvuga ko igihe uyu mushoramari utanga agatubutde atabonetse bakomeza gutegereza na myaka 100.
Barakariye Meya wa Burera, basaba umunyamakuru kumuha igihe ntarengwa cyo kuba yarangije gukemura iki kibazo.
Ibitekerezo byinshi byatanzwe byagaragayemo igisa n’umujinya abakurikiye iki kiganiro bari bafitiye abayobozi kubera ibisubizo bitagira ireme batanze ku kibazo kimaze imyaka 9, kitarabonerwa umuti.
Muri bo twavuga nk’uwitwa Damiyani wo ku Gutesanyo wasabye Meya ko :
1. mu maguru mashya aba baturage babarurirwaho ubutaka bwabo buri mu kirwa, buri wese akushakira umukiriya nk’uko byagenze ku batuye mu birwa by’ikiyaga cya Ruhondo;
2. Kubaha ibipapuro bya burundu ku butaka bwabo Leta nk’umubyeyi yabubakiyeho inzu zo guturamo mu mudugudu;
3.No kwicarana n’aba baturage, hagashakishwa umuti urambye ku bindi bibazo byugarije aba baturage.
Uwitwa Agateretswenimana, ambasaderi uzwi kukuba akunze gushimagiza Meya wa Burera, we adaciye iruhande, yahise asaba umunyamakuru ko yahita atumiza Mayor muri iki kiganiro, agatanga ibisobanuro byombitse kuri iki kibazo, ibi Meya akaba yarabyubahirije mu butimwa bugufi yohereje kuri RC Radio musanze, akaba yaratanze ibisobanuro twababwiye .
Uwitwa Mzee Gakoro we, ari hafi no guta amarira hasi yabwiye umunyamakuru ko bibabaje ko imyaka 9 yashyira umuturage ategereje indishyi ku bye, ntayihabwe kandi akeneye kugura ipantalo, abana bakeneye kujya ku ishuri, ahita asaba umunyamakuru Jado Fils ko Meya yahabwa amezi 3 yo kuba yabonye igisubizo kuri iki kibazo, igisubzo cyazamugezwaho binyuzw kuri iyi radiyo.
Nta byinshi Virunga Today yifuje kongera ku byo abarebwa n’iki kibazo ndetse n’abakurikiye ikiganiro bivugiye, icyo yakwibutsa gusa ni amagambo Meya wa Burera aherutse gutangariza abanyamakuru, ko abaturage be bameze neza, kubera ko ibibazo byari bibugarije byarangije kubonerwa umuti bigizwemo uruhare runini nawe ku giti cye, hakaba hibazwa rero niba aba aba baturage bageze naho babura aho gushyingura ababo, batabarizwa mu bwatsi bwe.
Umwanditsi:Musengimana Emmanuel