Politike

Burera-Kagitega: Mu nteko y’abaturage Guverneri n’abaturage bashashe inzobe, hifuzwa ko uyu muco wakwira hose mu ntara

Iby’iyi nteko idasanzwe yateranye kuri uyu wa kabiri taliki ya 18/11/2025, muri Virunga Today twabimenye ubwo kuri RC Musanze batangazaga programme idasanzwe y’iyi radiyo yo kwimurira ibiganiro byayo muri centre ya Sirwa mu kagari ka Kagitega, umurenge wa Cyanika, mu karere ka Burera.

Nyuma byaje kugaragara ko habaye iyi gahunda idasanzwe kubera inteko idasanzwe y’abaturage yagombaga kwitabirwa n’abayobozi bo mu rwego rw’intara n’akarere harimo Guverneri Mugabowagahunde, Meya Solina n’Umukuru w’ingabo mu karere ka Burera, igateranira hariya havuzwe haruguru..

Ibintu bidasanzwe mu murenge, inteko y’abaturage idasanzwe

Ni inama y’inteko rusange idasanzwe  yari yitezwe nyuma yaho hagaragariye ibikorwa bidasanzwe by’umutekano muke mu mirenge y’aka karere ka Burera iherereye mu nkengero za pariki y’ibirunga.

Koko rero nko mu cyumweru twaashoje ndetse n’icyo turimo, murenge wa Kinoni, umudugudu wa Gafuka, akagari ka Kanoni, umuturage yivuganye umugore we amuciye ijosi igihe yarimo afungura ku manywa y’ihangu, naho mu mirenge ya Cyanika  hakaba haravuzwemo ibikorwa byo kwiyahura byahitanye abagera kuri batatu, ibi bikorwa byose nyirabayazana yabyo akaba yarabaye amakimbirane yo mu ngo akomeje kuvugwa muri iyi mirenge.

Muri uyu murenge wa Cyanika kandi wateraniyemo iyi inteko idasanzwe y’abaturage hakaba hakomeje kuvugwamo ikibazo cy’icyuruza n’inyobwa rya kanyanga ikomeje kugarika ingogo, ku buryo nko kuri uyu wa mbere taliki ya 17/11/2025 hashyinguwe umugabo mu kagari ka Kabyiniro byemezwa ko yaguye mu muhora uva muri pariki y’ibirunga nyuma yo kunywa kanyanga kuri centre ya Rohero, akaba yarabonetse nyuma y’umunsi aburiwe irengero.

Imfu zikomoka kuri iki kinyobwa cya kanyanga zakomeje kuvugwa muri uyu murenge aho mu gihe kitageze ku mwaka abagaeze kuri batatu bivugwa ko bamaze guhitanwa n’ingaruka zo kunywa iyi kanyanga.

Byongeye kandi abakurikiranira hafi ibibera muri ibi bice byegereye umupaka w’ URwanda na Uganda bakaba bemeza ko hari umubare utari muke w’abantu bagaragaza ibimenyetso by’ababaye imbata z’iyi nzoga, bikaba bigoranye ko bakomeza kwitabira ibikorwa byo kwiteza imbere bo n’imiryango yabo.

Benshi mu bamenye iterana ry’iyi nteko rero bakaba bahuje iri terana ry’iyi nama n’ibikomeje kubera muri aka gace, bakaba, bemeza ko hatagize igikorwa ngo ibi bibazo bibonerwe umurongo wo kubikemura, akarere kazahura n’ibibazo bikomeye byo kubura imbaraga zikenewe mu iterambere ryako bikazanabangamira bikomeye kwesa imihigo akarere kahize dore ko iyi mirenge isanzwe izwiho kuba ariyo isanzwe ikorerwamo ibikorwa byinshi by’ubukungu mu karere harimo ibt’ubuhinzi n’iby’ubukerarugendo.

Guverneri yanyuzwe n’ibisobanuro yahawe n’abaturage.

Byose byari byateguwe neza muri iyi nteko y’abaturage, maze Meya Solina ahabwa ijambo bwa mbere, ahitamo gusangiza abari aho iby’ingenzi biranga akarere ka Burera, imiterere yako, ibyo abagatuye bamaze kwigezaho n’amahirwe anyuranye ku bagatuye.

Abayobozi b’ingabo mu karere ka Burera nabo bahawe ijambo maze nabo bashima intambwe imaze guterwa n’aba baturage ariko bagaruka no ku nzitizi zikibangamiye iri terambere harimo nk’ ikibazo cy’ikinyobwa cya kanyanga gikomeje kugaragara nuri kariya gace, agace gakomeje kuba inzira inyuzwamo iyi kanyanga ndetse n’abahatuye bakaba bataratanzwe mu bikorwa byo kuyinywa no kuyicuruza.

Bagarutse kandi ku kibazo cy’amakimbirane mu miryango aganisha ku bwiyahuzi, ikibazo gikomeje gufata intera muri kariya gace. abagabo ngo bakaba bakomeje kwiyaka ubuzima bitwaje ko abagore babaca inyuma.

Banakomoje kandi ku kibazo cya ba rushimusi bakomeje kwishora mu bikorwa byo guhohotera inyamsawa zo muri pariki y’ibirunga , urugero akaba ari abaturage baherutse gufatwa bo muri uyu murenge nyuma yo kwinjira muri pariki, bakica imbogo, muri iyi pariki hakaba hakomeje no kugaragara imitego myinshi ya ba rushimusi baba bashaka umuhigo.

Ijambo nyamukuru ryari irya Guverneri w’intara wahise anayobora ibiganiro muri iyi nteko y’abaturage.

Ahereye ku ndirimbo yifashishijwe hasusurutswa abari bitabiriye inama, indirimbo yagarukaga kuri za kirazira dukomora mu muco nyarwanda, Guverneri yagararije abari aho ibidakwirye n’ibikwiye gushyirwamo imbaraga ngo hagerwe ku iterambere ryifuzwa.

Guverneri yavuze ibi muri aya magambo:”Ni byo koko hari ibyo mwakoze muri uyu mwaka tuvuga ko turi gufunika, ni byiza ariko hari ibintu bikeya, ni bikeya ariko by’ingenzi mbona twakora tukabitwaramo umuhigo noneho umurenge wacu, akagari kacu, bikarushaho kuba ku isonga.

Muri ibyo bigomba gushyirwamo imbaraga Guverneri akaba yaragarutse ku bijyanye n’isuku igomba kugaragara ku mubiri naho dutuye, kurwanya ikinyobwa cya kanyanga, amakimbirane,gusigasira pariki, kwitabira umuganda no kwihutira kurangiza umuhigo wo gutera ibiti bihaye nk’akarere.

Guverneri kandi yagarutse no ku rugendo rw’ubumwe n’ubudaheranwa mu karere ka Burera, aha akaba yaragarutse ku kibazo kimaze iminsi kivugwa mu kagari ka Kagitega cyo kudatanga amakuru yaho imibiri yabazize Genoside iherereye, ngo ibe yashyingurwa mu cyubahiro.

Guverneri yagize ati: “Akarere ka Burera turi ku mwanya wa 19 ku turere 30 ku bijyanye n’uru rugendo rw’ubumwe n’ubudaheranwa , ntabwo ari umwanya mwiza, turi no hasi ya cya gipimo mu rwego rw’igihugu, Burera iri ku gipimo cya 94.8 ,ariko iyo urebye hari ibyo ubona koko bigutera kubona koko ko natwe tugomba gukora tukagera aho abandi bageze,hari amakuru maze iminsi numva ahangaha atari na kure,abantu tukabona amakuru, bikamara, tukayahishira, abantu bakayahishira,bakayaryamaho imyaka ikaba, umwaka wa mbere, imyaka ikaba icumi,makumyabiri kandi ari amakuru yakadufashije mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge, mwarabyumvise amakuru y’imibiri yabonetse hano ejobundi, none se hashize igihe kingana iki bariya batutsi biciwe ahangaha!

Umwanya munini Guverneri yaje kuwuharira abaturage bamugezaho uko babona ibibazo bikomeye byagarutsweho muri iyo nteko.

Ku kibazo cy’ingeso mbi yo kwiyahura, abari aho bavuze ko nabo babona ari ikibazo kibarenze, ko ari satani ishobora kuba yaragendereye abatuye kariya gace bagakomeza kwiyaka ubuzima bakitwaza ibibazo bafitanye n’abagore.

Icyokora umwe mu badame wari witabiriye iyi nteko yavuze ko nawe adahakana uruhare rwa satani ko ariko abona ko byose nanone biterwa no kwihererana ibibazo biba byavutse, umuntu ubifite ntabisangize abandi ngo n’umuryango ube wamufasha kubikemura kandi nyamara byinsi mu bibazo bihari bishobora kubonerwa umuti muri ibi biganiro byatangirwamo inama zo gukemura ibi bibazo.

Afashe ijambo, Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Cyanika yabwiye abari aho ko n’abo nk’abashinzwe kwita ku buzima bw’abaturage baterwa ipfunwe n’izi mfu zikomeje kuboneka mu batuye aka gace bashinzwe, nyamara ngo kuri iki kigo hari service ihatangirwa itanga ubujyanama ku bahura na bene ibi bibazo byo kwiheba biganisha no ku kwiyahura.
Uyu mudame yaboneye gusaba uwo ari wese waba ufite ibi bibazo kubagana kugira ngo bamuhe ubufasha bwa ngombwa bwatuma yikura muri ibi bibazo.

Uyu yongeyeho kandi ko bagiye gutangira gahunda yo kubegera ngo babakirire aho iwabo, babafashe muri ibyo bibazo byose bibugarije harimo n’iby’amakimbirane yo mu ngo.

Ku kibazo cy’ukwinangira mu gutanga amakuru ku mibiri y’abazize Genocide itarashyingurwa mu cyubahiro, abahoze bayobora aka gace nyuma y’ihagarikwa rya Genocide babwiye Guvenreri ko amakuru yose yari akenewe yatanzwe kandi ko inzego zari zifite mu nshingano iki gikorwa ari zo zakomeje kubabwira ko bakwihanga kuko igihe kitari cyakageze none aho bitunganiye iyi mibiri bo bemeza ko ar 2 gusa ikaba yarashyinguwe mu cyubahiro.

Ku kibazo cya ba Rushimusi, abari aho bavuze ko bagaya bikomeye abakomeje kwishora mu bikorwa byo guhotera inyamaswa no kwangiza pariki, bemeza ariko ko aba bantu ari agatsiko gato kahagurukiwe n’inzego zirimo abarinzi ba parike, nabo nk’abaturiye parike bakaba bazakomeza gukora uko bashoboye ngo baburizemo ibikorwa byonona iri shyamba rikomeje kubinjiriza agatubutse dore ko uyu mwaka wonyine bahawecheque ya miliyoni 500 azakoreshwa mu bikorwa by’iterambere ry’abaturiye pariki y’ibirunga.

Abaturage kandi babonye n’akanya ko kwinigura bageza kuri Guverneri ibibazo binyuranye birimo iby’ibikorwaremezo by’amashanyarazi n’amazi, ibibazo by’amasoko ku musaruro wabo, ibyo gutwara abantu n’ibintu, byose Guverneri akaba yarabitanzeho umucyo afatanije n’ikipe nini y’abatekinisiye bari bamuberekeje.

Igisigaye rero ni ukureba umusaruro uzava muri uru rugendo, hakazarebwa niba aba baturage bazumva impanuro z’aba bayobozi babasuye, ikibazo cy’amakimbirane mu muryango aganisha ku bwiyahuzi kikaba umugani, abaturage bagacika burundu ku kunywa no gucuruza inzoga ya kanyanga, gahunda z’isuku, umuganda no gutera ibiti nazo zigashyirwamo imbaraga!

Tubababwure ko indi nkuru nziza ku bijyanye n’inama z’inteko z’abaturage ari uko kuva ubu, Radiyo Musanze igiye kujya itambutsa inyumva nkumve (live) izi nteko zizaba zitabiriwe n’abayobozi kugira umuco wo gukemura ibibazo byugarije abaturage wimakazwe muri izi nteko.

iyi nteko yateraniye mu karere ka Burera, ikagirwamo uruhare rukomeye n’abanyamakuru ba Radiyo Musanze, akaba ari icyitegererezo ku zindi nama zazakurikira, abaturage bakazajya basasa inzobe kuri buri kibazo kivugwa mu mudugudu mu kagari mu murenge wabo aho kugira ngo muri izi nteko hummvwe gusa amabwiriza y’abayobozi.


Inama yaranzwe no kubwizanya ukuri hagati y’abaturage n’abayobozi

Umwanditsi Musengimana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *