BURERA: Ku nshuro ya mbere, ishuri “Morning Star Academy” ryanditse amateka atazibagirana mu murenge wa Gahunga.
Ishuri ry’inshuke rizwi nka “Morning Stars Academy” riherereye mu kagari ka Buramba, umurenge wa Gahunga mu karere ka Burera ryubatse amateka atazibagirana muri uyu murenge wa Gahunga aho ryizihizaga bwa mbere ibirori byo gusoza icyiciro cya gatatu cy’incuke (Top Class) ku bana bagera kuri mirongo ine (40).
Ni ibirori byari binogeye ijisho kuko byari byitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye barimo ababyeyi b’abana, abayobozi b’inzego z’ibanze,abarimu n’abaturage muri rusange. Akaba ari ibirori byabimburiwe n’urugendo (Marche) kuva ku kigo cy’ishuri giherereye mu Santeri ya Kanyirarebe berekeza mu Santeri ya Gitesanyi aho bari barangajwe imbere na Polisi y’igihugu ikorera mu murenge wa Gahunga mu rwego rwo kubacungira umutekano.
Maniraguha Ladisilas ni umwe mu babyeyi batanze ubuhamya avuga ibyiza by’iri shuri ry’inshuke mu kagari ka Buramba. Bityo, ashimira ubuyobozi bw’ishuri n’ubuyobozi bwite bwa Leta bwita ku burezi bw’abana bato.
Yagize ati: “Kubona ishuri ry’inshuke hano mu kagari ka Buramba byaradushimije cyane kuko iyi Morning Stars Academy ikigera hano yafashije abana bato bo mu tugari twa Buramba na Nyangwe kuko ritari ryaza, abana bakoraga urugendo rurerure bajya cyangwa bava kwiga iyo za Musanze na Gahunga. Ni nayo mpamvu nk’ababyeyi dushimira ubuyobozi bw’iri shuri ryaje rituvuna amaguru, abana bakaba bigira hafi kuko bizatuma hatabaho no kugira abana batiga. Turashimira kandi n’ubuyobozi bwite bwa Leta budahwema gushyigikira uburezi cyane cyane ubw’abana b’inshuke”.
Maniraguha yakomeje asaba ababyeyi kugana iri shuri, abana bose bakiga kuko ngo kutarigana ni nko kwambara ikirezi ariko ntumenye ko cyera.
Yagize ati: “Babyeyi bagenzi banjye nabisabira ko iri shuri rya Morning Stars Academy twariyoboka, abana bose bakiga kuko ryatwegerejwe kandi twaragorwaga no kujyana abana kure none riratwegereye. Nta mpamvu rero yo kugira abana batiga kandi ishuri rihari keretse niba tugiye kuzaba nka wa wundi wambara ikirezi ntamenye ko cyera”!
Uretse Maniraguha watanze ubuhamya bw’ibyiza by’iri shuri rya Morning Stars Academy, na mugenzi we Nyiraguhirwa Béatrice ararishima cyane ko yemerewe ubufasha mu myigire (Scholarship)y’umwana we kugeza arangije Kaminuza.
Yagize ati: “Ndashimira cyane iri shuri kuko ryakiriye umwana wanjye kandi ntafite ubushobozi buhagije ariko baranyihanganira kuri duke nagendaga mbona mvuye guca inshuro none birangiye banyemereye ubufasha (Scholarship) kugera muri Kaminuza.Ibyo nabikoreraga kugira ngo nanjye nzagire nibura umwana umwe wize nyuma yuko undi mukuru yananiye. Iki ni ikimenyetso simusiga cy’uko n’uburezi mu cyaro no kubatishoboye bushoboka”.
Uwavuze mu izina ry’abarimu ba Morning Stars Academy, Maniriho Désiré, yavuze ko banezerewe kuba ababyeyi b’abana barera baje kwifatanya nabo muri ibi birori kuko ngo ari ikimenyetso cy’ubufatanye mu guha abana ubumenyi n’uburere biboneye.
Yagize ati: “Twe nk’abarezi turanezerewe kuri uyu munsi kuba turi kumwe n’ababyeyi b’abana turera kuko njyewe nka Mwarimu wa Top Class nababwira ko abana twigisha bubaha kandi bagakurikira neza amasomo yabo. Reka nongere nshimire ababyeyi ku bwo kuba mwaraduhaye abana banyu ngo dufatanye kubarera kandi turerera n’igihugu muri rusange”.
Umwe mubashinzwe kurwanya guta amashuri kw’abana mu murenge wa Gahunga akaba n’umujyanama wa Morning Stars Academy, Mbitezimana Jean bita Kazungu, yavuze ko hashingiwe ku miterere y’umurenge wa Gahunga, ishuri Morning Stars Academy ryaziye igihe ko ari nayo mpamvu bagiye kongera ibyumba by’ikigo mu rwego rwo kwirinda ko hazabaho ubucucike.
Yagize ati: “Dushingiye ku miterere y’umurenge wacu wa Gahunga, aho abana bamwe bakoraga urugendo rurerure bajya kwiga kure bikadutera kugira abana bataye ishuri, twabagiriye inama yo kuza kubaka ishuri hano none dore ritangiye kuduha umusaruro. Bityo, turifuza kubaka ibindi byumba vuba cyane kuko ikibanza cyabonetse ndetse hakagurwa n’imodoka yo kujya itwara abanyeshuri kuko abayobozi b’ejo hazaza turabateganya ko bazaza bava na hano muri Morning Stars Academy.”
Umuyobozi w’ishuri rya Morning Stars Academy, Madame Nzayisenga Josée yabwiye Karibu Media dukesha iyi nkuru ko gushinga iri shuri, intego nyamukuru yari ugutanga uburezi bufite ireme, burangwa n’indangagaciro z’umuco nyarwanda n’iya gikirisito.
Yagize ati: “Intego yacu nka Morning Stars Academy ni ugutanga uburezi bufite ireme, bityo tukifuza ko buri mwana wo muri aka gace agira amahirwe yo kwiga neza, mu buryo bujyanye n’igihe cyane ko dufite n’abarimu b’inzobere ndetse n’uburyo bw’imyigishirize bukaba bugezweho kandi naho kwigira akaba ari heza kandi hatekanye. Ni nayo mpamvu dusaba ababyeyi bose kuzana abana babo kuko iri shuri nibo twaryubakiye”.
Nzayisenga yakomeje avuga ko uyu munsi wo gusoza bwa mbere icyiciro cya gatatu cy’inshuke muri Morning Stars Academy awugereranya n’igisabo kuko ngo ntacyaruta igisabo.
Yagize ati: “Uyu munsi wa none nawugereranya n’igisabo kuko nta kintu cyaruta igisabo kuko nk’aho ukijishe udashobora kuhatera ibuye. Bityo, ngashimira abo twafatanije uru rugendo barimo n’ubuyobozi bw’akarere ndetse n’umurenge kuko twagize ubufatanye bwiza ariko sinasoza ntashimiye n’ababyeyi dufatanije kurera, nshishikariza n’abandi kutugana”.
Iri shuri rya Morning Stars Academy ryashinzwe mu 2024 rigamije kwegereza uburezi bwiza abana bo mu gace k’icyaro cya Gahunga mu mizi y’ikirunga cya Muhabura, ritangirana abana 80 none ubu rikaba rifite abagera ku 120 harimo 40 basoje icyiciro cya gatatu cy’inshuke (Top Class). Bityo, rikaba rihamagarira ababyeyi ko kwiyandikisha ku mwaka w’amashuri utaha 2025_ 2026 byatangiye, rikaba ryiteguye kwakira abana bato mu byiciro byose by’inshuke (Baby; Middle na Top Class).




Source: Karibu Media