Burera-Rugarama: Abatuye umudugudu wa Rukiko biyemeje guhanga bundi bushya umuhanda wari umaze imyaka n’imyaniko waragizwe igisibanzira
Mu myaka nka 25 ishize, igice kinini cy’umudugudu wa Rukiko uherereye mu kagari ka Karangara, umurenge wa Rugarama, akarere ka Burera, cyambukiranywaga n’umuhanda uva ku muhanda wa Kaburimbo Musanze-Cyanika ugahinguka ku wundi muhanda w’igitaka Gahunga-Nyagahinga-Kidaho ku burebure hafi bw’ibilometero 2.5.
Ibyaje kuba kuri uyu muhanda ariko ntabwo byabaye byiza kuko ku mpamvu zitumvikana, iki gikorwa remezo cyari gifatiye runini abaturage b’imidugudu ya Rukiko na Kabaya cyaje kwibasirwa ku bice byaco binyuranye n’abakora ibikorwa by’ubuhinzi mu nkengero z’uyu muhanda, basatiriye uyu muhanda, ahari umuhanda hagasigara utuyira dusanzwe, ibyabangamiye bikomeye abari basanzwe bakoresha uyu muhanda haba mu bikorwa bisanzwe byo kugeza umusaruro ku isoko cyangwa ibindi bikorwa birebana n’imibereho myiza y’abaturage bikomoka ku bikorwa remezo by’imihanda.
Hagati aho ikinyamakuru Virunga Today cyamenye iki kibazo maze umunyamakuru wayo yihutira kugera muri uyu mudugudu maze bamwe mu bawutuye bayisobanurira uko byagenze ngo icyari umuhanda gihinduke igisibanzira, banayivira imuzi ibindi bibazo bijyanye n’ibikorwaremezo by’imihanda bikomeje kuba ingume muri aka gace k’umudugudu wa Rukiko, ubu kahawe izina rya Congo kubera kutagira imuhanda nk’uko byemezwa n’aba bahaye amakuru Virunga Today.
Ni umuhanda wifashishwaga n’ abatari bake barimo n’abagezaga umusaruro w’ibirayi kuri centre ya Rukiko, ku muhanda wa Kaburimbo!
Bamwe mu baturage twasanze rwagati muri uyu mudugudu mu itumba ry’amasaka bakora imirimo inyuranye, babwiye Virunga Today ko uyu muhanda wari ingirakamaro ku batuye akagari ka Karangara ariko ko uyu muhanda waje guhindurwa akayira gasanzwe bikozwe n’abawuturiye.
Bagize bati: “Hambere iki ubona cyahindutse akayira cyari umuhanda nyabagendwa wacyishwagamo umusaruro w’ibirayi uboneka ku bwinshi ku bice by’ishyamba, ukagezwa hano kuri Centre ya Rukiko, wanifashishwaga kandi n’abifuzaga kugana kuri centre za Gitesanyo n’Akanyirarebe baturutse hano ku Rukiko, byongeye ukanifashishwa mu kuzana ibikoresho by’ubwubatsi nk’igitaka ku batuye hano, ariko kuri ubu uyu muhanda nk’uko ubireba wahindutse akayira nyuma yaho abari bawuturiye bagiye bimuka bakajya gutura kuri kaburimbo, bagakuraho inyubako zabo, bagahita bimura n’imbago z’umuhanda, bakagura ubutaka bwabo”.
Ku kibazo cyo kumenya ingaruka bahuye nazo nyuma yaho uyu muhanda uhinduwe akayira gakikijwe n’ibiti by’amahwa,,aba bashubije ko ingaruka zabaye nyinshi kandi ko kugeza none ntacyo ubuyobozi burafasha ngo hakemurwe iki kibazo.
Bagize bati:” Nyuma yaho uyu muhanda uhindukiye igisibanzira, ntabwo byongeye gushoboka ko wifashishwa mu kugeza umusaruro w’imyaka ku masoko cyane uw’ibirayi, ahubwo abawukoreshaga bahisemo gukoresha uwa Karangara -Maya-Rukiko, urebye urugendo rwikubye gatatu, naho ibikoresho by’ubwubatsi byo ubu ni ukubishyira ku muhanda wa kaburimbo, bikikorerwa ku mutwe.
Aba baturage bongeyeho kandi ko uretse n’uyu muhanda wahinduwe akayira, ngo n’ubusanzwe umudugudu wabo ufite ikibazo gikomeye cy’ibikorwa remezo by’imihanda kuko ngo uwo wasibwe niwe wari wonyine rukumbi uca muri kiriya gice kinini kigize umudugudu wa Rukiko.
Bagize bati:” Bisa naho byahumiye ku mirari kuko uyu muhanda wasibwe niwo wonyine rukumbi uboneka muri iki gice cya Rukiko kiri haruguru y’umuhanda wa kaburimbo ari nacyo kinini, ku buryo iki gice cyahawe kuri ubu izina rya Congo bahagereranya na Congo tuzi hataboneka imihanda, kandi nyamara imihanda irakenewe kuko n’ariya mazu ureba rwagati mu itumba ry’amasaka, yakagombye kugerwaho n’umuhanda, n’abashaka gutura bikaborohera.
Ku kibazo cyo kumenya niba ubuyobozi buzi iki kibazo aba baturage bashubije ko buri gihe ikibazo kivugwa mu nteko z’abaturage bakabizeza gushakira umuti bikarangirira aho.
Bagize bati :” Iki kibazo ntidusiba kukigeza ku buyobozi ariko ntacyo bitanga kuko no mu cyumweru twashoje mu nteko y’abaturage yabereye mu mudugudu wa Sasa, iki kibazo cy’uyu muhanda twarakibajije ndetse n’icyundi muhanda twari dusanzwe dukoresha wa Sasa -Maya nawo wangiritse bikomeye, badusubiza ko ikibazo kizwi kandi ko hari icyo bagiye kugikoraho ariko dufite impungenge ko bizamera nka mbere, ijwi ryacu ntirigire icyo ritanga.
Abo mu muryango wa Muhawenimana bafungiranywe iwabo n’uwakagombye gufata iya mbere mu gukangurira abandi ibyiza by’umuhanda.
Ubwo umunyamakuru wa Virunga Today yari hafi gusoza urugendo yagiriye muri uyu mudugudu, yasamiwe mu kirere n’umudame wamwitambitse amwinginga ko yakumva ikibazo cye, ikibazo umuryango we watewe n’umuntu wabafungiranye amaze kurunda uruguzi rw’amabuye neza neza imbere y’urugo rwabo ruherereye ku muhanda twavuze.
Uyu mudame witwa Muhawenimana yagize ati:” Aha ngaha umuhanda warahahoze, ariko uyu nyiruyumurima yaraje arahinga, ahinze ashyiraho aya mabuye,ayakuye mu murima we, ubwo rero mutubarize, impamvu uyu mugabo yadufungiye uyu muhanda, kandi umuhanda uturutse iriya ruguru, hakaba hafunzwe hano gusa”.
Umunyamakuru yashatse kumenya uwaba yarakoze iki gikorwa kigayitse ariko uyu mydame yirinda kumuvuga mu izina amubwira gusa ko uwo muntu ari umukozi mu karere ka Gakenke ushinzwe imibereho myiza mu murenge.
Arangiza, madame Muhawenimana yabwiye umunyamakuru k’iki gikirwa cy’umuntu ujijutse wakagombye kubera urugero abandi, cyabagizeho ingaruka nyinshi ku buryo no kugeza umurwayi kwa muganga bifashishije ingobyi bitaborohera dore ko no muri iki gihe imyaka nk’amasaka usanga yarasatiriye n’akayira kaba karasigaye.
Admin w’umurenge yatunguwe n’iki kibazo ahita atumiza ikitaraganya ‘inteko y’abaturage
Mu gushaka kumenya icyo ubuyobozi bw’akarere ka Burera butekereza kuri iki kibazo cy’abaturage bahejejwe mu bwigunge kubera kubura ibikorwaremezo by’imihanda, ariko cyane cyane impamvu n’umuhanda wari usanzwe wifashishwa wasibwe n’abawuturiye, umunyamakuru wa Virunga yoherereje ubutumwa bugufi Vice Mayor ufite inshingano ibikorwaremezo ariko ntiyashobora gusubiza.
Kubera uburemere bw’ikibazo yari yagejejweho, uminyamakuru wa Virunga Today yahisemo kubaza ikibazo umusgire wa Gitifu w’umurenge wa Rugarama maze amusubiza ko iki kibazo aribwo bwa mbere yacumva kuva aho abereye admin w’umurenge wa Rugarama.
Yongeyeho ko agiye kwikurikiranira hafi iki kibazo kandi ko kuwa kabiri uzakurikira azaganira iki kibazo n’abazaba bitabiriye inteko y’abaturage yagombaga kubera muri uyu mudugudu.
Ninako byaje kugenda kuko amakuru yageze kuri Virunga Today yemeza ko iyi nteko yateranye abayigize bakaganira ku buryo burambuye kuri iki kibazo maze bemeza ko ubwo imyaka izaba imaze gusarurwa, hazahita hatangizwa ibikorwa by’umuganda byo kongera guhanga bundi bushya uyu muhanda maze ukongera gukoreshwa nka mbere.
Tubabwire ko ibikorwa byo guhanga bene iyi mihanda yo mu midugudu nta ngengo y’imari yindi bisaba uturere, mu gihe cyashize ndetse no ku munsi wa none, ibikorwa by’umuganda ndetse n’imirimo ihabwa abari muri VUP nibyo byakomeje kwitabazwa muri ibi bikorwa by’ingenzi byo guhanga no gufata neza imihanda ikoreshwa mu iterambere ry’abaturage, bikaba byumvikana ko igisabwa gusa ari igena migambi riba rikenewe kugira ngo ibi bikorwa bitegurwe hirya no hino mu karere.








Umwanditsi : Musenhimana Emmanuel
