Politike

Burera- TB Gahunga: Umucamanza yasubitse urubanza Ntamugabo aregamo Zelda ngo harengerwe inyungu z’abana babyaranye

Rwa rubanza Ntamugabo Bernard aregamo uwahoze ari umugore we Gashibake Zelda ngo hagabanwe umutungo bari bahuriyeho nyuma yaho urukiko rutesheje agaciro amasezerano y’ishyingirwa havanzwe umutungo ku buryo busesuye Zelda yemezaga ko bari baragiranye, rwaburanishijwe mu mizi uyu munsi kuwa 10/06/2025 ariko ruhita mu rukiko rw’ibanze rwa Gahunga ( Burera) rusubikwa ku mpamvu umucamanza yagaragaje ko zikomeye.

Atangiza uru rubanza umucamanza waburanishije uru rubanza yabanje kubaza Madame Zelda niba nyuma yo gusesa aya masezerano ubu yaba abana na Ntamugabo maze amuhakanira atsemba ko ntaho agihurira na Ntamugabo kuko yamuharitse burundu kuri ubu akaba adashobora gukandagiza ikirenge iwe.

Umucamanza yahise asaba Ntamugabo Bernard kugaragaza imitungo yifuza ko urukiko rwamugabanya n’uwahoze ari umugore we, maze yifashishije nimero za UPI agaragaza iyi mirima aho ihererereye.

Zelda abajijwe niba yemera urutonde rwatanzwe na Bernard, asubiza avuga ko uretse kuba Ntamugabo hari imirima bashakanye bakiri hamwe yaretse gushyira ku rutonde nkana harimo iyo yiyanditseho indi akayiha umugore we wa kabiri, ngo yakoze n’irindi kosa ryo gushyira ku rutonde imirima bumvikanyeho bombi bagatekesha abana babo bagera ku icumi babyaranye.

Yongeyeho ko nk’urugero umurima munini we atuyemo Bernrd yawushyize muyo yifuza ko bagabana kandi nyamara uwo murima warahaweho abana babiri kugeza ubu ibipande bahaweho bikaba bitarakorerwa iherekana ngo ubutaka bubigize bubandikweho, bigire buri cyose UPI yacyo.

Umucamanza yahise abaza Bernard niba ibyo Zelda avuga aribyo, undi yemeza ko ari byo ko ariko nta kibazo afitanye n’abana be, ko iminane yabahaye adashobora kuyibanyaga ko rero mu guca uru rubannza, aho abana bahawe havanwa mu hagomba kugabanywa.

Aha niho umucamanza yahereye yemeza ko bikwiye ko aba bana bahawe imigabane bazagobokeshwa muri uru rubanza, bakazaza kugaragaza ibimenyetso byazagaragaza ku buryo budashidikanywaho imitungo itimukanwa bahawe.

Kubera izi mpamvu umucamanza yemeje ko zikomeye kubera ko iki kibazo kidakemutse, byazakurura izindi manza nyuma yo gukemura iki cyo kugabanya aba bombi, umucamanza yafashe icyemezo cyo kwimurira iburanisha kuwa 22/07/2025, kugira ngo aba bana babone igihe cyo gushaka ibyangombwa byose bigaragaza ko batekeshejwe ubu butaka.

Ntamugabo Bernard yashakanye na Gashirabake Zelda mu mwaka wa 1983. Mu mwaka wa 1992 yaje kwishumbusha umugore wa kabiri, ahita amwegurura imwe mu mirima yari yarabonetse abana na Zelda, indi ayigira umwihariko we.

Mu mwaka wa 1998, Ntamugabo Bernard ku bukangurambaga bwa Leta y’ U Rwanda yasezeranye na Zelda imbere y’iyari komini ya Kidaho, abana bahita bandikwa no mu byangombwa byabo byombi.

Ku mpamvu zitegeze zigaragazwa , mu mwaka wa 2024, Ntamugabo yasabye urukiko rwa Gahunga, gutesha agaciro amasezerano y’ishyingirwa rivanze umutungo ku buryo busesuye yagaragaraga mu iranga mimerere ry’aba bombi, umwanzuro w’uru rukiko ukaba waremeje ibyifuzo bya Ntamugabo.
Nyma yo gutsinda uru rubanza, mu mwaka ushize wa 2024, Ntamugabo yatanze ikindi kirego mu rukiko nanone rwa Gahunga gisaba urukiko kumugabanya imitungo bari bahuriyeho na Zelda, igihe amasezerano y’ishyingirwa havanzwe umutungo ku buryo busesuye yari agifite agaciro.

Inkuru bifitanyw isano:

Burera-Gahunga: Urubanza Ntamugabo aregamo uwahoze ari umufasha we: Abanyamakuru barahiriye kuzakurikirana imiburanishirize y’uru rubanza mu mizi

Umwanditsi: Musengimana Emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *