Burera: Ubujiji bwo kutamenya uburyo bwo gutunganya amazi meza yo kunywa, intandaro yo kwibasirwa n’indwara zikomoka ku mwanda.
Inkuru yasohotse ku munsi w’ejo kuwa mbere taliki ya 19/05/2025 mu kinyamakuru Imvaho Nshya yagarutse ku bibazo byatewe n’ibura ry’amazi ya Wasac mu mirenge ya Rugarama Cyanika na Gahunga, robinet muri iyi mirenge zikaba nta gitonyanga kirangwamo, ukwezi kurashize.
Imwe muri izo ngaruka umunyamakuru yagarutseho, ni icy’uburwayi buterwa n’ ‘inzoka zo mu nda zikomeje kuzahaza abakoresha aya mazi. Virunga Today mu nkuru zayo yakomeje kugaruka kuri iki kibazo gikomereye abaturage b’iyi mirenge kandi itegereje ko ibisubizo ubuyobozi bw’akarere bwasezeranije bizatanga umuti urambye ariko hagati aho ibona ari urwitwazo kuvuga ko ikoreshwa ry’amazi yo mu bigega cyangwa ay’ikiyaga cya Burera ariyo nyirabayazana y’izi ndwara.
Kimwe n’amazi y’ibigega cyangwa ay’ikiyaga, amazi ya Wasac nayo abanza gutunganywa ngo abone ubunyobwa ari meza
Nk’uko byagarutsweho n’abatuye umurenge wa Rugarama, harimo abaturage ndetse n’abayobozi b’ibigo by’amashuri, ngo ibura ry’amazi ya Wasac niryo ryabaye nyirabayazana y’indwara ziterwa n’inzoka zo mu nda zikomeje kubangamira ubuzima bw’abatuye iriya mirenge
Nk’umuyobozi w’ikigo cya rimwe mu mashuri yo mu murenge wa Rugarama yabwiye Imvaho nshya ko indwara zituruka ku mwanda zatangiye kugaragara kuko amazi bakoresha bayakura mu bigega by’abaturanyi b’ishuri na byo bidasukuye.
Uyu muyobozi yagize ati:“Abana ni uguhora bataka mu nda ndetse n’ibicurane, twifuza rwose ko inzego bireba zakemura iki kibazo cy’ibura ry’amazi.”
Ikibazo Virunga Today yibaza ni ukumenya niba amazi ya wasac yakoreshwaga n’aba banyeshuri mbere yuko abura burundu, yo bitarasabaga ko abanza gutunganywa ngo abone kunyobwa.
Ibi kubera ko bizwi ko amazi ya robine ya wasac atakwizerwa ku bijyanye n’ubuziranenge kuko kuva aho atunganyirizwa mu nganda kugera aho ahabwa abaturage, aya mazi ashobora guhura n’imyanda myinshi yaba mu miyoboro cyangwa mu bigega abikwamo biri rwagati muri iyi miyoboro.
Ikindi kitumvikana ni ukuntu abarimo umuyobozi w’ikigo cy’amashuri yaba atazi ko hari uburyo bwo gutunganya amazi mabi ( kabone niyo yaba ari ayo mu bwiherero) akavamo ameza yo kunyobwa.
Hakaba hari uburyo bunyuranye bwo gutunganya aya mazi, abarimo abajyanama b’ubuzima bakaba badasiba kubwigisha aba baturage ngo bitegurure amazi meza yo kunyobwa!
Muribwo harimo guteka amazi akabira, gukoresha umuti wa chlore cga se gukoresha filtre, ubu buryo bwose bukaba butuma mucrobe ndetse n’inzoka ziba ziri muri aya mazi zipfa burundu.
Bishoboke rero ko ubu buryo butigeze bukoreshwa n’abanyarugarama, akaba ariyo mpamvu aba bana b’abanyeshuri bibasiwe n’izi nzoka zo mu nda.
Visi Meya yabujije abaturage be gukoresha amazi y’ibigega, abasaba kubika amazi ya Wasac azi neza ko hashize ukwezi nta gitonyanga.
Ikindi gitangaje ni inama Visi Meya ushinzwe iterambere ry’imibereho y’abaturage yagiriye abaturage yuko bakwitwara mbere yuko iki kibazo kibonerwa umuti we yemeza ko utazatinda.
Visi Meya yagize ati:” Ikindi kandi, barasabwa kumenya ko gukoresha amazi y’imvura baba barafashe mu bigega atari byiza ahubwo ko bakwiye kujya bayasukuza mu nzu no kuyameshesha gusa kuko kuyanywa ari ugushyira ubuzima bwabo mu kaga.
Aha ngaha icyo twavuga nuko Visi Meya yakagombye kumenya nk’uko twabivuze, ko ayo mazi ya wasac asaba abaturage be gukoresha harimo no kuyanywa, asabwa nayo kubanza gutunganywa ngo avanwemo microbes n’indi myanda kandi ko nta ko n’aya mazi ababuza gukoresha yo mu bigega no mu kiyaga, bishoboka kuyatunganya akanyobwa cyane ko hakiri n’iki kibazo cy’amazi ya wasac yabaye ingume gusaba abaturage kuyategereza ngo babone ayo gukoresha mu kunywa cyangwa mu gutegura ibiribwa, bikaba ari ibintu bitashoboka.
Tubabwire ko kuunywa amazi mabi bishobora gutera indwara zitandukanye, cyane cyane izifitanye isano n’umwanda. Muri zo harimo:
– Impiswi: Indwara iterwa n’udukoko twa bagiteri, virusi cyangwa amibe, kandi ishobora gutera umwuma ukabije mu mubiri
– Inzoka zo mu nda: Amazi mabi ashobora kuba arimo amagi y’inzoka zishobora kwinjira mu mubiri w’umuntu zikamutera uburwayi
– Cholera: Indwara iterwa na bagiteri yitwa Vibrio cholerae, ikaba itera impiswi ikabije ishobora no gutera umwuma ukabije.
– Typhoid: Indwara iterwa na bagiteri Salmonella typhi, ikaba ishobora gutera umuriro mwinshi, kuribwa mu nda no gucibwamo.
Twifashishije: www.conseilsport. decathlon.fr
Umwanditsi: Musengimana Emmanuel