Burera: Umunyamakuru Protais yarangije Gitifu wa Gahunga, hibazwa impamvu abayobozi nkawe bagumishwa mu nshingano
Kuri zimwe mu mbuga nkoranyambaga hakomeje kugaragara inkuru y’igitangazamakuru, Bagarama Tv, ubwayo ariko ntiyakagombye kwitwa inkuru ahubwo n’ifatwa (record) ry’ibyaranze ubushyamirane bukomeye bwabaye hagati y’ umunyamakuru Protais Ngaboyabahizi w’igitangazamakuru Bagarama TV na Gitifu w’umurenge wa Gahunga, Nsengimana Aloys, umurenge uherereye mu karere ka Burera, ubu ubushyamirane bukaba bwarabereye mu biro bya Gitifu.
Nyirabayazana ni ikigo cy’ishuri ry’incuke cyaba cyarafungishijwe na Gitifu wimwe akantu….
Iyi nkuru y’amashusho n’amajwi itangira humvikana ijwi rya Gitifu abaza umunyamakuru niba we nka Gitifu w’umurenge, afite ububasha bwo gufunga ishuri, ngo bigakorwa hejuru y’amakimbirane afitanye n’umuyobozi w’ikigo!
Mu kumusubiza (mu mvugo y’ubushyamirane nyine) umunyamakuru yamubwiye ko ari byo koko, ko ikigo akomojeho kigiye gusenyuka kubera amakimbirane kandi ko ibyo abifitiye gihamya akurikije ibyo yabwiwe n’ubuyobozi ndetse n’ababyeyi barereshereza muri iki kigo.
Gitifu mu gusubiza yabwiye umunyamakuru ko abo babyeyi nta byinshi baba bazi ku bibazo biriho ko ahubwo abanyamakuru bakagombye kubaza NESA cyangwa REB.
Aha niho wa munyamakuru yahereye amubaza niba ibyo avuga kutaba ari ugukwepa inshingano undi asubiza ko atari umuvugizi w’akarere ko hari ibibazo atemerewe gusubiza bigomba kubazwa byanze bikunze ubuyobozi bw’akarere!
Ubu bushyamirane burangira Gitifu yihanangiriza umunyamakuru ku kuba mu nkuru ye yararengereye akamubeshyera ku byo atigeze atangaza kandi ko ubutaha azitabaza ubutabera ngo arenganurwe. Ibi ariko ntibyabujije umunyamakuru kumushwishuriza ko adateze kureka kuvuga ku bibazo byinshi byugarije umurenge ayobora.
Inkuru ijya kugera ku musozo niho umunyamakuru yatanze ibisobanuro birambuye ku kibazo cyamushamiranyije nuwo yita umutware wa Gahunga.
Umunyamakuru yemeza ko hari umudame wagize igitekerezo cyiza cyo gushinga ishuri muri Centre y’AKanyirarebe, kugira ngo yorohereze abana barimo abavaga munsi y’ikirunga cya Muhabura , mu nkengero za pariki, bakaza gushaka amashuri muri centre ya Gahunga, ariko birangira Gitifu afunze iri shuri ngo kubera ko nyirishuri atibwirije nk’uko bikomeza bivugwa n’uyu munyamakuru.
Gusa, nk’uko umunyamakuru akomeza abivuga, ngo mu bushishozi bw’ubuyobozi bw’akarere ka Burera, ku isonga hari Meya Solina ( yanashimiye kubera imiyoborere myiza), iri shuri ngo ryemerewe gukora.
Ntibyumvikana ukuntu iki kibazo cyaba cyarabaye intandaro y’ubu bushyamirane kuko ubwacyo cyari cyararangije guhabwa umurongo wo ku gikemura, bishoboke rero ko ubu bushyamirane bwasembuwe nuko Gitifu yimye ibisobanuro umunyamakuru ku bindi bibazo byari bimuzanye bivugwa mu murenge, bikaba bizwi ko uyu munyamakuru akunze gukora inkuru nyinshi muri uriya murenge wa Gahunga.
Yandagaje umuturanyi we, amushinja kunanirwa akazi naho Gitifu we yisama yasandaye
Nyuma yo gutandukana mu buryo bubabaje na Gitifu, inkuru yerekana umunyamakuru agaruka ku byaranze imiyoborere mibi ya Gitifu Aloys, abanje no kumuvugiraho ku kuba yakoresheje ubunararibonye bwe mu mwuga w’itangazamakuru amazemo imyaka irenga 15, akamufata amajwi n’amashusho Gitifu ntarabukwe.
Iby’iyibwa ry’amajwi n’amashusho, ngo Gitifu yaba yarabimenye nyuma yaho umunyamakuru amwoherereje agace k’ikiganiro bari bamaze kugirana maze Gitifu akora irindi kosa ryo kumwinginga ngo agaruke bavugane ( agamije ahari kumusaba guhanagura amajwi n’amashusho), umunyamakuru nabwo amafata amajwi, ibi byose umunyamakuru akaba yarabikoresheje, ashyira ku karubanda, uwo yise umuturanyi we.
Tugarutse ku birego bishinjwa Gitifu bigaragaza imiyoborere mibi akomeje kwimakaza mu murenge wa Gahunga, ibirego byaherekejwe n’amashusho,uyu munyamakuru yagaragaje ko:
1. Gitifu yananiwe gukorera ubuvugizi abakoresha isoko rya Gahunga, none ubu igisenge cyose kikaba cyarangiye kwangirika, ariko ikibabaje kurushaho, akaba aro uko ibikoresho bigize inyubako bikomeje kwibwa Gitifu arebera kandi afite urwego rwa Dasso rwakagombye kumufasha kurinda abasenya iri soko.
Virunga Today ubwo iheruka gusura iri soko nayo yiboneye ibibazo bikomeye byugarije abarema iri soko, harimo kuba nta rumuri rurangwa muri isoko, urumuri rukenewe kubera imiterere y’iri soko, ko ibice bimwe by’iri soko byibasirwa n’umwuzure kandi ko n’abarema isoko ry’amatungo bakomeje guhurira munsi y’insinga za haute tension, ibishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.
Icyokora umuyobozi w’akarere ka Burera nawe aherutse kuvuga ko ibibazo by’iri soko bizwi, ko hakirimo gushakishwa amikoro. Virunga Today ibona ko iyangirika ry’iri soko rikomeje ku muvuduko ririho none , ibikoresho bigize inyubako bigakomeza kwibwa inzego zirimo iz’umurenge zirebera, bizaba ngombwa ko rifungwa hagategerezwa ko risanwa, hirindwa ibibazo bikomeye byakomoka ku mpanuka zaba ku barirema.
2. Ku kibazo cy’umwanda ukomeje kugaragara hirya no hino mu murenge wa Gahinga harimo na centre y’ Akanyirarebe, umunyamakuru yifashishije amashusho y’ibirundo by’imyanda iri hafi ya Wc idasakaye kandi irangaye hose, yerekana n’ifoto y’umubyeyi urimo gusukura umwana ata impeho ze ku gasozi, maze agaragaza ikigero cyo hejuru uyu mwanda uriho mu murenge wa Gahunga.
Bishoboke ko aya mafoto yaba yarafatiwe muri centre y’Akanyirarebe, aho uyu munyamakuru yakomeje kuvuga ko hari ikibazo cy’umwanda ukabije, unyanyagije mu bimpoteri bikikije amazu akorerwamo ubucuruzi muri iyi centre, iyi centre ikaba nta n’ubwiherero bwo kubara inkuru ngo wahasanga.
3. Ikindi kibazo umunyamakuru yagarutseho kigaragaza imiyoborere mibi, ni ikibazo cy’inzoga z’inkorano zikomeje gucuruzwa hirya no hino mu murenge wa Gahunga.
Izi nzoga ngo zikomeje kwangiza ubuzima bw’abaturage kugeza naho bamwe bagaragaza ibimenyetso by’indwara zo mu mutwe bakomora kuri izi nzoga nk’uko umunyamakuru yabigaragaje mu mashusho.
Iki kibazo cy’inzoga z’inkorano gisa naho kimaze kuba icyorezo mu ntara yose y’amajyaruguru kuko nko mu karere ka Musanze, bimaze kugaragazwa ko iyih business igirwamo uruhare n’inzego z’ibanze bikaba bishoboka rero ko no mu murenge wa Gahunga abari mu nzego z’ibanze, baba bishora muri iyi business cyangwa bagakingira ikibaba ababikora kubera inyungu zabo, ibi rero Gitifu akaba agomba kubibazwa no kubiryozwa (accountability) nka kimwe mu biranga koy imiyoborere myiza
Uyu munyamakuru kandi yagarage n’ahandi Gitifu yagaragaje intege nke, nko mu kibazo cy’ibigega by’amazi byatanzwe mu kajagari mudugudu wa Ruheshyi, bigizwemo uruhare n’uwitwa Alohonse, ikibazo cy’inzu zimeze nabi zigiye kugwira abazityemo, amakuru yazo Gitifu akaba yarayimye abanyamakuru, ndetse n’icy’amakimbirane akomeje kurangwa mu miryango yo muri uyu murenge.
Abakurikiye iyi nkuru kuri Youtube nabo bagize icyo bavuga kuri ubu bushyamirane hagati y’umunyamakuru Protais na Gitifu Aloys.
Uwitwa Hakizimana Emanuel yagize ati:” Amaze kugaga, imyaka ibaye myinshi ari Gitifu, yaragifashe, arye ari menge, igihugu ntikizamubabarira”.
Naho uwitwa Nizeyimana Eugene ati: ” Ese ko numva nta muyobozi umurimo ra, ariko aba bayobozi mujye mugerageza kumenyesha inzego zo hejuru babyirukane”.
Ni nkaho rero umunyamakuru Protais atumva impamvu uyu muyobozi wagaragaye ko ananiwe adasimbuzwa ngo ahe urubuga abandi bashoboye cyane ko nk’uko uriya watanze ibitekerezo abigaragaje, Gitifu Aloys amaze imyaka muri izi nshingano, akaba ananiwe, igihe akaba ari iki ngo abe yahindurirwa inshingano kugera ngo adakomeza kuba inzitizi ku iterambera igihugu cyacu cyifuzwa.
Tubabwire ko Gitifu w’umurenge ari umukozi wa Leta, imicungire y’aba bakozi ikaba iteganywa na Stati Rusange igenga abakozi ba Leta, bikaba bizwi ko iri tegeko ririnda bikomeye umukozi wa Leta, bikaba byitonderwa kumuhagarika mu nshingano, igikorwa kenshi akaba ari ukumuhindurira inshingano ariko nanone bakirinda kumuvana ku igrade yari agezeho mu bakozi ba Leta.


Umwanditsi: Musengimana Emmanuel