Imiberehomyiza

Byinshi wamenya ku moko y’imfu zihekura abatuye Isi

Urupfu ni iherezo ry’ubuzima bw’umuntu cyangwa ikindi kinyabuzima. Ni igikorwa cy’umubiri guhagarika gukora, aho umuntu atakibasha guhumeka, umutima we ugahagarara, n’ubwonko ntibugikora.
Uburyo umuntu asoza ubuzima bwe kuri iyi Isi bukaba bunyuranye hakurikijwe impamvu z’imiti cyangwa zaturutse ku mikorere y’umubiri yajemo ikibazo, imirimo y’ingenzi ku mubiri igahita ihagarara.
Dore ubwoko bunyuranye bw’imfu nk’uko byagaragajwe n’abahanga mu buvuzi.

Mort encéphalique ( Urupfu bwonko)



Bavuga ko habayeho mort encephalique cyangwa mort celebral, igihe ubwonko bw’umuntu buhagaritse gukora burundu, harimo n’igice cyitwa tronc cérébral gishinzwe kugenzura imikorere y’ibanze y’umubiri nk’ihumeka, umuvuduko w’amaraso, ubushyuhe bw’imubiri. Iyo umuntu ageze muri iki cyiciro, aba atakigira ubushobozi bwo kumva, gutekereza cyangwa kugira igikorwa icyo ari cyo cyose cy’ubwonko.

Impamvu zitera mort encéphalique

Impanuka ikomeye ku bwonko (traumatisme crânien sévère), AVC cyangwa stroke (Accident vasculaire cérébral) ikomeye,
Kubura umwuka wa oxygen igihe kirekire (hypoxie sévère).
Indwara z’ubwonko zikomeye (encéphalopathie post-anoxique).

Ingingo z’umuntu wapfuye azize mort
encéphalique zishobora gukoreshwa mu bikorwa byo gutanga ingingo(transplantation d’organes) kubera ko izi ingingo ziba zikiri nzima kandi amaraso akaba akomeza gutembera mu mubiri igihe gito nyuma ya mmort encéphalique. Ingingo nk umutima, impyiko, ibihaha, umwijima, n’izindi ziba zikiri nzima kandi zishobora gukoreshwa mu gutabara ubuzima bw’abandi bantu.

Mort cardiaque ( urupfu-mutima)

Ni igihe umutima uhagaritse gutera burundu, bigatuma amaraso na oxygen bidakomeza gutembera mu mubiri. Ibi bishobora gutera urupfu rutunguranye kandi rutateganyijwe.

Impamvu zitera mort cardiaque:
1.Arrêt cardiaque subite: Umutima uhagarara bitunguranye kubera ibibazo bivuka mu mashanyarazi agenga itera ry’umutima, bituma utera mu kajagari (fibrillation ventriculaire) cyangwa ugatera cyane vuba na vuba( tachycardie ventriculaire).
– Maladies cardiovasculaires: Indwara nka infarctus du myocarde, cardiomyopathie, cyangwa insuffisance cardiaque.
– Arythmie sévère: Umutima ugira umuvuduko udasanzwe, bigatuma amaraso adakomeza gutembera neza.
– Choc hypovolémique: Kubura amaraso menshi bitewe no kuva kw’amaraso menshi mu gihe gito ( hemorragie massive).
– Embolie pulmonaire: Iyo amaraso abuze inzira mu bihaha, bishobora gutuma umutima uhagarara.

Mort clinique

Ni igihe umuntu agaragaza ihagarikwa ry’imikorere y’ibanze ry’umubiri, harimo ihagarara ry’umutima, ukudashobora guhumeka n’ihagarara ry’imikorere y’imitsi. Mort clinique ishobora kuba igihe gito kandi uwahuye nayo ashobora kongera gusubira mu buzima , bitewe n’uko umuntu ashobora kuzanzamuka binyuze mu buvuzi bwihuse.

Ibimenyetso bya mort clinique ni :
– Umutima uhagarara (arrêt cardiaque).
– Kudashobora guhumeka .
– Ihagarara ry’ikora ry’imitsi.
– Ihagarara ry’ibikorwa bimwe by’ubwonko (ariko si mort encéphalique).

Mort par insuffisance d’organe ( urupfu kubera intege nke z’urugingo)

Iyi baho igihe ingingo y’ingenzi y’umubiri, nk’umutima, impyiko, ibihaha, cyangwa umwijima, inaniwe gukora, bigatuma umubiri wose utabasha gukomeza imikorere yawo. Ibi bishobora guterwa n’indwara zikomeye cyangwa ibibazo bikomeye by’ubuzima.

Impamvu zitera mort par insuffisance d’organe:

1. Insuffisance cardiaque sévère: Iyo umutima utabasha gutanga amaraso ahagije, bishobora gutera ibibazo mu mikorere y’izindi ngingo z’umubiri (défaillance multi-organique).
2. Insuffisance rénale terminale: Iyo impyiko zananiwe burundu, umubiri ntubasha gusohora imyanda, bigatuma haba ibibazo mu myunyu ngugu iba mu mubiri (déséquilibre électrolytique).
– Insuffisance respiratoire aiguë: Indwara nka pneumonie sévère cyangwa fibrose pulmonaire avancée ishobora gutuma ibihaha bitabasha gutanga oxygen ihagije.
– Insuffisance hépatique sévère: Iyo umwijima wananiwe burundu, umubiri ntubasha gutunganya imyanda, bigatuma habaho ibyo bita coma hépatique ( igihe ubwonko bunaniwe gukora kubera imyanda iri mu mu mubiri).

Mort par infection ( urupfu rwakomotse kuri microbe zibasira umubiri)

Mort par infection ibaho igihe indwara yatewe na mikorobe (bactéries, virusi, fungi cyangwa parasites) igira ingaruka zikomeye ku mubiri, bigatuma ingingo z’ingenzi zananirwa gukora.

Ibi bibaho nk’igihe cya:

Septicémie (infection du sang): Iyo mikorobe zinjiye mu maraso, zishobora gutera choc septique, icyo gihe umubiri ntuba ukibasha kugenzura ubwandu, bigatuma umutima n’ibihaha bikora nabi.

Méningite sévère: Indwara y’ubwonko iterwa na bactéries cyangwa virusi ishobora gutera œdème cérébrale ( ukwiyongera kw’amazi mu bwonko, bigatera kubyimba k’ubwonko), bigatuma ubwonko buhagarika gukora.

Pneumonie sévère: Indwara y’ibihaha ishobora gutera insuffisance respiratoire, aho umuntu atabasha guhumeka neza, bikaviramo mort cardiaque.

Tuberculose avancée: Iyo tuberculose yageze ku rwego rukomeye, ishobora gutera défaillance multi-organique, aho ingingo nyinshi zananirwa gukora.

Ebola cyangwa korera y’igikatu, ndwara z’ubwandu bukomeye zishobora gutera kumagana gukomeye k’umubiri ( deshydratation severe) , bigatuma umutima uhagarara.

Mort traumatique

Ibi bibaho igihe umuntu apfuye azize impanuka ikomeye cyangwa akomeretse bikabije, nk’igihe arashwe, agize impanuka y’imodoka, cyangwa aguye ahantu harehare.

Ibikomere ku rugingo nk’umutima, ubwonko, ibihaha cyangwa impyiko cyangwa se izindi ngingo z’ingenzi nibyo bishobora gutera uru rupfu.
Itandukaniro riri hagati ya mort traumatique na mort encephalique ni uko Mort traumatique ishobora guterwa n’ibikomere ku ngingo zitandukanye z’umubiri
naho Mort encéphalique iba igihe ubwonko bwahagaritse gukora burundu, nubwo umutima ushobora gukomeza gutera igihe gito.

Twifashishije: www.wikipedia.fr

Umwanditsi: Musengimana Emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *