Politike

Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri: Biravugwa ko arenga miliyoni 400 yari agenewe imirimo yo kubaka umuturirwa yaburiwe irengero

Kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka, Virunga Today yakomeje guhabwa amakuru y’ubujura n’abasanzwe bakuriranira hafi ibibera muri Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri, bwaba bwarakorewe ku nyubako iyi Doyoseze irimo kuzamurwa nu mujyi wa Musanze.

Ibi ninabyo byatumye Virunga Today itangira igisa n’iperereza ngo igenzure ukuri kw’aya makuru yakomeje guhabwa, irebe ko yaba afite ishingiro, ihuzwa ry’amakuru yabonye akaba ariryo ryavuyemo ibyo Virunga Today yifuje kugeza ku bakunzi bayo.

Umuturirwa rwagati mu mujyi wa Musanze, ushobora kuzatwara arenga miliyari 5

Inyubako irimbanyirijwe imirimo yo kuyubaka, iherereye ku mu masangano y’umuhanda munini uva muri gare ya Musanze werekeza mu mujyi rwagati n’undi uva inyuma y’isoko rya Goico werekeza aho bitaga mu bacuzi, ni ahagana ku biro by’umurenge wa Muhoza.

Imirimo yo kuyubaka ikaba yaratangiye mu mwaka wa 2023, imirimo yahuye n’ibibazo rugikubita kuko aho yari iteganyijwe kubakwa hagaragaye icyo twakwita ikiyaga cyo munsi y’ubutaka, ibyasabye gukoresha beto ifite ubujakuzimu burenga metero 20 ngo bashobore gusiba iki kiyaga, bikaba byumvika ko byasabye amafranga menshi ku buryo hari abemeza ko ikiguzi cyose cyo gusiba iki kitaga kitari munsi ya miliyoni 300.

Inyubako ubwayo biragarara ko nimara kuzura izaba iri mu za mbere nziza mu mujyi wa Musanze kuko ubwayo igeretse 4 ( inyinsi ni 3) kandi ishushanyije (design) ku buryo bubereye ijisho.

Iki nicyo gitumye bamwe mu basanzwe bamenyereye ibijyanye n’ubwubatsi, bemeza ko imirimo yo kubaka iyi nyubako itazabura gutwara agera kuri miliyari 5, iri akaba ari ishoramari rikomeye kuri Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri, rije risanga irindi ririmo Hotel Fatima na Centre Pastoral Notre de Fatima, bisanzwe bizwi mu kuba byinjiriza iritubutse iyi Diyoseze.

Byumvikane kandi ko uyu mushinga urimo gushyirwa mu bikorwa hifashishijwe inguzanyo ya banki, nk’uko bikunze kubaho muri iyi mishinga isaba amikoro aremereye.

Umwe mubari bashinzwe gukurikiranira hafi imirimo y’ubwubatsi bw’iyi nyubako yafashe miliyoni 400 mu nguzanyo bahawe na banki,ayashyira ku mufuka, ahungishirizwa i Burayi.

Nk’uko twabivuze dutangira inkuru, mu kwezi kwa mbere, ubwo umwe mu ncuti z’umunyamakuru wa Virunga Today ukunze kuba azi byinshi ku bibera muri Diyoseze ya Ruhengeri, yabajije uyu munyamakuru niba azi inkuru y’akayabo k’arenga miliyoni 400 yari agenewe inyubako ya Diyoseze yaburiwe irengero, undi amusubiza oya kandi ko yumva ko kwaba ari ugukabya ko umuntu muzima muri iki gihugu yafata amafranga azi ko igice kinini cyayo ari inguzanyo ya banki hanyuma akayakubita ku mufuka adatekereza n’ingaruka bizagira ku mushinga wari wateguwe mu nyungu za bose.

Iyi ncuti ye itarashatse kujya impaka ndende yamubwiye ko ibi byakozwe n’umwe mu bapadiri wari mubari bashinzwe gukurikirana imirimo y’iyi nyubako ariwe padiri wari Econome General wa Diyoseze, Padiri Twizeyumukiza J claude, kandi ko nyuma yaho ibi bibereye, uyu padiri wateruye aka kayabo yahise ahungishirizwa mu hihugu cy’Ububiligi nk’uko bisanzwe bigenda ku bapadiri bafatiwe mu cyuho.

Uyu yongeyeho ko niba umunyamakuru ashaka gushyirwa , yazibaza impamvu uyu mupadiri yahawe ubutumwa bushya mu mwaka hagati, akavanwa ku nshingano zikomeye zo kuba umunyakigega cya Diyoseze, agahita yoherezwa shishi itabona hanze kandi bizwi ko ishyirwa mu myanya y’abapadiri rikorwa mu mpera za Kamena za buri mwaka gusa.

Mu kurangiza, uyu mugabo yabwiye incuti ye y’umunyamakuru, ko uretse izi 400 zaburiwe irengero, ko hari n’izindi 200 zagaragaye nk’igihombo mu mushinga ukorera muri Diyoseze, inkomoko y’iki gihombo nayo ikaba yarabaye amayobera.

Ikiganiro cy’aba bombi cyarangiriye aho, cyane ko inkuru z’ubujura bukorwa mu gihe hari imirimo nk’iyi ya Diyoseze zari zisanzwe zimenyerewe ariko nanone ubwinshi bw’amafranga bivugwa ko yanyerejwe butuma umunyamakuru arahirira kuzakomeza gushaka amakuru kuri iyi dosiye.

Kera kabaye mu ntangiriro z’uku kwezi kwa 6, ubwo yari hamwe n’incuti ye bitabiriye ubukwe bw’umuturanyi , iyi ncuti ye yaje kugirana ikiganiro kigufi n’Uwihaye Imana biganye nawe wari witabiriye ubu bukwe, bitunguranye, iyi ncuti ye iza kumubaza amakuru agezweho iwabo mu gipadiri.

Padiri yamushubije atajuyaje kandi atazi ko bari hamwe n’umunyamakuru ko ikibazo gihari ari cya padiri Twizeyumukiza J Claude wari Econome General wa Diyoseze, wateruye agera kuri miliyoni 4000 none ubu akaba yibereye i Burayi mu gihugu cy’Ububiligi.

Padiri yagize ate:” Ni wowe utazi ko padiri J Claude wari Econome General yagize atya agaterura akayabo ka miliyoni 400 muyarimo kubakishwa inyubako ya Diyoseze mu mujyi, none ikibazo cyamara kumenyekana Mgr agahita amwohereza i Burayi?”

Uyu mupadiri yongeyeho ko ikibazo cy’aya mafranga yanyerejwe bacyibarije Nyiricyubahiro Mgr, akabasubiza ko nta kintu yagikoraho ngo kubera ko Diyoseze idashobora kujyana umupadiri wayo mu nkiko.

Aya makuru yabonetse ku buryo butagoranye, niyo yatumye umunyamakuru wa Virunga Today abyutsa idosiye, yongera gushakisha amakuru ku dosiye y’akayabo kaburiwe irengero.

Uretse n’ibibazo by’iyo nyubako hari n’ibibazo bikomeye mu itangwa ry’ubutumwa (nimination) ku bihayimana.

Abifashijwemo n’umwe mu bakozi bahoze bakorera kuri Diyoseze baziranye basanzwe basangira agacupa, ubu akaba yikorera ku giti cye, umunyamakuru wa Virunga Today yashoboye kubona amakuru y’ingenzi kandi yizewe kuri iki kibazo, uwamuhaye aya makuru akaba atarigeze amubwira padiri cyangwa Uwihayimana wayamuhaye.

Ku kibazo cy’amafranga miliyoni 400 yanyerejwe, uyu wahaye amakuru uwahoze ari umukozi wa Diyoseze yamubwiye ko byabayeho ko ariko amakuru arambuye ku byabaye yayibariza Nyiricyubahiro Mgr.

Yongeyeho ko uretse niki kibazo hari n’ibindi bibazo bikomeye bivugwa muri Diyoseze harimo nk’itangwa ry’ubutumwa (nomination) aho abihayimana bahabwa inshingano, igikorwa kiba buri mwaka ndetse no mu bijyanye n’icungwa rya Hotel Fatima iherereye nayo mu mujyi wa Musanze.

Ku kibazo cya nomination, uyu yavuze ko iyi nomination isigaye irangwa n’itonesha ryo mu rwego rwo hejuru ku buryo imyanya myiza yinjiza iritubutse yabaye ibikingi bya bamwe mu bapadiri, kandi abayihabwa bikamera nk’aho bahawe iminani, ibyo kuba bayisimburwaho bikaba bidakunze kubaho kandi nyamara nabo nta bundi bushobozi bafite bwatuma badasimbuzwa.

Uyu yatanze urugero kuri ya Hotel Fatima,kuva yafungura imiryango ikaba iyoborwa na padiri Celestin imyaka 7 yararangiye kandi nta n’ubumenyi bwihariye mu icungamutungo afite kuko yize ibya amasiyanse muri Kist.

Yongeyeho ko aka kaba akanya keza kuri aba bapadiri baba bagabiwe ko kwigwizaho imitungo myinshi baguramo imodoka zihenze, bakubakira abavandimwe babo inzu z’igitangaza asagutse bakayakoresha bohereza bene wabo nanone kwiga mu bihugu byo hanze kwiga no guturayo.

Ibi babikora kandi ngo bazi neza ko hari abapadiri bagenzi babo, boherejwe mu maparuwase ya kure nka za Runaba, aho bigora kuri aba bapadiri kubona amaturo angana na 10 000 mu cyumweru, amaturo bisanzwe bizwi ko ariyo bakuraho amaramuko.

Ikindi kibazo uyu yagarutseho ni icy’imicungire ya Hotel ya Fatima iherereye hafi na Hotel Muhabura.

Uyu yavuze ko iyi Hotel ya Kiliziya Gatolika ubundi kizira kikaziririzwa gucumbikira ab’ibitsina gabo baza baherekejwe n’ab’igitsi gore, birinda ko muri iyi Hotel haberamo ibintu by’ingeso z’ubusambanyi.

Gusa ngo ibi ntibyubahirizwa none iyi Hotel ikomeje kuba indiri y’abasambanyi bava imihanda yose baba basuye umujyi wa Musanze.

Banze gusubiza ubutumwa bugufi bw’umunyamakuru wabasabye kugira icyo bavuga ko makuru yari amaze kubasangiza na mbere yo kuyatangaza ku mugaragaro mu kinyamakuru

Umunyamakuru wa Virunga waguye mu kantu kubera amakuru yatanzwe n’umwe mu bihayimana uzi neza ibibera muri Diyoseze Gatolika,yahise atinyuka ahitamo koherereza ubutumwa padiri Cassien, umuvugizi wa Diyoseze maze amusaba kugira icyo avuga ku nkuru z’ubujura bwakorewe kuri iyi nyubako, maze ategereza igisubizo araheba.

Uyu munyamakuru abonye ko amakuru agiye kwandika ashobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima bw’abakristu ba Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri, ahitamo kohereza nanone ubu butumwa Nyiricyubahiro Mgr Visenti Harolimana umushumba wa Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri,maze nawe bigenda bityo.

Uyu munyamakuru yakomeje gutegereza igisubizo cya bombi, ariko kugeza ubwo yageraga ku musozo w’iyi nkuru, nyuma y’amasaha 24 atanze ubutumwa bwa mbere, yaba Umuvugizi wa Diyoseze, yaba n’Umushumba wa Diyoseze, nta numwe washatse kugira icyo atangaza maze umunyamakuru afatiraho, aka wa mugani w’abafransa ugira uti: Qui ne dit mot, consent” asohora iyi nkuru.

Nk’uko byavuzwe kandi n’uyu mupadiri, ngo hari ibibazo bikomeye mu mikoranire iri hagati ya Nyiricyubahiro Mgr, na padiri umuvugizi wa Diyoseze, padiri Cassien ndetse na Mgr Gabin,igisonga cya Musenyeri.

Uyu mupadiri yasobanuye ko Mgr yizera cyane uyu muvugizi we padiri Cassien , ariko nyamara uyu ntamuhe amakuru y’ukuri mu bibera muri Diyoseze abereye umushumba.

Uyu padiri yongeyeho ko kandi uyu muvugizi ahindukira agakorana hafi Musenyeri Gabin igisonga cya Mgr, ari nawe ugira uruhare runini muri nomination, bityo bombi akaba aribo bapanga iriya myanya y’abapadiri, mu nyungu zabo bombi gusa, Mgr Harolimana ntasobanukirwe, bityo uyu padiri akaba yemeza ko ibibazo byose bihari abapadiri benshi babishyira kuri Padiri Cassien.

Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri ni imwe mu zigize Kiliziya Gatolika mu Rwanda, yashinzwe ku wa 20 Ukuboza 1960 na Papa Yohani XXIII. Iherereye mu karere ka Musanze, mu cyahoze ari Intara ya Ruhengeri, kandi ubu iyoborwa na Musenyeri Vincent Harolimana kuva mu 2012.

Ifite Paruwasi 16, amashuri yisumbuye na Kaminuza, ndetse n’ibitaro nka Hôpital de Nemba. Diyosezi yagiye igira uruhare rukomeye mu buzima bw’abaturage, haba mu burezi, ubuvuzi, n’iyogezabutumwa.


Fatima Hotel y’inyenyeri 4, rimwe mu ishoramari rikomeye ryakozwe na Diyoseze Gatolika ya Rihengeri, ntabwo ari ubonetse wese uhabwa inshingano zo kuyicunga, kuyiyobora.
Centre Pastorale Notre Dame de Fatima: Ni rimwe mu ishoramari ryungukiye bikomeye Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri.

[caption id="attachment_21286" align="alignnone" width="259"] Ibitaro bya Nemba ni Ishema rya Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri, Service nziza bitanga zabaye kimenyabose mu gihugu cyose

Umwanditsi: Musengimana Emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *