Politike

Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri: Biravugwa ko Padiri Mukuru wa Paruwase ya Nyakinama yaba yarataye akazi

Amakuru Virunga ikesha umukunzi wayo usanzwe akurikiranira hafi ibibera muri Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri, aremeza ko padiri Mukuru wa Paruwase ya Nyakinama yaba yaraburiwe irengero, nyuma yaho yoherejwe mu masomo, akaza kuyatoroka, agahitamo kwisubirira mu buzima busanzwe, mu gihugu cye cya Repubulika iharanira Demokrasi ya Kongo.

Uyu mukunzi ku munsi w’ejo kuwa 18/05/2025, niho yoherereje umunyamakuru wa Virunga Today ifoto ya Padiri Mukuru ari kumwe n’umuntu w’igitsina gore, maze ayiherekeza n’amagambo agira ati: “Uwari Padiri Mukuru wa Nyakinama, akaba yihebeye, uwo bari kumwe”.

Birumvikana uyu munyamakuru yashatse kumenya byinshi kuri iyi nkuru maze amubaza byarabaye ryari nuko byaba byaragenze ngo Padiri ate akazi, inkuru ikabura kibara.

Uyu yamushubije ko bimaze igihe kigera ku mezi 2 kandi ko ubu padiri yibereye iwabo mu gihugu cya RDC mu gihe byari bizwi ko ari ku ishuri, kugeza ubu rero akaba atarasezera.

Yagize ati:” Rekada yakivuyeyo bamwohereje Camerouni agezeyo arabihirwa asubira iwabo agiye muri congĂ© agumayo, ariko ntiyigeze asezera.

Bamwe mu bahurira ku rubuga MIA rwa Virunga Today bagize icyo bavuga kuri iyi nkuru ubwo umunyamakuru wa Virunga yayibasangizaga.

Uwitwa Nkusi yagize ati:
“Mbere yo kuba Padiri afite umubiri ubwo umubiri byanze nyine”.

Mu kumusubiza uyu umunyamakuru yamubwiye ko ikibazo atari icy’uwo mubiri, ko ahubwo ikibazo we abona ari uguta akazi, nta bimenyeshe abamukuriye.

Ni ibisanzwe ko Padiri ubonye umuhamagaro we urimo ibibazo yabishingukamo, ariko nanone biba byiza akurikije inzira Kiliziya iteganya ku wikuye muri izi nshingano.

Paruwase ya Nyakinama icungwa n’abapadiri b’aba mariyani ( Congeragtion de Peres mariens) kuva mu mwaka wa 1995, aba akaba ari nabo bashinze Paruwase ya Mwange mu mwaka 1986.

Tubabwire ko uyu padiri abaye uwa gatatu wiyambuye ikanzu muri Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri, mu gihe kitageze ku myaka 3, kimwe na bagenzi be bamubanjirije, akaba nawe bivugwa ko yahise yisangira uwo yihebeye.

Umwanditsi: Musengimana Emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *