Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri: Hongeye kumvikana inyigisho iteye urujijo mu bakristu
Kuri iki cyumweru cyo kuwa 15/06/2025, muri Kiliziya Gatolika hizihijwe umunsi mukuru w’ubutatu butagatifu, ukaba ubusanzwe wizihizwa ku cyumweru gikurukira umunsi mukuru wa Pentekoste.
Muri Kiliziya y’i Roma, Ubutatu Butagatifu ni ihame ry’ingenzi mu bukristu, risobanura Imana imwe igizwe n’ibice bitatu: Imana Data, Imana Mwana, n’Imana Roho Mutagatifu. Iri hame ryerekana ubumwe bw’Imana n’uburyo yigaragariza abantu mu buryo butandukanye ariko igahora ari imwe.
umunyamakuru wa Virunga Today usanzwe ari umuyoboke wa Kiliziya Gatolika yahisemo guhimbaza Misa y’Ubutatu Butagatifu muri imwe muri Paruwase Gatolika ya Diyoseze ya Ruhengeri, izina ryayo ntiryatangazwa mu nkuru ikurikira ku nyungu z’ikinyamakuru Virunga Today akorera.
Nk’umukristu yakurikiye iki gitambo cya Misa uko cyakabaye by’umwihariko atega amatwi inyigisho yatanzwe na padiri watuye iki gitambo.
Gusa kimwe n’abandi bakristu bari bitabiriye iyi Misa, inyigisho ya padiri yaje kumutera urujijo byose bikaba byaratewe n’umurongo padiri yahise aha inyigisho ye yo kugereranya ubutatu butagatifu n’umuryango ugizwe n’umugabo, umugore n’abana.
Koko rero iri gereranya muri Kiliziya Gatolika rikoreshwa gusa ku muryango n’urugo rugatifu rw’i Nazareti ( Yozefu, Mariya na Yezu), aho gukora nk’ibi padiri yakoze kuko bihabanye n’amahame azwi mu iyobokamana gatolija , y’Imana iri hejuru ya byose ifite kamere mana idashobora kugereranywa n’umuntu
Umunyamakuru wa Virunga Today wabonye rero ibibazo bikomeye mu nyigisho yatanzwe na padiri ndetse no mu zindi mvugo yagaragaje muri iki gitambo cya Misa yahisemo kugaragaza bimwe mu bihe byateye urujijo mu nyigisho z’uyu wihaye Imana.
Ubuke bwa couple zitabiriye Misa ya saa sita, ikimenyetso cy’uko umuryango nyarwanda warangiye, wasenyutse
Ni imvugo padiri yakoresheje ubwo yari mu igereranya ry’imikorere y’ubutatu butagatifu n’iy’umuryango nyarwanda usanzwe ugizwe n’umugabo. Umugore n’abana.
Ku bw’ibyo padiri yasabye ko couple zashoboye kwitabira Misa y’icyo vyumweru zahaguruka, yongera ahagurutsa abashoboye kwitabira Misa bagizwe n’umugabo, umugore n’umwana.
Aha hombi hagiye hahaguruka mbarwa maze nawe mu busesenguzi bwe yemeza ubuke bwabo ari ikimenyetso cy’uko umuryango nyarwanda warangiye kurindimuka.
Padiri yagize ati:” Nk’uko mubyibonera, abitabiriye iyi Misa bari hamwe umugabo n’umugore cyangwa se bazanye n’abana babo, ni mbarwa, ntibagera no kuri 0.1%, benshi mu bagabo ubu bibereye mu tubari basinze, iki rero ni ikimenyetso ko umuryango nyarwanda, warangiye, warindimutse.
Icyo Virunga Today yibaza ni iki:
1. Kuba igitambo cya Misa kitakwitabirwa mu buryo bushimishije cyaba ni ikimenetso somusiga ko umuryango nyarwanda warangije gusenyuka burundu kandi bizwi ko Kiliziya Gatolika atariyo yonyine ikorera ubutumwa mu Rwanda ( abakristu ba Kiliziya Gatolika ni 40%,);
2. Ko iki gitambo cya Misa cyabaye mu masaha yo ku manywa rwagati, kandi bikaba bizwi ko aya masaha abadame baba bari mu mirimo y’icyikoni, igituma bitabira Misa za mu gitondo, ndetse bikaba binazwi ko abakristu benshi bitabira Misa ya mbere, Padiri yahereye he yemeza ko ubu buke yabonye mu Misa ya saa sita ari ikimenyetso cyo kurindimuka ku muryango nyarwanda?
3. Kuki padiri yakoresheje imvugo ikarishye ivuga ko umuryango nyarwanda warangiye gusenyuka,kandi bizwi ko ariwo musingi w’igihugu ndetse n’uwa Kiliziya, kuba warasenyutse rero bikaba bivuga ko igihugu kitakiriho ndetse n’iyo Kiliziya akorera by’umwihariko ikaba nayo yaba yararirindimutse.
Iyi mvugo ya padiri ikaba isa naho ica intege gahunda zigamije guteza imbere umuryango, hakaba hanibazwa icyo padiri yakoze ngo abe yakumira iryo senyuka dore ko no mu nshingano ze ibyo kuwurinda no kuwusigadira byarimo nk’umuvuganutumwa.
Imvugo ziteye urujijo asobanura imikorere y’ubutatu butagatifu
Mu bisobanuro bye kandi padiri yakomeje gukoresha ikigereranyo ubutatu butagatifu-umuryango nyarwanda.
Nko ku bijyanye n’iremwa ry’ibiri ku Isi n’ubuhanga byakoranywe byose ku bw’ubutatu, padiri yagize ati:“Nimwibaze iyo Imana Data irema Isi yabanje kujya ku mupfumu, Imana mwana ari mayibobo ku muhanda,naho Roho Mutagatifu ari indaya, mwibaze uko byari kugenda, Isi yari buremwe imeze ite?.
Ahari uyu padiri ashobora kuba ataramenye uburemere bw’ibi yavuze igihe avuze ku Mana ijya ku mupfumu cyangwa Imana Mayibobo,nubwo yemeza ko ibi bitabaho, iki gereranyo ubwacyo yakoresheje ni ikigaragaza ko nawe atazi Imana icyo aricyo mu gihe nyamara abakristu benshi (niba atari bose) bemera ko ari Imana isumba byose, Tout Puissant ko nta kigereranyo kiriho cyashyirwa hagati y’umuntu n’Imana kuko ni Imana ishobora byose, Uwiteka, Nyiribiremwa.
Mu zindi mvugo zateye urujijo mu bakristu ni aho mu muhango wo kubatiza impinja wabereye muri iyi Misa, ubwo abakristu basabwaga gusubira mu masezerano ya Batisimu, padiri yishiriyemo ibisa n’urwenya, abaza abakristu niba bumva ko kubatirizwa mu mazi menshi ari ngombwa.
Padiri yagize nanone ati: “Ese babyeyi mwemera ko kubatiriza mu mazi menshi nk’ay’ikiyaga cya Kivu atari ngombwa”, abakristu nabo bagasubiza ikiganza hejuru bati :“Turabyemeye”
Abakristu kandi batunguwe no kubona mu gihe cya konsekrasiyo harangizwa umuhango wo guhindura umugati na divayi mo umubiri n’amaraso bya Kristu, Padiri yarakoresheje indirimbo “Yezu turakuramya…” kandi bizwi ko igihe cya pasika bari bamazemo iminsi cyarangiye ndetse n’iyi ndirimbo ikaba itari muzikunze gukoreshwa muri kiriya gihe cya Misa, icyatumye hakekwa ko padiri yaba yufitiye ibindi bibazo batazi.
Virunga Today ikunze gushyirwa mu majwi ku kuba mu nkuru zayo yarakunze kwibasira abarimo abihayimana, ubuyobozi bwayo bwo bakemeza ko aho itangazamakuru rigeze mu gihugu cyacu, nta rwego na rumwe rukwiye kurenzwa ingohe hagamijwe gusaba abafite uruhare mu bice binyuranye by’ubuzima bw’abanyarwanda ngo bahagurukire guha service nziza aba bagana. Ubu buyobozi bakaba bwemeza ndetse ko butazuyaza gusaba RGB ( ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere) gufatira ibyemezo abarimo abihayimana banangira bagaakomeza guha service mbi abayoboke bayo.
Umwanditsi: Musengimana Emmanuel