Politike

Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri: Padiri wigishaga, yabwiye abakristu ko ibimenyetso bitagatifu birimo umusaraba n’ishapure bambara, bitagenewe kubarinda imyuka mibi

Kuri iki cyumweru cya Kabiri cya Pasika, muri Kiliziya Gatolika hizihizwa icyumweru cy’Impuhwe z’Imana, izi mpuhwe zikaba zigaragaza ko Imana ihora yiteguye kwakira abantu bose uko bameze kose, ikababarira ibyaha byabo, ikabaha amahoro n’umukiro.

Mu gitambo cya Misa cyaturiwe muri imwe muri Paroisse za Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri, umunyamakuru wa Virunga Today yari yitabiriye, Padiri wayoboye igitambo cya Misa yagarutse kuri izo mpuhwe z’Imana twaboneye mu mwana wayo igihe yadupfiraga ku musaraba akaza kuzukana ikuzo amaze gutsinda icyaha n’urupfu.

Uyu mupadiri ariko ntiyatinze cyane kuri iyi ngingo ( ndetse na litujiya y’indirimbo zaririmbwe muri iyi Misa, ntaho higeze hahingutswa iby’izi mpuhwe), ahubwo yahisemo gutanga ibisobanuro birambuye ku masomo yari ateguriwe iki cyumweru cya kabiri cya Pasika, umwaka wa C.

Iyi niyo mpamvu yifashishije ibivugwa mu ivanjili yanditswe na Mutagatifu Yohani intumwa maze agasaba abakristu guca ukubiri n’ubwoba, ubu bwoba akaba aribwo bwatumye nyuma y’izuka rya Yezu, intumwa zarakunze kwikingiranya zitinya abayahudi, igihe Yezu azibonekeye akaba yarazbahumurije, maze incuro 2 zosse arazibwira abwira ati :”Mugire amahoro”.

Padiri yatanze ingero zigaragaza ubwoba bukunze kuranga bamwe mu bakristu aboneraho kubabwira ko ibimenyetso bitagatifu bitarinda imyuka mibi.

Agaruka ku bwoba bukunze kuranga abakristu, ubwoba kenshi buterwa no kwikanga ibikorwa bya Sekibi, padiri yatanze urugero rw’umukristu wikanga udukoko two mu nzu maze akitabaza amazi y’umugisha ngo ashobore kwirukana utu dukoko we afata nk’igikorwa cya Shitani.

Padiri yagize ati: “Umukristu akabona nk’imbeba yinjiye mu nzu maze inzu yose akayitera amazi y’umugisha ngo ngaho arashaka kwirukana imyuka mibi iba yazanye utu dukoko kandi nyamara imbeba ari ikintu gusanzwe gikunze gutura mu nzu zacu”.

Padiri yongeyeho ko abakristu badakwiye guhorana ubwoba kuko Yezu ubwe yasabye abigishwa be kudatinya cyane ko Yezu ubwe yadusigiye Roho Mutagatifu idutinyura tugashyirika ubwoba. Padiri kandi yaboneyeho gusaba abakristu bari bitabiriye iyi Misa kudashakishiriza ubwirinzi mu bimenytso bitagatifu kuko ibyo bikorwa na bapagani”.

Padiri yagize ati:” Usanga hari abakristu bampaye ishapure mu ijosi, bakongeraho umusaraba, umudari w’umutagatifu runaka ndetse hari n’abongeraho scapular, ngo ngaho barashaka kwirinda imyuka mibi, bakabyitiranya na za biheko ndetse n’impigi bikoreshwa n’abapagani bemeza ko zibarinda amadayimoni, rwose umusaraba cyangwa ishapure, ntabwo birinda abakristu imyuka mibi”.

Iyi mvugo isa niyatunguye benshi mu bakristu bari muri iyi Misa, benshi muri bo bakaba bari basanzwe bazi ko ibi bimenyetso bisanzwe byifashishwa n’abakristu mu bihe by’uburwayi cyangwa by’ibigeragezo binyuranye, bakaba bemeza ko kenshi bagiye bivana muri ibi bihe kubera ibi bikoresho ndetse n’abihayimana bakaba bakunze kubikoresha mu butumwa bakora mu bitaro ndetse no mu ngo z’abakristu bazinduwe no gusabira aba barwayi.

Umusaraba n’ishapure ni ibikoresho by’ubwirinzi ku bakristu.

Nyuma y’aya magambo, umunyamakuru wa Virunga Today yihutiye kujya mu isomero ngo amenye icyo Kiliziya ivuga kuri ibi bimenyetso bisanzwe byitwa butagatifu maze ku rubuga www.westcoascatholic.co, mu nkuru yabo bise :” Dois-je porter un chapelet dans ma poche” bagaragaza ibyiza byo kwambara ishapure:

1. Gufasha mu buryo bwo gusenga igihe cyose ubikeneye: Waba uri mu muvundo cyangwa mu murongo muremure wabategereje service runaka, aho waba uri hose,kuba ufite ishapure birakorohera kuyivuga;

2. Ingabo ikingira ibigeragezo bya shitani: benshi mu bakristu bemera ko gufata ishapure mu ntoki ndetse no kuyivuga bituma bikura mu bihe bibakomereye byo kwiheba no gushidikanya, ibihe by’ubwoba ndetse n’ibigeragezo;

3. Kugaragaza ku mugaragaro ukwemera: Kwambara ishapure ni ikimenyetso cyoroheje ariko cy’ubutwari kigaragaza ukwemera ufite muri iyi Isi ikeneye Yezu.

Naho ku kijyanye n’umusaraba, urubuga www.lacroix.com bagira bati: “Ku bakristu benshi, umusaraba ufatwa nk’igikiresho cyo kwirinda imyuka mibi. Umusaraba ubonwa nk’ikimenyetso cy’ububasha n’ugutsinda kwa Yezu Kristu ku kibi.”

Muri make ishapure n’umusaraba ni bikoresho bitagatifu, intwaro, byifashishwa n’abakristu mu guhangana na Sekibi kubera ko byibutsa Ububasha bw’Imana n’ugutsinda kwayo kuri Sekibi.

Tubabwire ubwo Misa yahumuzaga, umunyamakuru wa Virunga Today yiboneye abakristu benshi biganjemo abakecuru bari bambaye ikimenyetso kirenze kimwe nk’uko Padiri yabikomojeho, bakaba birinze kugira icyo batangariza umunyamakuru ku kibazo yari ababajije k’ukuntu bakiriye inyigisho ya padiri muri iki gihe bari bakiri mu byishimo bya Pasika.

Mu bihe by’amage n’amakuba, abakristu bifashisha ishapure bakambaza Umubyeyi Bikiramariya ngo abasabire anabarengere!

Scapular yambarwa n’abihayimana ndetse n’abalayiki

Nanubu hari abakristu bashyira umusaraba ku nyubako zabo mu rwego rwo gukumira ibitero bya Sekibi ku miryango yabo

Umwanditsi: Musengimana Emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *