Duyoseze Gatolika ya Ruhengeri: Haracyategerejwe ishyirwa mu myanya ry’abapadiri.
Igikorwa cyo gushyira mu myanya abapadiri muri Kiliziya Gatolika , nomination des prêtres, ni igikorwa kiba no muri Doyoseze Gatolika ya Ruhengeri, kigakorw buri mwaka mu mpera z’ukwezi kwa gatandatu dutangira neza neza ukwezi kwa karindwi. Ni igikorwa cy’ingenzi mu buzima bwa Diyoseze, kuko abakristu bagikurikirana ku rwego urebye rumwe n’urwo abaturage bakurikiraniraho ishyirwa mu myanya ry’aba ministre cyangwa igena ry’abajya mu myanya ikomeye mu rwego rw’igihugu.
Koko rero muri iyi nomination, abapadiri bamwe bahindurirwa aho bakoreraga ubutumwa, hakagira aboherezwa kwiga cyangwa gukorera ubutumwa hanze y’igihugu, ariko nanone umubare munini w’aba bapadiri ugumushwa mu nshingano aho bakoreraga, bihuje ahari na ya mvugo ko ntawe uhindura ikipe itsinda bitabujije ariko nanone ko hari n’abapadiri batisanga kuri uru rutonde ku mpamvu zafatwa nk’ibihano kuri bo cyangwa se Ubuyobozi bwa Diyoseze bukaba butakibafiteho ijambo, barahisemo kwigira mu yindi miryango y’abapadiri Diyoseze itagenzura.
Kuri ubu rero abakristu ba Diyoseze Gatolika bategerejanye igishyika cyinshi iyi nomination nyuma yaho ikinyamakuru Virunga Today gisohoye inkuru y’ubujura bwakorewe ku nyubako ya Diyoseze irimo kuzamurwa rwagati mu mujyi wa Musanze, muri iyi nkuru umunyamakuru akaba yarakomoje no kuri iyi nomination yaba idakorerwa mu mucyo, abafite inshingano zo gutanga iyi myanya bakaba ngo bashyira imbere inyungu zindi zitari iz’abakristu na Kiliziya.
Magingo aya ariko Ubuyobozi bwa Diyoseze ntiburagira icyo buvuga kuri ibi byatangajwe nubwo abakurikiranira hafi ibibera muri Diyoseze Gatolika ya Ruhrngeri, bemezaga ko byanze bikunze Umushumba wa Diyiseze Gatolika ya Ruhengeri, yagombaga kugira icyo atangaza nyuma yaho agarukiye mu gihugu avuye mu butumwa hanze y’igihugu.
Hari ababona rero Nyiricyubahiro Mgr yarahisemo kubanza kubona amakuru ya ngombwa kuri ibi bibazo bikomeye mbere yuko ashyira ahagaragara iyi mbonerahamwe.
Koko rero bisa naho byatunguranye ibi bibazo bikagezwa mu itangazamakuru, . ibintu bitari bisanzwe muri Kiliziya Gatolia y’ U Rwanda aho umunyamakuru atinyuka agashyira hanze amakuru aremereye kandi we yemeza ko yayakuye mu byegera bya Mgr, ibitabura gutera impungenge Nyiricyubahiro kuko ibi bishobora gufatwa nko gushaka kumukorera kudeta, kumusabota kuko bishobora gutera amacakubiri akomeye muri Diyoseze, ibyagaragaza intege nke muri uyu murimo w’ubushumba.
Tubabwire ko mu nkuru twavuze haruguru, umunyamakuru wa Virunga Today, ahereye ku makuru yakomeje kubona kuva mu ntangiriro y’uyu mwaka wa 2025,yatangaje ko Padiri Twizeyumukiza Jean Claude wari usanzwe ari Econome General wa Diyoseze, yafashe miliyoni 400 muyo Diyoseze yari yageneye umushinga wo kubaka inzu y’ubucuruzi mu mujyi wa Musanze, maze akayishyirira ku mufuka, inkuru yaba kimomo, Umushumba wa Diyoseze akamuhindurira ubutumwa rwagati mu mwaka akamwohereza kwiga i Burayi, ubu butumwa akaba ariko akomeje kubufatanya n’ubwo kugenzura imirimo yo kubaka iyi nyubaka, ibintu benshi mu bakurikiye iyi nkuru bemeje ko ari agahomamunwa.
Muri iyi nkuru kandi uyu munyamakuru yagarutse ku gikorwa cya nomination cyari hafi, akaba yaratanze amakuru ko iki gikorwa kigirwamo uruhare na padiri Cassien umuvugizi wa Diyoseze ndetse na Musenyeri Gabin, igisonga cy’Umwepiskopi, kandi ko muri iki gikorwa hari inyungu za bamwe cyangwa abandi zishyirwa imbere, ku buryo imyanya ikomeye irimo nk’ubuyobozi bw’ibigo bikomeye bya Kiliziya, bikomeje kuba akarima k’abapadiri bamwe kandi nta bushobozi busumbye ubwa bagenzi babo bafite , bagenzi babo ubu bakorera ubutumwa ahantu hagoranye, bakaba batabona ibyangombwa byose nkenerwa muri aka kazi.
Tubabwire kandi ko muri icyo gihe Virunga Today ikomeje gukurikiranira hafi ibibazo by’imicungire mibi ivugwa mu bigo birimo Ishuri rya Regina Pacis riherereye mu mujyi wa Musanze ndetse n’ishuri rya Gs Janja ,St Jerome riherereye mu karere ka Gakenke. Si aho gusa kandi kuko Virunga Today ifite n’andi makuru irimo gukoraho iperereza yahawe ku mikorere y’abayobozi b’ibigo by’amashuri byiganjemo azwi ku izina rya nine, aho bamwe mu bayobozi b’ibyo bigo bakomeje kurangwa n’imiyoborere mibi kugeza naho bimakaza ruswa ishingiye ku gitsina, hanyuma bagakomeza gukingirwa ikibaba na ba Boss babo bo mu buyobozi bwa Kiliziya, babahaye iyi myanya.
Virunga Today yateguje kandi abakunzi bayo gahunda yo gushyira ahagaragara imutungo bamwe muri aba bihayimana bamaze kwigwizaho ndetse n’ibindi bikorwa bagaragayemo bikenera akayabo nyamara bizwi ko abihayimana badahembwa cyangwa ko nta bindi bikorwa bibijiriza inyungu bemererwa gukora.
Inkuru bifitanye isano:
Umwanditsi: Musengimana Emmanuel