Gakenke: Abafite mu nshingano imicungire y’abarimu bongeye gusoma nabi iteka rya Ministre w’intebe, umwarimu ahagarikwa by’agateganyo mu gihe kitazwi
Birasa naho abashinzwe imicungire y’abarimu mu karere ka Gakenke nta masomo bakuye mu nkuru za Virunga Today zakomeje gushyira ahagaragara amakosa yakomeje gukorwa mu micungire y’amadosiye y’abarimu ndetse n’abandi bakozi bo mu burezi bw’amashuri y’ibanze,amakosa anaherutse gushyirwa ku karubanda na Ministere y’uburezi yemeje ko iyimurwa ry’abayobozi b’ibigo ndetse n’abarimu riheruka gukorwa ritakurikije ibikubiye mu iteka rya Ministre w’inteberishyiraho Sitati yihariye
igenga abakozi b’amashuri y’uburezi bw’ibanze.
Kuri ubu noneho muri aka karere haravugwa ihagarikwa ry’agateganyo ry’umwarimu wo ku kigo Gs Rukura Tvet mu gihe cy’amezi atatu, nyuma yo gufatirwa mu cyuho ngo anywa mu masaha y’akazi nk’uko bigaragara mu ibaruwa Virunga Today ifitiye kopi, ariko bikaba nanone bigaragara ko hari inzira zitubahirijwe uyu mwarimu afatirwa iki gihano nk’uko tubigarukaho muri iyi nkuru.
Umwarimu ntiyahawe uburenganzira bwo kwisobanura ku makosa akomeye yafatiwemo mu cyuho.
Koko rero kuwa 23/09/2025,handikirwa uwitwa Niyonsaba Ildephonse umwarimu wigisha amasomo y’ubumenyi muri iki kigo, Umuyobozi w’akarere ka Gakenke , yifashishije ingingo ya 55 y’iteka rya Ministre w’intebe twavuze haruguru, ashingira no kuri raporo y’umuyobozi w’ikigo cya Rukura yemeza ko mwarimu Ildephonse yafatiwe mu cyuho anywa mu masaha y’akazi ko ndetse ibi yabigize umuco, maze amumenyesha ko amuhagaritse by’agateganyo mu gihe kitarenze amezi atatu ngo hakorwe iperereza ku ikosa akurikiranyweho ryo kunywa mu masaha y’akazi.
Umunyamakuru wa Virunga Today akimara kubona iyi baruwa, yihutiye kujya gusoma no gusesengura ibikubiye muri iriya ngingo maze asanga hari ikintu cy’ingenzi kandi gikomeye kitakozwe uyu mwarimu afatirwa iki gihano kandi kivugwa muri iriya ngingo: Gusabwa ibisobanuro.
Ibi byirengagijwe n’abashinzwe imicungire y’abakozi nyamara byari guha uwafatiwe ibihano umwanya wo kwisobanura ku ikosa yafatiweho mu cyuho. Mu bisobanuro bye yashobora guhakana cyangwa kwemera ikosa ashinjwa, bityo yakwemera iperereza ntibibe bikiri ngombwa ko rikorwa.
Iyi ni inzira isanzwe ikoreshwa igihe mwarimu akuriranwaho ikosa agomba gufatirwaho ibihano, ikidasanzwe hano nuko umwarimu ahita ahagarikwa by’agateganyo kubera ingaruka zitari nziza iri kosa riremereye yafatiweho mu cyuho rishobora kugira ku barimu bagenzi be no ku banyeshuri abereye umurezi.
Haribazwa rero uburyo bwemewe (officiel) uwahanwe azisobanuramo kandi ngo ibisobanuro atanze bigezwe no ku bagenewe kopi bose, niba atarahawe uburenganzira bwo kwisobanura ku ikosa yafatiwemo icyuho nk’uko bivugwa muri iriya ngingo ya 55.
Icyemezo cyafashwe hatubahirijwe inzira zisabwa giteshwa agaciro
Iri ni ihame ryo mu butabera ryemeza ko mu gihe cyose hari icyemezo cyafashwe mu buryo bunyuranije n’itegeko giteshwa agaciro.
Koko rero ubu haribazwa niba nyuma yo kwandikira uriya mwarimu ibaruwa imuhagarika by’agateganyo, umuyobozi w’akarere yakongera akamwandikira amusaba ibisobanuro ngo yubahirize ibivugwa muri ririya teka!
Bisa naho nabyo byaba bitubahirije ririya tegeko kuko iri tegeko rivuga ko uwahagaritswe by’agateganyo ahita asabwa ibisobanuro ako kanya. Igishoboka rero akaba ari uguhagarika iki gihano dore ko kabone niyo akarere katabikora, uwahawe igihano yazabijurira mu rwego rukuriye akarere.
Ibindi byateye urujijo muri iyi baruwa
Bamwe mu basesenguye imyandikire y’iyi baruwa, basanga yaranditswe huti huti ku mpamvu bo batamenye, ibyatumye hari n’andi makosa yagaragayemo y’imyandikire.
Nk’ubwo muri iyi baruwa ntibigeze bagaragaza igihe nyakuri iki gikorwa kizamara bavuga gusa ko kitazarenza amezi 3.
Ibi ni ibintu biteye urujijo ku barimo abasanzwe bakora imishara y’abarimu cyangwa abandi bakeneye amakuru ku ihembwa ry’abarimu barimo abahaye inguzanyo uyu mwarimu. Ni ibintu rero byari bimenyerewe ko muri bene ibi bikorwa uhawe igihano cyo guhagarikwa amenyeshwa igihe kizwi, ukwezi, amezi 2 cyangwa atatu, hakurikijwe igihe ababishinzwe bumva bazaba barangije amaperereza ya ngombwa yatuma bafata ibyemezo bikwiye
Ikindi nuko abanditse iyi baruwa bemeje ko kigo cya Rukura giherereye mu murenge wa Rushashi kandi nyamara kiri mu murenge wa Gakenke, hagenerwa kopi Nyiricyubahiro Mgr Umushumba wa Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri kandi ntaho uyu ahurira n’imicungire y’iki kigo.
Ikindi kitumvikana n’ukuntu uwanditse iyo baruwa yemeza ko ikosa ryo kunywa mu masaha y’akazi uyu mwarimu yarigize umuco, ukibaza ukuntu ikosa ryagera aho rihinduka umuco, rigasubirwamo buri gihe, urikoze ntabe yarafatiwe ibihano ngo abe yarabonye igihe cyo kwikosora hakiri kare.
Ntabwo gutanga ibihano ari byo byakagombye gushyirwa imbere
Umunyamakuru wa Virunga Today yashatse kumenya byimbitse imiterere y’ikibazo cy’uyu mwarimu maze yegera bamwe muri bagenzi be bigisha ku kigo cya Gs Rukura Tvet, maze bamubwira ko koko uyu mwarimu yagiye agaragaza mu bihe bitandukanye ibibazo bikomeye biganisha ku ihungabana ryaba rifite imizi mu muryango, igituma yaragiye agaragara mu bikorwa byo kwiyahuza inzoga.
Aba bongeyeho ko muri iyi minsi abarimu bafatanije n’umuryango we bari baratangiye gushaka uburyo bamujyana kwa muganga, none ikibazo kikaba gisubiye irudubi kuko nta mikoro yandi asigaye yabafasha muri iki gikorwa mu gihe umushahara we ubu warangije guhagarikwa.
Ahari igihe cyaba ari iki ngo abafite inshingano y’imicungire y’abarimu mu karere ka Gakenke, bafashe uyu mwarimu bigaragara ko afite ibibazo by’ihungaba, mu gikorwa cyo kumugeza ku baganga bita ku burwayi bwo mu mutwe aho gukomeza kumusonga n’ibihano birushaho gushyira mu kaga ubuzima bwe.
Umwanditsi:Musengimana Emmanuel