Gakenke: Akarere na EFEMIRWA Mining Ltd mu bufatanye bushyira ku isonga umuturage
Kuri uyu wa Kane taliki ya 12/06/2025, muri gahunda yateguwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Gakenke yo kumurikira abanyamakuru ibikorwa binyuranye bifasha umuturage kwiteza imbere biri mu karere, abanyamakuru basuye ibikorwa biherereye mu murenge wa Cyabingo.
Muri uru rugendo abanyamakuru beretswe inyubako nshya ikorerwamo n’akagari ka Rukore, ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bikorwa na Kampani EFEMIRWA Mining Ltd muri slaka kagari ka Rukore inzu yubakiwe utishoboye ndetse n’ibikorwa by’ubworozi by’umuturage wahawe inka muri Gahunda ya Girinka.
Umunyamakuru wa Virunga Today wari muri iri tsinda aragaruka ku bikorwa biteza imbere abaturage byagizwemo uruhare na EFEMIRWA ku bufatanye n’akarere ka Gakenke.
EFEMIRWA Mining Ltd mu ruhando rw’amakampani akora ubucukuzi bugezweho mu karere ka Gakenke
Nkuko byasobanuwe na Bwana Nsabimana Fabricw, ushinzwe ibikorwa by’ubucukuzi (operation manager ) muri kampani ya EFEMIRWA, ngo EFEMIRWA ikorera ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ya Kolta, Gasegereti na Beryl mu masite 4 aherereye mirenge ya Cyabingo na Busengo, ubu bucukuzi bukaba bukorerwa kuri hegitari 350 hifashishijwe abakozi bagera kuri 439.
Ku kijyanye n’ibyiciro by’abakozi EFEMIRWA ikoresha, Manager Fabrice yavuze ko abakozi bakoresha bari mu byiciro binyuranye harimo inzobere mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, abahanga mu kubungabunga ibidukikije ndetse n’abakozi basanzwe bakora mu mirimo nyirizina yo gucukura harimo abubaka indani, abacukura igitaka kirmo amabuye, abagikura mu ndani n’aboza bavangura amabuye y’agaciro n’igitaka. Aba bakozi bose hamwe bagera kur 439 akaba arino bagira uruhare mu kubona musaruro uri hagati ya toni 4-5 z’amabuye y’agaciro yose avanze acukurwa muri ibi birombe ( koluta, gasegereti na beryl).
Ku bijyanye n’umutekano w’abakora muri ubu bucukuzi, Managera Fabrice yavuze ko bagerageza kubungabunga uko bashoboye umutekano w’abakozi babo bigizwemo uruhare n’abateminisiye banyuranye bubaka bakanabungangabunga indani.
Byongeye kandi ngo igihe habayeho impanuka ,hatangwa ubutabazi bw’ibanxe bwihuse, mbere yuko uwahuye n’impanuka yoherezwa ku kigo nderabuzima ya Cyabingo cyangwa se ku bitaro bya Gatonde igihe bibaye ngombwa.
Aba bakozi kandi nk’uko bisabwa n’amategeko agenga ubucukuzi, bose bafatirwa ubwishingizi bw’impanuka muri sosiyete z’ubwishingizi.
Fabrice kandi yabwiye abanyamakuru ko nka gahunda ya Leta y’ URwanda mu bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, muri EFEMIRWA bakoresha ikoranabuhanga mu bice binyuranye by’ubu bucukuzi nko kuzamura amazi, gufata ibipimo bitandukanye nkenerwa mu bucukuzi, ikoreshwa z’imashini zihinga ubutaka,…. ibi bikoresho byose bikaba bibafasha ngo bave mu bucukuzi bwa gakondo ngo bagakora ubucukuzi bita semi mecanised bizaganisha ku bucukuzi buri moderne,bugezweho.
Nk’uko kandi Fabrice yakomeje abitangariza abanyamakuru, muri EFEMIRWA mu mirimo y’abo y’ubucukuzi bubahiriza amabwiriza ya REMA ajyanye no kurinda ndetse no kubungabunga ibidukikije. Ni muri urwo rwego ngo hari abakozi bashinzwe ibidukikije bayoborwa n’umukozi wabyigiye muri kaminuza,byongeye kandi ngo bubahiriza amabwiriza ajyanye no kubungabunga ibidukikije, amabwiriza yabaye kimenyabose mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro harimo guufata ibisigazwa byo mubucukuzi ku buryo ibi bitagira aho bihurira n’imigezi n’amazi asanzwe akoreshwa n’abaturage, kubungabunga ibi bisigazwa ngo bitanyanyagizwa hose cyane ko biba bigomba kongera gusubirwamo ngo bivanwemo umusaruro uba wabacitse, gutera ibiti n’ibyatsi no gusubiramya ibyobo n’ibisimu ahacukuwe.
Miliyoni hafi 50 zihemba abakozi buri kwezi, imisoro inyuranye n’ngengo y’imari ya miliyoni 8 igenewe ibikorwa byo guteza imbere abaturiye mine buri mwaka
Mu kugaragaza uruhare iyi mine ifite mu iterambere ry’abaturage b’iyi mirenge uko ari 2, Fabrice yavuze ko buri kwezi EFEMIRWA ishora amafranga ari hafi miliyoni 50 mu guhemba abakozi bayo imaze no kubatangira imisoro n’imisanzu igenwa n’itegeko.
Aya mafranga ngo akaba amenshi ahabwa abavuka muri iyi mirenge uko ari 2, nayo akabafasha kwiteza imbere dore ko mu rwego rwo kubakangurira gucunga neza aya mafranga, bagirwa inama yo kwibumbira mu bibina no kugana ibigo by’imari harimo za Sacco bakizigamira , igituma aya mafranga yabo adashyirira mu iraha, ngo abe yabapfira ubusa nk’uko byakunze kubaho mu bihe byo hambere.
Uruhare rwa EFEMIRWA kandi mu iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage b’imirenge ya Cyabingo na Busengo, rugaragazwa n’ingengo y’imari ya miliyoni 8 EFEMIRWA nk’inkunga igenera imishinga y’akarere irimo kubakira abafite ibibazo by’amacumbi, gutera inkunga gahunda ya Girinka, kurihira abatishoboye mitweli n’ibindi.
Ubwo basuraga ibikorwa byo mu murenge wa Cyabingo, abanyamakuru bakaba bareretswe inzu yubakiwe utishoboye wavanywe mu manegeko, ikaba yarubatswe ku bufatanye bw’akarere na EFEMIRWA. Iyi nzu ifite agaciro k’arenga miliyoni 5, ikaba irimo ibyangombwa byose ndetse ikaba yaragejejwemo n’amashanyarazi, iki akaba ari igikorwa kigaragaza umusaruro mwiza uva mu bufatanye bw’akarere na kampani ya EFEMIRWA.
Tubabwire ko mu Karere ka Gakenke, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorerwa ahantu hatandukanye, cyane cyane mu Mirenge ya Ruli, Cyabingo, na Busengo. Hari kampani n’amakoperative akora ubu bucukuzi, nk’iya COMIKAGI, M&M Gakenke Mining Ltd, na Ruli Mining Trade Ltd,ndetse n’iyi ya EFEMIRWA yasuwe n’itangazamakuru, aya masosiyete akaba acukura amabuye yiganjemo gasegereti na Koluta.
Tubabwire kandi ko uruhare rw’ubu bucukuzi mu iterambere ry’ubukungu bw’akarere ka Gakenke ni runini. Abaturage benshi babona akazi muri ibi bikorwa by’ubucukuzi, harimo n’urubyiruko n’abagore batinyutse kwinjira muri uyu mwuga.
Umwanditsi : Musengimana Emmanuel