Politike

Gakenke -Gs Nyundo II : Mwarimu Habanabakize nawe arahohotewe, ahagarikwa ku kazi na Meya, arenze ku biteganywa n’iteka rya Ministre w’Intebe.

Ibintu birimo kubera mu Karere ka Gakenke mu birebana n’imicungire y’abakozi, bikomeje kuburirwa igisobanuro, ku buryo hari n’abageraho bakibaza niba nta roho mbi yaba yaribasiye bamwe mu bakozi bashinzwe gucunga aba bakozi, bakaba bakomeje gutuma Umuyobozi w’Akarere afata ibyemezo bihabanye n’amategeko, amategeko nyamara uyu Mayor akunze guheraho atangaza ibi byemezo ariko bikaza kugaragara ko aba yasomwe nabi.

Koko rero nyuma y’ibibazo byavuzwe ku kigo cya Rukura nanubu kandi bitararangira aho umuyobozi wungirije ushinzwe imyitwarire afatiwe ibihano by’akarengane inyuna hihishe umuyobozi w’ikigo, ku kigo cya Munyana naho hakavuka ibibazo nanubu bikiri insobe aho kuri ubu abakozi biganjemo abayobozi barangije guhindurirwa ibigo abandi bafatirwa ibihano, noneho haravugwa ikibazo cy’undi murezi wo ku kigo cy’amashuri ya Nyundo ya II, wamaze guhabwa igihano cyo guhagarikwa mi gihe cy’amezi 3 adahembwa, igihamo we atemera akaba yaranakijuririye ku rwego rw’akarere.

Urugendo rwakuye Habanabakize Benjamin i Murambi ya II rukamugeza kuri Nyundo ya II

Inkuru ya Benjamin umaze guhagarikwa ku kazi igihe cy’amezi 3 itangira mu mwaka w’amashuri 2023-2024 ubwo we na bagenzi bigishaga ku kigo cy’amashuri cya Murambi ya II bafatirwaga ibyemezo byo kwimurwa shishi itabona kuri iki kigo, bakoherezwa mu bindi bigo rwagati mu mwaka w’amashuri.

ibi byakozwe ntibyafashwe nk’igihano ( kuko igihano cyo kwimurwa ntikibaho mu biteganywa n’itegeko) ahubwo mgo bwari uburyo busanzwe mu micungire y’abakozi bwo kunoza imicungire y’abakozi b’akarere nk’uko byemejwe icyo gihe n’Umuyobozi ushinzwe ubutegetsi ku karere ka Gakenke.

Ibi nyamara byo kwimura Benjamin na bagenzi be byabayeho nyuma yuko ku kigo hagaragaye ibibazo byatumye abana banga amafunguro bari bateguriwe, aba barimu bakaza gushyirwa mu majwi ko baba bihishe inyuma y’iki gikorwa, ibyatumye bafatirwa nyine ibi byemezo, ibintu bo bemeza ko nta shingiro bifite kuko ngo icyo bazize ari uko batacanaga uwaka na Direceur w’ikigo wari warayogoje ikigo mu bikorwa binyuranye Viringa Today izagarukaho.

Aba barimu baje kwimurirwa ku bigo bishya, ndetse banagenda nta n’amabaruwa abohereza kuri ibi bigo bafite kuko bayoherejwe nyuma baramaze gutangira akazi.

Ikibazo ariko gikomeye aba barimu barimo Benjamin bahuye nacyo nuko byabagoye kumenyera imibereho mishya bari bagiyemo kuko aho boherejww hari kure y’ingo zabo, bagomba gusiga imiryango yabo, bari bamaze hafi imyaka nka 20 babana nayo hafi y’aho bakoreraga i Murambi II.

Benjamin we yagize n’umwihariko kuko bitamworoheye kubona icumbi hafi, ahubwo yaribonye kure cyane y’ikigo ku buryo byamusanaga gukoresha amasaha nk’atanu ngo agere ku kazi amaze kwambuka imigezi n’ibibaya yo muri kariya gace.

Ubu buzima Benjamin yari abayemo nibwo bwagiye bumugusha mu makosa yo gukererwa ndetse ubundi agasiba ibihe byabaye bibi.

Ibi ariko ngo ntibyagizw ingaruka ku kazi ke, ibyamuvuzweho mu ibaruwa yandikiwe na Meya imusaba kwisobanura ku makosa yo gusinda bikabije ndetse no gushaka gukubita umuyobozi w’ikigo hamwe no gutanga ibihano bikaze ku bana akaba ntaho byari bishingiye.

Yasabye unwarimu gukora raporo ku myitwarire ya Benjamin mu izina rya komite ishinzwe imyitwarire ya baringa no mu mwanya w’Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo wari uhibereye.

Aya makosa yakomeje gushinjwa Benjamin n’umuyobozi w’ikigo, niyo Meya yahereyeho maze asaba Benjamin kwisobanura.

Ibisobanuro uyu mwarimu yatanze ntibyigeze binyura Meya kuko mu ibaruwa ye yo kuwa 14/04/2025 yasabye perezida w’akanama gashinzwe gukurikirana amakosa mu kigo cya Nyundo II gukora raporo ku myitwarire ya Habanabakize.

Muri iyo baruwa Meya yagize ati:” Nshingiye kandi ku ibaruwa yo kuwa 02/04/2025 nandikiwe na Bwana Habanabakize Benjamin atamga ibisobanuro ku makosa akurikiranyweho ariko ntibinyure: Ubusinzi bukabije, gusiba akazi nta ruhusha, guha ibihano abanyeshuri bidakwiye no gushaka gukubitira Umuyobozi w’ikigo imbere y’abarezi;
Nkwandikiye ngusaba gukora raporo ku makosa Habanabakize akurikiranyweho.”

Nubwo iyi baruwa ubwayo yanditse ku buryo bisa naho usabwa gukora raporo ari uriya wandikiwe wenyine ntawundi agishije inama, ibi ntacyo byari bitwaye iyo uyu wasabwe gukora raporo ataba umwarimu usanzwe Meya yemeza ko ari perezida w’akanama gashinzwe gukurikirana amakosa ku kigo, mu gihe iteka rya Ministre w’intebe Meya we yahereyeho yandika ibaruwa riviuga ko izi nshingano zihabwa Umuyobozi wingirije ushinzwe imyitwarire yaba adahari kakayoborwa n’Umuyobozi wingirije ushinzwe amasomo.

Ibi bishatse kuvuga ko aka kanama katigeze kabaho kandi ko raporo yagendeweho hafatwa iki cyemezo cyo guhagarika Habanabakize, yakozwe n’uyu mwarimu, hakaza gushakishwa abantu bo kuyisinyaho biswe ko bagize akanama ka discipline, kuba pret des etudes yaranze kwitirirwa iki gikorwa kandi yari ahari akaba ari gihamya ko ibirego kuri Habanabakize nta shingiro bifite.

Ibi bita vice de procedure ( kutubahiriza imihango, ibikorwa byose biteganywa n’amategeko ngo hafatwe icyemezo) nibyo byatumye Habanabakize Benjamin ajuririra icyemezo cyamufatiwe, asaba ko giseswa cyane ko n’ibi ibyemezo yafatiwe bititaye ku bisobanuro we yumva bifatika yahaye Meya w’akarere ka Gakenke.

Abajyanana batari beza

Virunga Today ikomeje kwakira inkuru z’abarimu barenganywa ku maherere, yakomeje no gushakisha amakuru kuri iyi mikorere y’akajagari no kutubahiriza amategeko ikomeje kurangwa mu karere ka Gakenke, maze bamwe mu bakurikiranira hafi ibi bibazo bayibwira ko nyirabayazana w’ibi byose ari abakozi bo mu buyobozi bw’administration ndetse n’abo mu buyobozi bushinzwe uburezi, babaye ibigugu ku karere kuko bahamaze igihe kinini, bakaba baragize igihe gihagije cyo kubaka ubucuti n’abayobozi b’ibigo bariho ubu cyane ko benshi muri aba bayobozi b’ibigo aribo babashyizeho. Kuri ubu rero ubu bucuti nibwo butuma aba bakozi bakomeje kubakingira ikibaba, bagakoresha Meya amakosa, agatanga ibihano binyuranije n’itegeko, abarimu akaba aribo baba ibitambo.

Hari abandi babona ko nyirabayazana w’ibi bibazo ari uko aho aba bayobozi bo ku karere bakuraga iritubutse batanga imyanya y’abarimu, ubu inzira zarangije gufungwa kubera byose bisigaye bikorerwa muri systeme, none ubu bakaba bahitamo kubaka ubucuti n’abayobozi b’ibigo kugira ngo babahe kuri duke baba bibye ku bigo bayobora.

Icyokora andi makuru agera kuri Virunga Today nuko ubuyobozi bwa Ministere y’uburezi bwaba bwaramaze gutera imboni iki kibazo cyarangije kuba virusa mu karere ka Gakenke, bikaba byitezwe ko mu minsi iri imbere iyi ministere ishobora kuzafatira ingamba zikaze iki kibazo gishingiye ku kuba hari abayobozi baciyita uzi icyo nficyo, hanyuma n’ubuyobozi bubakuriye aho kubaca intege no kubafatira ibihano ku makosa aba yakozwe, bakababa go ahead, mwikomereze.
Nibyo gukomeza gukurikiranira hafi.

Ngaha aho idosiye ya Habanabakize igeze, yahagaritswe amezi 3 ahita ahagarikirwa n’umushahara, yandika ajurira kubera vice de procedure! Hakaba hibazwa aho Meya azahera ahakana iyi vice, akagumishaho iki gihano.

Virunga Today ntisiba kugaragariza abayobozi mu karere ka Gakenke, amwe mu makosa bakomeje gukora bagahohotera abakozi bashinzwe kureberera.
Meya akomeje gukora reference ku iteka rya Ministre w’intebe ariko agaca ukubiri n’ibirivugwamo

Unwanditsi: Musengimana Emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *