Gakenke-Lycée St Jerome Janja: Animateur yahohoteye umunyeshuri, amuhanisha inkoni nk’iz’akabwana ajyanwa kuvurizwa CHUK
Iyi ni nkuru yageze kuri Virunga Today mu cyumweru twarangije cyo kuva kuwa 22/09/2025 kugeza kuwa 28/09/2025 maze ihitamo gushakisha ukuri kose ku byabaye bikaba byashobotse ejo hashize ubwo umunyamakuru wa Virunga Today yihererwaga amakuru n’umunyeshuri wiga kuri iki kigo wari uje kwivuriza mu mujyi wa Musanze.
Yamwangije bikomeye mu bice by’ugutwi, yihutishirizwa CHUk
Nk’uko uyu munyeshuri yabisobanuriye umunyamakuru wa Virunga Today, ngo ubwo abanyeshuri bo mu mwaka wa gatanu barimo basubira mu masomo, animateur witwa Manzi yageze mu ishuri, asanga hari umunyeshuri umwe usakuza amusaba gusoboka akamwitaba mu biro bye. Ibyo byarakozwe ariko ngo hadashize akanya, agaruka kureba mugenzi we bari bicaranye, amubwira ko nawe yamwibagiwe ko nawe agomba kumwitaba.
Nk’uko uyu munyeshuri akomeza abivuga, ngo uyu munyeshuri wari na mushya muri iri shuri ( reclassé) yaramwitabye ariko ava mu ishuri amubwira ko amurenganije kuko atigeze asakuza ko mugenzi we ari we wasakuje ko bityo rero ko kubera icyaha ari gatozi,atakagombye guhanwa.
Uyu munyeshuri akomeza avuga ko nk’uko nabo babibariwe, animateur Manzi yageze mu biro bye maze nk’uko asanzwe abigenza, ashyira ku giti ukekwaho icyaha.
Ngo inshyi yamukubise ndetse n’inkoni rugeretse mu bice by’ugutwi byaviriyemo umwana kuva amaraso mu gutwi, icyatumye yihutishirizwa kwa muganga.
Uyu munyeshuri arangiza avuga ko kubera ukuntu uyu mwana yashegeshwe byabaye ngombwa ko yoherezwa kuvuzwa mu bitaro bya CHUK, naho animateur yitaba RIB yirukanwa no ku kazi.Gusa amakuru ya nyuma yemeza ko ngo uyu animateur yaba yararekuwe.
Hirya no hino mu bigo by’amashuri bakomeje gushakishiriza ireme ry’uburezi mu kiboko.
Iki kibazo cyabaye ku kigo cya Janja, ikigo cya Kiliziya Gatolika cyakagombye kurangwa n’indangagaciro za gikristu harimo kubaha ubuzima bw’ikiremwamuntu byibukije umuco ugenda ugaruka w’inkoni n’ibiboko mu bigo binyuranye byo mu gihugu cyacu, bamwe mu bayobozi b’ibigo bakitwaza ko ari mu rwego rwo kuzamura ireme ry’uburezi ngo kubera umunyeshuri udacishijweho akanyafu ntacyo amenya.
Ikinyamakuru Virunga Today cyamenye ko mu itangira ry’uyu mwaka w’amashuri, hari abana bagiye binangira gusubira ku bigo bigagaho,basobanurira ababyeyi babo ko bahabwa ibihano bikomeye harimo n’inkoni igihe hari ibyo batashubije neza mu ishuri.
Iyi mikorere kandi iza isanga wa muco mubi Virunga Today itasibye kwamagana wo kubyutsa abana iya rubika ngo ngaho nibitabire coaching za mugitondo wosha ba barokore babyukira muri mwibature.
Virunga Today kandi ntisiba kugaragariza impungenge abashinzwe uburezi mu turere ku ngaruka z’ihiganwa risigaye ririho hagati y’ibigo by’amashuri, iri higanwa riganisha kukubona amanota meza mu ruhando rw’ibigo, rikaba rikomeje guhutaza uburenganzira bw’abana.
Amategeko avuga iki kuri ibi bikorwa byo gukoresha ikiboko ku mashuri
Amategeko y’u Rwanda abuza gukubita abanyeshuri ku ishuri, kabone n’iyo byaba bigamije kubakangurira kwiga. Ni icyaha gihanwa n’amategeko.
Mu Rwanda, gukubita cyangwa gukomeretsa undi muntu ni icyaha gihanwa n’amategeko, kandi iyo bikorwa ku mwana uri ku ishuri, biba binyuranyije n’amahame agenga uburezi n’uburenganzira bw’umwana. Dore ibikubiye mu mategeko n’amabwiriza abigenga:
– Itegeko N°71/2018 ryo ku wa 31/08/2018 ryerekeye kurengera umwana: Ryemeza ko umwana agomba kurindwa ihohoterwa iryo ari ryo ryose, harimo gukubitwa, guhohoterwa mu buryo bw’umubiri cyangwa bw’amarangamutima.
– Politiki y’igihugu y’uburezi: Ishyira imbere uburezi bufite ireme, bushingiye ku kwigisha no gukangurira abanyeshuri mu buryo bwubaha uburenganzira bwabo, aho gukoresha igitugu cyangwa ibihano bikomeretsa.
– Amabwiriza ya Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC): Arabuza gukoresha ibihano bikomeretsa cyangwa bihutaza abanyeshuri, harimo gukubita, kubasuzugura, cyangwa kubatoteza.
– Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA): Gikora ubugenzuzi ku bigo by’amashuri, kandi gihanira abarimu cyangwa abayobozi b’amashuri bakoresha ibihano bitemewe.
Ingingo ya 121 yo mu itegeko Nº68/2018 ryo
30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ku gukubita cyangwa
gukomeretsa ku bushake igira iti:
Umuntu wese, abishaka, ukomeretsa undi,
umukubita cyangwa umusagarira ku buryo
bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa
igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3)
ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu
y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi
y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW)
ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000
FRW). Iyo icyaha cyakorewe umwana,
umubyeyi, uwo bashyingiranywe cyangwa
umuntu udashoboye kwitabara kubera
imiterere ye ku mubiri cyangwa mu
bwenge, ahanishwa igifungo kirenze
imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka
umunani (8) n’ihazabu y’amafaranga y’u
Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe
(1.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni
ebyiri (2.000.000 FRW).
Iyo gukubita cyangwa gukome
Abantu banyuranye bakomeje guha Virunga Today amakuru y’umwana wahohotewe n’abashinzwe kumurengera
Umwanditsi:Musengimana Emmanuel