Politike

Gakenke: Meya akomeje kutavuga rumwe na Mineduc ku buryo bwo kwimura abarimu

Kuva ku munsi wo kuwa kane taliki ya 16/10/2025, mu buyobozi bwa Virunga Today hakomeje kugera ubutumwa bw’abarimu bo mu karere ka Gakenke bagaragaza ko hari ibintu bitumvikana byakozwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Gakenke, bukabimura aho bakora, ubu buyobozi bukemeza ko bwabikoze bushingiye ku busabe bwabo nyamara ntabyigeze bibaho.

Mu gushaka kumenya imiterere y’iki kibazo, umunyaakuru wa Virunga Today yongeye gushaka iteka rya Ministre w’intebe ubuyobozi bw’akarere bwifashishije bwimura aba barimu maze nawe ntiyasobanukirwa ibyakozwe ahubwo yongera kubona muri iki gikorwa ibibazo bikomeye mu icungwa ry’amadosiye y’abarimu,ibibazo bikomeje gufata indi ntera kugeza naho amabwiriza Mineduc yahaye ubuyobozi bw’akarere ku bijyanye n’iyimura ry’abarimu,acibwa iruhande hamaze kubaho ibyo gukwepakwepa iteka rya ministre w’intebe rishyiraho stati yihariye igenga abakozi bo mu mashuri y’uburezi bw’ibanze.

Meya yashingiye ku ngingo ya 42 y’iteka rya Ministre w’intebe ivuga ku iyimurwa ryisabiwe n’umwarimu muri system,ashingira no ku byavuye mu nama ya Komite Nyobozi, atungura abarimu abimura, agenera kopi ministre w’uburezi.

Nibyo, ibaruwa ifite no itaragaragajwe kubera umutekano w’uwayihawe, yo kuwa 10/10/2025, yanditswe mu rurimi rw’icyongereza iriho umukono wa Meya w’akarere ka Gakenke, yamenyesheje umwarimu wayihawe, ko ahereye ku ngingo y’iteka rya ministre w’intebe yavuzwe haruguru ndetse kandi ko ashingiye ku byavuye mu nama yahuje abagize komite nyobozi y’akarere kuwa 22/09/2025, amwimuriye mu kindi kigo cy’ishuri cyo mu karere ka Gakenke, iyi yimurwa rikaba ryaragombaga gushyirwa mu bikorwa nyirubwite akibona iyi baruwa.

Nk’uko uyu mwarimu yakomeje abibwira umunyamakuru, ngo rugikubita yaketse kuba ahari akarere karibeshye kakamwimura nyamara atarigeze abisaba nk’uko bivugwa muri iriya ngingo ya 42 y’iteka rya ministre w’intebe , byongeye kandi ngo ubusanzwe iri yimura rikorerwa muri system, system icungwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi bw’ibanze REB, bikaba bitumvikana rero ukuntu akarere katagira aho gahuriye n’imikorere y’iyi system ari ko kakwandikira umwarimu karangiza kagaha ahubwo kopi y’iyi baruwa Ministre w’uburezi.

Nyuma ariko ngo yaje kumenya ko atari we wenyine wahawe iri yimurwa, ko hari n’abandi bahawe bene aya mabaruwa, bivuze ko ibyakozwe hatabayeho kumwibeshyaho.

Haribazwa rero ukuntu komite nyobozi y’akarere yaterana igashingira ku ngingo yumvikana neza y’iteka rya ministre maze ikimura mwarimu utarigeze ubisaba bivuze ko yabeshyewe, akitirirwa igikorwa atari afitemo inyungu na mba.

Meya ashobora kuba yarakwepye ingingo ya 43 y’iri tegeko, ingingo mineduc yari yaramusabye kutongera kuvogera

Abakurikiranira hafi ibibera mu micungire y’abarimu mu karere ka Gakenke, bakomeje kwibaza impamvu ubyobozi bw’akarere bukomeje kurenga ku iteka rya ministre w’intebe bugakora iyimura ritubahirije itegeko kandi nyamara iri teka rigaragaza inzira zakagombye kunyurwamo ngo hakorwe iyimura ridahonyora uburenganzira bwa mwarimu.

Ibi ninabyo ibaruwa iheruka Mineduc yandikiye akarere ka Gakenke yagarutseho, muri iyo baruwa yanyujijwe mu nkuru zacu hano, mineduc ikaba yarihanangirije ubuyobozi bw’ akarere ka Gakenke kutongera kwimura abarimu katabisabiye uburenganzira.

Muri iyi baruwa bagize bati:
Ministere y’uburezi Iboneyeho kwibutsa akarere ko kagomba buri gihe gusaba uburenganzira MINEDUC ku byerekeye iyimurwa ry’abarimu n’abayobozi b’amashuri mbere yo
kubimura nk’uko iteka rya Ministre w’intebe ryavuzwe haruguru ribiteganya.

Koko rero ibi byo gusaba uburenganzira mineduc bivugwa mu ngingo ya 43 ya ririya teka aho bagira bati:
Ministere ifite uburezi mu nshingano, ibyibwirije cyangwa ibisabwe n’umuyobozi w’umujyi wa Kigali cyangwa uw’akarere, ishobora kwimura umuyobozi w’ikigo cyangwa umiyobozi w’ikigo wungirije cyangwa umwarimu mu nyungu z’uburezi ikabimenyesha ubuyobozi bireba.

Abakurikiranira hafi ibibera muri aka karere, babona ko niba koko ubuyobozi bw’akarere hari inyungu bubona mu iyimurwa ry’aba barimu kand bikaba bizwi ko imikoranire myiza hagati y’inzego za leta ari nk’itegeko, Meya Mukandayisenga yakagombye gusabira aba barimu kwimurwa muri mineduc aho gukomeza kuvuyanga amategeko kandi mu ndahiro ye atangira inshingano yariyemeje kubahiriza aya mategeko.

Ngo hashobora kuba hari ikibyihishe inyuma

Umunyamakuru yabajije kandi umwe mu barimu bahawe iyi baruwa impamvu akeka yaba yarimuwe atabisabye asubiza ko byose biri mu migambi y’abayobozi b’ibigo bashatse kwikiza abarimu badashaka ku bigo bagize uturima twabo maze boshya akarere kubimura hatubahirijwe amategeko.

Yagize ati:” Maze kuri iki kigo imyaka irenga 10, kubera impamvu zo gushaka kunyikiza, directeur yagiye ahabwa abarimu bashya biza kurangira batabonye amasaha ahagije maze atwambura ayacu ayaha aba bashya, ibi rero ni akarengane twakorewe kuko ibyo twigishaga hano tubifitiye impyabumenyi zemewe kandi ntabwo kuva twagera hano twigeze duhabwa cote mbi zatuma twangazwa tukajyanwa kwigisha kure y’imiryango yacu.”

Abajijwe ku kigiye gukurikiraho, uyu yashubije ko barangije gutegura amabaruwa asobanuza ibikubiye mu mabaruwa bahawe, bakazaboneraho kubwira Nyakubahwa Meya ko batigeze basaba kwimurwa nk’uko we yabibahamirije muri ayo mabaruwa.

Tubabwirw ko Kuva inkuru y’iyi murwa ry’abarimu yaba kimomo, Virunga Today yatamgiye gushaka amakuru y’impamvu y’iyi mikorere idasobanutse ikomeje kugaragara mu micungire y’abarimu mu karere ka Gakenke maze umunyamakuru yoherereza ubutumwa bugufi umuyobozi ufite inshingano imicungire y’abarimu muri aka karere, amubaza niba ibyakozwe himurwa abarimu bitararenze ku itegeko ariko ntiyasubiza ubu butumwa.

Bene aya mabaruwa yahawe abatari bake mu barimu bo mu karere ka Gakenke, hemezwa ko bimuwe ku busabe bwabo

Abarimu bemeza ko nta busabe bigeze bashyira muri system basaba iyimurwa

Ntabwo Mineduc ariyo yandikiye aba barimu nk’uko bivugwa mu ngingo ya 43 y’iteka rya Ministre w’intebe
Nta gihe cyari cyagashyize Mineduc Mineduc ihaye gasopo ubuyobozi bw’akarere ka Gakenke, ngo karekeraho kwimura abarimu n’abayobozi b’ibigo by’amashuri mu buryo bunyuranije n’iteka rya Ministre w’intebe
Bwana Sinaruhamagaye J.Dieu ushinzwe ishami ry’uburezi mu karere ka Gakenke.
Bwana Bashobeza J.Damascene umuyobozi ushinzwe ishami ry’ubutegetsi mu karere ka Gakenke
Nta gisibizo cyahawe umunyamakuru ku kibazo cy’abarimu bashobora kuba barimuwe binyuranije n’amategeko

Umwanditsi: Musengimana Emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *