Politike

Gakenke: Umuyobozi yasabye ko hahagarikwa ibyo guha amakuru Virunga Today kubera ko ngo uwayishinze atakandagiye mu ishuri

Ikinyamakuru Virunga Today, nk’umurongo w’inkuru cyahawe kwandika, kimaze iminsi kigaruka ku bibazo bikomeje kuvugwa mu karere ka Gakenke, ibibazo bijyane n’imiyoborere myiza ndetse n’ibivugwa mu rwego rw’uburezi.
Ni ku ibyo cyagarutse ku bayobozi bamwe bo muri aka karere bakomeje kwivanga mu butabera, ibibazo muri gahunda ya Girinka, ariko cyane cyane ibibazo bikomeye byavutse mu micungire y’abakozi bo mu burezi, imicungire byanze bikunze yagombaga kugira ingaruka mbi ku musaruro witezwe mu burezi.

Muri izo inkuru iyakomeje kugarukwaho muri iyi minsi ni iy’amakosa yagaragaye hashakirwa umuti ibibazo byavutse ku kigo cy’amashuri cya Rukura giherereye mu murenge wa Gakenke, umwe mubayobozi agafatirwa ibihano byo mu rwego rw’akazi bidaciye mu mucyo, ibyatumye uwahohotewe akomeje kwitabaza inzego zinyuranye ngo ahabwe ubutabera.

Aya makosa yakozwe wenda atagambiriwe niyo Virunga Today yagarutseho yifuza ko urwego rufite uyu munsi iyi dosiye rwayicukumbura rwitonze, kugira ngo uwahohotewe abe yarenganurwa kandi n’abihishe inyuma y’iki gikorwa cyo gucunga nabi amadosiye y’abakozi mu karere babe bafatirwa ibihano byatuma bacika kuri iyi mikiorere yumikaza akarengane ikanadindiza ireme ry’uburezi igihugu gikomeje guhatanira kugeraho.

Icyakora kubera imyumvire mike ya bamwe ku byakozwe na Virunga Today ndetse no kuba hari abakomeje gutsimbarara ku mukorere yo hambere, aho umuyobozi w’ikigo yicaga igakiza, hari umwe mu bayobozi uherutse kwifatira mu gahanga ikinyamakuru Virunga Today , bageza naho, mu imbwirwa ruhame ye, asaba ku mugaragaro abo we abona ko afiteho uburenganzira, ko bacika burundu ku mikoranire baba bafitanye n’iki kinyamakuru kubera impamvu we yemeza ko zikomeye.

Nk’uko ngo uyu muyobozi yakomeje abyemeza, ngo azi neza ko umuyobozi wa Virunga Today atigeze yiga ibijyanye n’itangazamakuru, ndetse ko bishoboka kuba yararangije amashuri abanza gusa kandi ko n’ikinyamakuru yashinze gikorera mu gihugu ku buryo bwa magendu, kikaba nta ruhushya cyahawe n’inzego zibishinzwe.

Ibi bitangajwe n’uyu muyobozi, mu gihe Virunga Today ifatanije na Gasabo.net, ikomeje gushaka amakuru yimbitse ku bindi bibazo binyuranye bikomeje kuvugwa mu karere ka Gakenke, amakuru asanga andi twabagejejeho mbere kandi dukomeje guhabwa n’abakurikiranira hafi ibibera muri kariya karere.

Koko rero amakuru dukura aho hantu hanyuranye, yemeza ko ku kigo cya Munyana gihereye mu murenge wa Minazi, havutse ibibazo bikomeye bikaba ngombwa ko ikipe yose yayoboraga iki kigo yimurwa ( kwimurwa si igihano wasanga muri rya teka rya Ministre w’intebe rishyiraho stati yihariye ku barimu) ndetse umwe muri bo agafatirwa ibihano n’akarere.

Aya makuru y’ibanze akaba yemeza ko byose byaba byarakuruwe nuko umwe muri aba bafatiwe ibyemezo yaba yaragaragaje imicungire mibi yari muri iki kigo, nyamara bagahindukira nawe bakamufatira ibi byemezo.
Ikindi kibabaje, nuko inzira zisabwa gukurikizwa hatangwa ibihano, inzira zivugwa muri rya teka rya Ministre w’intebe zaba zitarakurikijwe, ibyaba ari agahomamunwa mu micungire y’abakozi b’aka karere.

Andi makuru Virunga Today na Gasabo net birimo gukurikirana, yo anateye ubwoba, ni ay’umudirecteur wimuwe ku kigo, abarimu bamwe bakabigenderamo, bakimurirwa nabo ikantarange, nta makosa na rimwe bigeze bafatirwamo dore ko bari n’intamgarugero kuri iki kigo.
Uyu muyobozi ngo yaba yaranaranzweho n’ibikorwa bikomeye byo guhohotera abarimukazi ndetse n’abanyeshuri, bimwe muri ibyo bikorwa bikaba byaragarijwe ibimenyetsoabanyamakuru, bikazatangazwa igihe kigeze.

Uyu muyobozi yijunditse uwashinze ikinyamakuru Virunga ku kuba atarize ibijyanye n’itangazamakuru, mu gihe urubuga www.letudiant.fr rwemeza ko 80% by’abafite ikarita y’ubunyamakuru ku Isi batigeze biga mu mashuri yihariye y’abanyamakuru naho urubuga www.indeed.com
rukemeza ko Uburyo bwiza bwo kuba umunyamakuru mwiza nta diplome ni ugukurikira amasomo y’iyakure, kwitoza uburyo bwo kwandika inkuru no kumenya iby’ingenzi muri uyu mwuga, guhitamo kuminuza muri bimwe mu bice bitandukanye by’itangazamakuru no kugira ubunararibonye muri uyu mwuga wandika mu bitangazamakuru binyuranye”.

Inkuru bufitanye isano:

Iby’ingenzi wamenya ku kinyamakuru “The Virunga Today” kimaze amezi 4 gisohora inkuru ziganjemo izereyeke ubumenyi ku murongo wa internet

Umwanditsi:Musengimana Emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *