Politike

Gakenke: Urujijo mu gisubizo Mineduc yahaye ubujurire bw’umuyobozi wungirije wari wasabye ko yakurirwaho igihano

Nyuma yaho ubuyobozi bw’akarere ka Gakenke buhaye umuyobozi wungirije ushinzwe imyitwarire ku kigo cya GS Rukura TSs igihano cyo guhagarikwa ku kazi mu gihe cy’amezi 2,uyu witwa Nzamurambaho Frederic yafashe inzira yo gutakamba no kujuririra Ministere y’uburezi iki igihano yahawe we yemeza ko ibyo yakorewe birimo akarengane.

Koko rero mu ibaruwa ihagarika Nzamurambaho, Meya Vestine yashingiye ku makosa uyu muyobozi yakoreweho ipererereza, ibyavuyemo bikaza kugaragaza ko yayakoze mu buryo burimo kuba:
. Yaritabiriye inama yari iyobowe n’umuyobozi w’ikigo ariko akanga gusinya ku rutonde rw’abitabiriye;
. Yarakwije ibihuha ahantu hatandukanye yemeza ko ari umuyobozi w’ikigo wamwirukanishije;
. Yaragaragahe imyitwarire mibi mu nama yari yatumiwemo ababyeyi bareresha muri iki kigo;
. Yarasuzugiye akanatuka umuyobozi w’ishuri;
amaze kugisha inama akanama gashinzwe imyitwarire mu kigo cya Rukura,
Meya yafashe icyemezo cyo guhagarika mu kazi uyu muyobozi mu gihe cy’ammezi 2 adahembwa.

Ministere yakoze iperereza ku ikosa ritakomojweho mu bujurire bw’umukozi

Iki cyemezo Nzamurambaho yahisemo kukijuririra ku rwego rwa ministere y’uburezi, atakambira ministre amusaba gukurirwaho igihano we yemeza ko kinyuranije n’itegeko.

Mu ibaruwa y’ubujurire bwe, Nzamurambaho yagiye yosobanura ku ikosa ku rindi muyo yari yahamijwe n’akarere maze agaragaza ko ibyo yashinjwe byose nta shingiro bifite kandi ko byose byaturutse kuri munyangire yumuyobozi w’ikigo washatse kumwikiza kubera ko yari yamaze kugaragaza uruhare rwe mu micungire mibi y’umutungo w’ishuri.

Rimwe mu ihame rigenderwaho hacibwa imanza mbonezamubano cyangwa mu bundi buryo bwashyizweho ngo harenganurwe abarimo abakozi, ni irivuga ko Umucamanza aca urubanza ku cyasabwe cyose kandi kuri icyo cyonyine ( Ingingo ya 10 y’itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza mbonezamubano, iz’umurimo iz’ubucuruzi ni iz’ubutegetsi), bikaba bigaragara ko iri hame ritubahirijwe mu bujurire bwa Nzamurambaho muri Mineduc.

Koko rero, Ministre w’uburezi mu ibaruwa ye no 0984/12.00/2025 yo kuwa 09/06/2025, asubiza ibaruwa itakamba ya Nzamurambaho, yahereye kuri raporo y’inama ya komite y’ababyeyi ku kigo cya GS Rukura TSS yateranye yiga ku myitwarire ya Bwaba Nzamurambaho Frederic, muyobozi wungirije ushinzwe imyutwarire wagiye atuma amafranga abanyeshuri akayikoresha mu nyungu ze bwite; amaze kubona kandi ko ibimenyetso bihagije kuri ariya makosa aregwa; yemeje ko Nzamurambaho nta karengane yakorewe kubera ko kwaka abanyeshuri amafranga mu buryo butemewe ari imyitwarire igize ikosa ryo mu kazi.

Ibi byakozwe na ministere bikaba bihabanye na rya hame ry’uko umucamanza aca urubanza ku cyasabwe cyose kandi kuri icyo cyonyine,kubera ko iri kosa ryo gusaba amafranga abanyeshuri mu buryo butemewe ritagaragara muyo Nzamurambaho yasabye kurenganurwaho, amakosa agaragara mu ibaruwa yandikiwe n’akarere twagaragaje hejuru.

Ikosa ryo kwaka amafranga
mu buryo butemewe, Nzamurambaho yari yarigizweho umwere

Iri kosa ministere yakozeho ipererereza, ikaza gusanga rihama Nzamurambaho, ninaryo akarere kari kakozeho iperereza gasanga nta bimenyetso bihamya Nzamurambaho iri kosa gahitamo kuburizamo umushinga w’igihano cyari cyamugenewe.

Koko rero mu ibaruwa ye no 2386/07.04.02/DHRA/NP yo kuwa 20/01/2025, yari ifite impamvu:” gusubizwa ku kazi”, Umuyobozi w’akarere ka Gakenke yahereye ku ibaruwa yandikiwe na Nzamurambaho asaba gusubizwa ku kazi nyuma yaho arekuwe n’inzego z’umutekano zamukoragaho iperereza ku cyaha cyo kwaka amafranga abanyeshuri mu buryo butemewe, amumenyesha ko asubjwe ku kazi uhereye igihe yarekuriwe n’inzego z’umutekano, bishatse kuvuga ko nta bomenyetso akarere kabonye byagaragazaga ko Nzamuramaho yakiriwe amafranga mu buryo butemewe.

Haribazwa rero niba hatarabayeho kwibeshya ku rwego rwa ministere, bagata igihe bakora iperereza ku ikosa batigeze batakambirwaho ngo banajuririrweho n’umukozi byongeye n’iryo kosa uyu mukozi akaba yari yararigizweho umwere n’urwego rubishinzwe.

Atari ibyo hakekwa imicungire mibi y’abakozi b’iyi ministere, imicungire yabaranze basuzuma ubujurire bwa Nzamurambaho Frederic, iyi imicungire ikaba ishobora kuba yarakozwe hashyizwe imbere inyungu zabo.

Tubabwire ko mu kiganiro giheruka ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke bwagiranye n’itangazamakuru, Umuyobozi w’akarere ufite inshingano ze uburezi, yavuze ko mu rwego rwo kinoza imicungire y’abakozi bo mu burezi, abagize komite zishinzwe imyitwarire ku bigo by’amashuri ndetse n’iyo ku karere zarangije guhugurwa babifashijwemo na Ministere ishinzwe umurimo, MIFOTRA, kandi ko akarere kazakomeza kwisunga amategeko n’amabwiriza arebana n’imicungire y’aba ba bakozi kugira ngo gakemure ibibazo binyuranye byakomeje kuvugwa mu bigo by’amashuri byo mu karere.

Mineduc yashinje umukozi amakosa yari yaragizweho umwere n’akarere.


Ntiyigeze atakamba ngo akurirweho igihano ku ikosa ryo kwaka amafranga abanyeshuri mu buryo butemewe kuko ntaho rigaragara mu ibaruwa imuhagarika ku kazi.

Umwanditsi: Musengimana Emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *