Politike

Gataraga-Affaire ya cyamunara y’ubutaka bwa Marita: Virunga Today yagiriye inama Marita kwitabaza RIB ngo hakurikiranwe Norbert ku bwo kwihesha umutungo we ku bw’uburiganya

Nk’uko Virunga Today yabisezeranije abasomyi bayo, ikomeje gucukumbura imiterere y’ikibazo cy’urunguze, bank lambert, ikibazo gikomeje kuvugwa mu duce tunyuranye tw’intara y’amajyaruguru, ariko cyane cyane mu mirenge ya Busogo na Gataraga by’akarere ka Musanze.

Zimwe mu ngaruka z’iki gikorwa kibujijwe n’amategeko zikomeje kwigaragaza nk’uko tuza kubigaragaza muri iyi nkuru twakomojeho ubushize. Muri turiya duce , abatanga urunguze bageze naho barengera maze bifashisha imiyoboro irimo abunzi, abaheshabinkiko ndetse n’abacamanza, bigabiza ‘imitungo y’abatagira aho bahuriye n’imanza ziba zaciwe.

Ni ibintu bibabaje aho umuturage arangiza kwishyura n’urwo runguze, yarangiza agashorwa mu manza, zigafatirwa umwanzuro atarigeze amenyeshwa ibaho ry”urwo rubanza, maze babura icyo bamukuraho bakadukira imutungo w’abandi bantu batagira aho bahuriye nurwo rubanza bamaze guhimba imanza zitabayeho mu bunzi.

Inkuru irambuye ni ikurikira

Umwenda Kadirigi yari abereyemo Hategekimana yawumwishuye wose uko wakabaye abisabwe n’abunzi.

Ubushize tuvuga kuri iyi nkuru, twagarutse gusa ku gikorwa cy’umuheshawinkiko witwa Mukeshimana Julienne wagurishije ubutaka bwa Nibamwe Marita kandi ntaho ahuriye n’urubanza rwari rwarakemuwe n’abunzi b’akagari ka Rungu-Gataraga ku mwenda Norbert Hategekimana yari yarahaye Kadigiri.

Amakuru mashya Virunga Today ifite arizewe kuko umunyamakuru wayo kuri wa gatandatu taliki ya 31/05/2025 yerekeje muri kariya kagari ka Rungu, umurenge wa Gataraga ngo amenye amakuru y’impamo kuri ibi byabaye.

Nk’uko byemezwa na Kadirigi we ubwe ndetse n’abandi bari bitabiriye ikganiro n’umunyamakuru harimo Marita ndetse n’abaturanyi be, ngo
mu mwaka wa 2016 Kadigiri ubana na Nibamwe Marita batarasezeranye imbere y’amategeko, yatse urunguze kwa Hategekimana Norbert rungana n’ibihumbi magana abiri.

Uyu musaza ngo aya mafranga yayashoye mu mushinga wo gutwika amakara agerageza kwishyura neza ariko kubera ibihombo yagize ntiyashobora gukomeza kwishyura uyu mwenda w’ibihumbi 200 bituma Hategekimana yitabaza abunzi ngo bamwishyurize Kadigiri amafranga yari asigaye kwishyura.

Kadigiri yaritabye ariko ngo ageze mu bunzi, asaba ko bamwumvikanisha na Hategekimana akamwishyura hatabanje kubaho imanza ari nako byagenze, maze Kadigiri atangira kwishyura nk’uko bigaragara kuri reçu mobona hasi ndetse bidatinze arangiza kwishyura umwenda wose.

Nk’uko Kadigiri akomeza abivuga, ngo icyamutangaje, nuko bagiye kubona bagasanga itangazo riteza cyamunara umutungo wa Nibamwe Marita ngo kubera umwenda utarasobanuwe inkomoko mu itangazo (soma itangazo hasi).

Bivuze ko umwanzuro wo kumvikana wari wumvikanyweho imbere y’abunzi, utigeze wandikwa uko wakabaye, ahubwo ko hakozwe undi ugaragaza ko Kadigiri atsinzwe.

ibi byo gutangaza icyamunara byakozwe hatubahirijwe imihango iteganywa n’amategeko.
Ibi ni ukuri kuko mu bisanzwe umuheshawinkiko abanza kwegera uwishyuzwa akamusaba ko yakwishyura hatabanje kubaho ifatira ry’umutungo we, ibi ntibyabayeho icyatumye aho Marita abimenyeye yaratangiye ibyo gutambamira iyi cyamunara.

Amayobera mu cyemezo cyafashwe n’urukiko rw’ibanze rwa Muhoza ku kibazo cya cyamunara y’umutungo wa Marita

Uyu mukecuru yabanje gutambamira uru rubanza mu rukiko rw’ibanze rwa Muhoza, ariko muri icyo gihe nanone asaba abunzi b’akagari ka Rungu ko bakwemeza ko ntaho ahuriye n’urubanza rwaburanwagamo Kadigiri na Norbert. Uru rubanza rw’abunzi rwemeje ibi ariko Norbert nawe aza kujuririra iki cyemezo, asaba ko abunzi bakwikura muri uru rubanza bakarurekera urukiko rw’ibanze rwakiriye iki kirego cya Marita.

Icyifuzo cya Norbert cyarakiriwe kirasuzumwa, kiza no gufatwaho umwanzuro, abunzi bemeza ibyo kwikura muri uru rubanza umwanzuro uhita uba n’itegeko kuko utigeze ujuririrwa n’uruhande rwa Marita.

K u bijyanye n’urubanza rwo kuri Muhoza, ngo ku buryo butunguranye urukiko rw’ibanze rwagaragaje ko ikirego Marita arega umuheshawinkiko nta shingiro gifite kuko ibyo yakoze byakurikije itegeko.
Hakaba hibazwa rero aho umucamanza wo mu rukiko rw’ibanze rwa Muhoza yahereye yemeza ko ikirego cya Marita nta shingiro mu gihe byagaragaye ko mu rubanza rwahuje Kadigiri na Norbert uyu atigeze agobokeshwamo ndetse hakaba nta n’ubanza rwigeze ruba rwahuriyemo Norbert na Marita mu rubanza urwo ari rwose ku buryo haba hari umwenda Marita yari abereyemo Norbert byatuma hatezwa umutungo ngo yishyure umwenda uvugwa.

Ahasigaye ni aha RIB

Nubwo imyaka 3 irangiye Marita yarakuwe mu bye ku bw’amaherere, akomeje gushakisha inzira zose yanyuramo ngo abe yahabwa ubutabera akaba ariyo mpamvu yitabaje itangazamakuru ngo rimufashe muri uru rugendo yatangiye.

Nubwo bitoroshye kuburizamo cyamunara yakozwe yemejwe n’urukiko rubifitiye ububasha kandi n’igihe cyo kujurira kikaba kitakiriho, mu busesenguzi bw’umunyamakuru wa Virunga Today asanga hari uburyo iki kibazo cyahabwa umurongo nshinjabyaha maze Marita agakurikirana mu rukiko Norbert ku kuba yarihesheje ibye ku buriganya.

Koko rero ingingo ya 174 y’itegeko no 68/2018 ryo kuwa 30/8/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange igira iti:”
Umuntu wese wihesha umutungo w’undi,
imari ye yose cyangwa igice cyayo mu
buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari
ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha
cyangwa akizeza icyiza cyangwa
agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze
icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa
igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2)
ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu
y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya
miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko
atarenze miliyoni eshanu (5.000.000)
.

Aha bikaba byumvikana ko Norbert yakoze iki cyaha,igihe yafataga umutungo wutagira aho ahuriye n’urubanza rwaciwe akawuteza cyamunara abifashijwemo n’urukiko,bivuze ko na Leta yagobokeshwa muri uru rubanza.

Ibi kandi Norbert yakoze binyuranya n’ingingo ya 34 y’itegeko nshinga rya Repubulika y’ U Rwanda ryo muri 2003 ryavuguruwe mu mwaka wa 2015, igira iti:”
Buri muntu afite uburenganzira ku mutungo bwite, waba uwe ku giti cye cyangwa uwo afatanyije n’abandi.
Umutungo bwite, uw’umuntu ku giti cye
cyangwa uwo asangiye n’abandi ntuvogerwa.
Uburenganzira ku mutungo ntibuhungabanywa keretse ku mpamvu z’inyungu rusange kandi hakurijwe ibiteganywa n’amategeko

Inzego zose zikwiye kugira icyo zikora kuri iki kibazo cy’urunguze.

Mu kiganiro umwe mu bunzi bo muri kariya gace yagiranye n’Umunyamakuru wa Virunga Today, yamugaragarije ko muri iyi minsi hari ikirimo gukorwa ngo uyu muco ube wacika burundu, ko ariko kuri ubu bagihura n’ikibazo cy’abayobozi bo mu nzego z’ibanze cyane cyane ba Gitifu b’utugari bakomeje gutiza umurindi urunguze, ntihakurikizwe imihango yose isabwa mu kwakira ibirego bifatirwa ibyemezo mu bunzi ndetse no mu kurangiza imanza ziba zacyiwe ku buryo umuturage abona hari imyanzuro imuguyeho atabizi, na za cyamunara nazo bikaba uko.

Uyu mwunzi kandi yatunze agatoki abacamanza bo mu nkiko z’ibanze (abo mu rwa Muhoza) kuba bafata ibyemezo birenganya abaturage, hakaba hakekwa ruswa nk’uko byagenze ku kibazo cya Marita.

Ubwo yaravuye gushaka amakuru kuri iki kibazo, umunyamakuru kandi yakiganiriyeho n’umwe mu bahoze mu buyobozi mu rwego rwo hejuru muri iyi Ntara y’Amajyaruguru kandi ukomoka muri kariya gace.Uyu mudame yamubwiye ko iki kibazo yari asanzwe akizi, ko abaturage benshi bo muri kariya gace ka Gataraga bimukiye mu bindi bihugu nyuma yo guterezwa utwabo mu runguze rwishyuzwa ku buryo bw’uburiganya.

Uyu abajijwe niba atabona ko inzego zegerejwe abaturage harimo ndetse nurwego rw’Intara bataragenze biguru ntege muri iki kibazo, asubiza yego, yongeraho ko bibaye mahire noneho kuko agiye gufatanya n’itangazamakuru kugaragariza inzego nkuru z’igihugu iki kibazo, ikintu umunyamakuru nawe yamushimiye.

Tubabwire ko muri uru rugendo umunyamakuru wa Virunga yagiriye muri kariya gace ka Rungu-Gataraga, yahise yakira ibindi bibazo bitatu nabyo bisaba ubuvugizi kubera akarengane kajyanye n’urunguze.

Kadirigi umwinjira kwa Marita, niwe watse urunguze, hatezwa cyamunara umutungo wa Marita utarigeze agobokeshwa mu rubanza rw’urunguze ngo habe hari n’urundi rubanza yaburanyemo na Norbert
Kadigiri yari yatangiye kubahiriza ibikubiye mu mwanzuro w’abunzi, atungurwa no kubona itangazo ry’icyamunara cy’umurima wa Marita babana bitazwi n’amategeko
Mudugudu uyobora ahaherereye ubutaka bwa Marita, yemeza ko binginze Norbert ngo areke gufatira ubutaka bw’umuntu utavugwa mu rubanza, akababera ibamba.


Abunzi bagaragaje ko ntaho Marita ahuriye n’urubanza rwa Kadigiri na Norbert, Norbert ahita ajurira asaba abunzi kwivana muri iki kibazo cyari cyararegewe urukiko rw’ibanze rwa Muhoza

Urukiko rw’ibanze rwanze kwakira ubujurire bwa Marita, bwemeza ko nta shingiro bufite, cyamunara ihitwa ikorwa

Inkuru bifitanye isano:

Musanze-Gataraga: Umuheshawinkiko yarangije urubanza, ateza cyamura umutungo w’utagira aho ahuriye n’urubanza, hibazwa inkomoko y’imikorere y’urukozasoni ikomeje kuranga abaheshabinkiko.

Umwanditsi: Musengimana Emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *