Gataraga- Affaire y’ubutaka bwa Marita bwatejwe cyamunara: RIB yemeye kwakira ikirego cya Marita
Nk’uko yari yabifasheho gahunda, uyu munsi kuwa mbere taliki ya 09/06/2025, umukecuru Nibamwe Marita,aherekejwe n’abavandimwe ndetse n’abaturanyi be, hari kandi n’umunyamakuru wa Virunga,yabyukiye kuri RIB station ya Busogo ngo asabe ubugenzacyaha kumukurikiranira ikibazo cy’ubutaka bwe bwatejwe cyamunara na Me Mukeshimana Julienne arangiza urubanza uwitwa Hategekimana Norbert yari yaratsinzemo uwitwa Kadirigi, ibi akabikora azi neza ko uyu mukecuru ntaho ahuriye n’imyanzuro y’uru rubanza.
Icyokora bisa naho bitoroheye rugikubita uyu mukecuru gusubiza ibibazo by’umushinjacyaha watangiye amubaza niba nta masano afitanye na Kadirigi, impamvu yatindanye ikibazo cye kigafata imyaka irenga itanu atariyambaza ubutabera ku bw’ibyo we akaba abona icyaha ubwaco cyarashaje, anamusaba kuzana imyanzuro y’abunzi yabaye itegeko igaragaza ko Marita ntaho ahuriye n’imyanzuro yafashwe mu rubanza rwa Kadirigi na Norbert.
Le penal tient le civil en etat : Mwoye kwita ku byavuzwe mu manza mbonezamubano ahubwo mubanze mukurikirane ikibazo mu nshinjabyaha.
Mu kumusubiza, uyu mukecuru abifashijwemo n’abari bamuherekeje, yavuze ko nta masano azwi afitanye na Kadirigi, ko kuba harabayeho ubucuti hagati yabo bombi ari ibintu bisanzwe ariko ko nta mutungo bigeze basangira.
Ku kibazo cyo kumenya niba ataratinze kumenyekanisha ikibazo, uyu mukecuru yavuze ko atigeze yicara kuva ubutaka bwe yabwamburwa akaba akomeje gushakisha ubutabera nubwo bitamwohereye kubera ibyo yagiye ahura nabyo we afata nka ruswa yamuvukishe uburenganzira ku mutungo we, uburenganzira yemererwa n’amategeko.
Ku busabe bw’umushinjacyaha bwo kugaragaza imyanzuro y’abunzi iteyeho kashe mpuruza igaragaza ko ubutaka bwe bwatejwe cyamunara kandi ntaho ahuriye n’urubanza rwavuzwe haruguru, abaraho bafashije mukecuru kugaragaza ko iyo myanzuro ntacyo yamurenganuraho kuko umwanzuro wemezaga ibyo, Norbert yaje gusubirishamo urubanza, asaba abunzi kwikura mu rubanza kuko nta bubasha bari bafite bwo kuburanisha urubanza, urubanza yaje no gutsinda.
Aha ninaho umunyamakuru wa Virunga Today wari mubaherekeje mukecuru Marita yahereye asaba RIB kugendera ku ihame ryemeza ko imanza mbonezamubano zimukira iz’inshinjabyaha (le penal prime sur le civil cyangwa se le penal tient le civil en etat) bityo ko kubera ko ntaho bigaragara ko ikirego cya Marita cyatinze kikaba cyarashaje, bacyakira ku nyito igaragara muri code penal y’u Rwanda: Kugurisha ikintu cy’undi cyangwa kiri mu ngwate ( ingingo y’,177) atari ibyo bakagiha inyito yo kwihesha ikintu icy’undi ku bw’uburiganya (174), naho ibyavuzwe mu nkiko mbonezamubano, bikazifashishwa yenda hatangwa ibimenyetso mu rubanza nshinjabyaha, ibimenyetso byazaza bisanga n’ibindi RIB yazishakira ubwayo.
Abari aho bose akaba ari uko nabo babibonye kuko nk’uko babyivugiye, ibyakozwe n’uyu muheshawinkiko afatanije na Norbert ni ibikorwa binyuranije n’itegeko nshinga igihugu kigenderaho binahanwa ndetse n’amategeko, bikaba bibangamiye muri rusange umutekano w’igihugu aho kuba ikibazo kiri hagati y’abantu babiri ku giti cyabo.
RIB izakurikirana iby’akarengane Marita yaba yarakorewe
Nyuma y’izi mpaka zabaye, umushinjacyaha abifashijwemo na mugenzi we waje kumufasha kumva imiterere y’iki kibazo yaje kwemerekanya na mukecuru, ko bagiye gukurikirana abagize uruhare mu guteza cyamunara ubu butaka bwe, none akaba amaze imyaka 3 yarabwirukanywemo.
Ku bw’ibyo bakaba bamusabye ibyangombwa ( attestation yuko ari ingaragu cyangwa yuko yaofakaye) bigaragaza ko ntaho ahuriye na Norobert ku buryo umutungo we utakagombye kugurishwa hishyurirwa Norbert , UPI ya mbere ubutaka butaragurishwa n’inyandiko yakozwe n’umuheshawinkiko hagurishwa ubu butaka.
Ni ibintu byashimishije cyane uyu mukecuru wongeye kubona ko hari icyizere cyo kuba yagarurizwa ubutaka rukumbi afite bwari bumutunze, dore ko n’imbere y’abakozi ba RIB yari yarahiye ko niba ikibazo cye kidakemutse azakigeza ku Mukuru w’igihugu bisanzwe bizwi ko yanga urunuka akarengane n’abagashyira imbere bose.

Inkuru bifitanye isano:
Umwanditsi: Musengimana Emmanuel