Gataraga- Cyamunara y’ubutaka bwa Marita: Inteko y’abunzi mu murenge yemeje ko Norbert yihesheje ubutaka bwa Marita ku bw’uburiganya, Marita abona ikimenyetso simusiga cy’akarengane yakorewe azashykiriza RIB.
Ikibazo cy’isambu y’umukecuru Marita utuye mu murenge wa Gataraga yatejwe cyamunara ku bw’uburiganya harangizwa urubanza uwitwa Norbert yatsinzemo uwitwa Kadirigi nyamara uyu Marita ntaho ahuriye n’uru rubanza gikomeje gufata intera.
Kuri ubu noneho haravugwa umwanzuro w’abunzi b’umurenge wa Gataraga bikuye muri uru rubanza, bakagaragaza ko badafite ububasha bwo gufata unwanzuro ku kibazo cy’umuntu wigabije umutungo wundi ku bw’uburiganya bivuze ko iki kibazo kigomba gushyikirizwa RIB igakurikirana Norber ku bwo kwihesha ikintu cy’undi ku bw’uburiganya.
Imizinga ishobora kuzavamo imyibano
Mu nkuru za Virunga Today zakomeje kunyuranamo kuri iki kibazo cy’ubutaka bwa Marita, twabagaragarije uburiganya bwo mu rwego rwo hejuru bwakozwe na Norbert abifashijwemo na perezida w’abunzi b’akagari ka Rungu, hagakorwa umwanzuro muhimbano wiswe no 31, uyu mwanzuro akaba ari nawo umuheshawinkiko yahereyeho ateza ubutaka bwa Marita utari ufite aho ahuriye n’urubanza rwaburanywe hagati ya Norbert na Kadirigi.
Twababwiye kandi ko urebye nta myanzuro y’urubanza yigeze ibaho ku kibazo cyari hagati ya Norber na Kadirigi kuko Kadirigi yari yasabye ko ikibazo cyakemurwa mu bwumvikane, hatabaye urubanza, ibyo akaba yaranabyemerewe.
Bishoboke ko cyamunara imaze kwemezwa ko itanyuranije n’itegeko, aka gatsiko kakoze uko gashoboye kakazimiza uyu mwanzuro muhimbano, kuko abashatse gukemura iki kibazo cy’akarengane Marita yakorewe harimo Maje y’akararere ka Musanze, basabye uyu mwanzuro baraheba, bishatse kuvuga wazimijwe burundu.
Ubwo RIB yashakaga kwinjira muri iki kibazo, ngo ibe yakurikirana umuheshawinkiko Mukeshimana Julienne, nabwo havutse iki kibazo kuko inyandiko ikorwa hatezwa cyamunara yashakiwe muri systeme IECMS inkiko zikoresha, baraheba, bityo ibimenyetso bisabwa mu manza nshinjabyaha bikomeza kuba ingume.
Kera kabaye rero, Marita wakomeje gushakisha uko yahabwa ubutabera, ngo hari abamugiriye inama ko mu rwego rwo gushakisha ibimenyetso yazarega uhinga ubutaka bwe, agasaba abunzi ko bamubariza uyu ubufite none aho yakuye uburenganzira bwo kumuhingira ubutaka.
Abunzi b’akagari nibo bakiriye iki kibazo Marita yarezrmo uwitwa Nyirajyambere, maze mu myanzuro yabo bemeza ko Marita atsinze kubera ko cyamunara yakozwe nta rubanza rufite umwanzuro rwigeze ruba mu bunzi b’akagari ka Rungu haba hagati ya Norbert na Kadirigi ndetse haba no hagagati ya Norbert na Marita, bityo Nyirajyambere akaba nta burenganzira afite kuri ubu butaka.
Nyirajyambere ntiyishimiye imikirize y’urubanza maze ahita ajuririra uyu mwanzuro mu bunzi b’umurenge wa Gataraga.
Aha ibintu byaje guhindura isura kuko nyuma yo kubona ko cyamunara yubahirije amategeko, iyi akaba ari gihamya y’uburenganzira Nyirajyambere afite kuri buriya butaka,abunzi b’umurenge wa Gataraga bafashe umwanzuro wo kwikura muri iki kibazo, bagaragaza ko ibyakozwe na Norbert ndetse n’abo bafatanije muri ibi bikorwa byo guteza cyamunara ubu butaka, bigize icyaha cyo kugurisha icyundi mu buriganya bityo bikaba biri mu bubasha bwa RIB bwo gukurikirana iki kibazo.
RIB ikwiye gukora inshingano zayo
Abakurikiranira hafi ibibera mu butabera bwo mu Rwanda basanga uyu mukecuru akomeje gusiragizwa mu nkiko kuko n’uyu mwanzuro w’abunzi usanga usa naho nta kintu gishya uzanye muri iki kibazo, bakaba babona ko na mbere hose, RIB yashoboraga kwinjira mu kibazo igakoresha ububasha bwayo bwo kugenza icyaha, igatumiza biriya bose bakekwa kugira uruhare mu buriganya bwakorewe uriya mukecuru.
Ababivuga bongeraho ko RIB ku bwubwo bubasha ihabwa n’itegeko, yagombaga gusaba urukiko rw’ibanze rwa Muhoza, hakaboneka iriya nyandiko ya cyamunara kuko byanze bikunze, irahari kuko nta kuntu umuheshawinkiko yatinyuka guteza cyamunara nta bene iriya nyandiko afite.
Hagati aho amakuru dukesha abo mu muryango w’uyu mukecuru bakomeje kumuba hafi muri uru rubanza, yemeza ko umukecuru yishimiye umwanzuro w’abunzi b’umurenge wa Gataraga, ariko ngo yongera kugaragaza ko azashyirwa abonye ubutabera dore ko hari nabakomeje kumugira inama yo kuzajya kwirebera Ministre w’Intebe Justin Nsengiyumva, uzwi cyane muri kariya gace Marita atuyemo.

Inkuru bifitanye isano:
Umwanditsi: Musengimana Emmanuel
