Politike

Gataraga-Rungu: Hasubitswe isomwa ry’urubanza Nyirajyambere aregamo abanze kumukorera mitasiyo, haboneka n’amakuru mashya ku masezerano yasinywe atanga urunguze

Kuri uyu wa gatatu taliki ya 24/09/2024,nibwo hari hateganijwe isomwa ry’urubanza madame Nyirajyambere yaregeye abunzi b’akagari ka Rungu ashinja umukobwa w’umukecuru Nyirahababara kwanga kumukorera ihererekanya ry’ubutaka baguze hashize hafi imyaka ine.

Aba bunzi bagombaga gufata umwanzuro nyuma yo kumva mukuru w’uyu wahawe urunguze watambamiye ubusabe bwa Nyirajyambere akagaragaza ko ubu butaka bwagurishijwe hakoreshejwe inyandiko mpimbano.

Uwahaye amakuru Virunga Today yayibwiye ko impamvu z’iri subikwa ry’isomwa ry’uru rubanza ari uko umukecuru Nyirabaharara atashoboye kuboneka kubera impamvu z’uburwayi, izi mpamvu ariko zikaba zitumvikana kuko mu manza zose zicibwa,isomwa ry’urubanza ntirigombera ko ababuranyi baba bahari.

Ibyo ari byose nk’uko byemezwa n’uyu watanze amakuru, ngo birashoboka ko aba bagize inteko y’abunzi hari ibyo bahugiyemo nyuma yuko amajwi akomeje kuva hirya no hino akagaragaza ko barimo kuburanisha urubanza badafitiye ububasha, urubanza rushingiye ku masezerano y’amahimbano anyuranije n’amategeko.

Nyirajyambere amaze imyaka ine yarigaruriye ubutaka bwa mukecuru

Andi makuru Virunga Today ya onyw nuko hashize imyaka ine uyu Nyirajyambere yarigaruriye ubutaka bwa mukecuru nyirabaharara hashingiwe kuri ariya masezerano mahimbano, bigaragaza iterabwoba n’igitugu byashyizwe kuri uyu mukecuru ngo bamutwarire ubutaka kandi nta byabo yariye none bigeze naho bamuregera abunzi ngo bamutegeke gutanga ubu butaka ku buryo bwa burundu,akabuha uwatanze urunguze hejuru y’ibihumbi magana atanu gusa yatanzeho urunguze.

Aya makuru kandi yemeza ko uwo Nyirajyambere yareze ari umukecuru Nyirabaharara, ibikomeza kuremeza ikibazo cy’inyandiko mpimbano kuko byoroshye kugaragaza ko uriya mukecuru atari we washyize igikumwe kuri iriya nyandiko y’ubugure.

Tubibutse ko urunguze (Bank Lambert) ari ubucuruzi bw’amafaranga butemewe n’amategeko, aho umuntu aguriza undi amafaranga, ariko akamusaba inyungu z’umurengera—zishobora kugera no hejuru ya 30% mu gihe cy’ukwezi kumwe, bi bikorwa bikaba bibera mu ngo, bitanyuze mu bigo by’imari byemewe, kandi bikaba bitagira umutekano n’ubugenzuzi.

Umwanditsi: Musengimana Emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *