Politike

Gataraga-Rungu: Ukingira yifashishije ibibero bye ngo abana bahabwe inkingo, ibiro byose bifunze kubera abakozi batajya bikoza ku kazi na rimwe

Uyu munsi ubwo abanyamakuru b’ibinyamakuru Virunga Today na Gasabo.net bageraga ku biro by’akagari ka Rungu, mu murenge wa Gataraga, akarere ka Musanze muri gahunda z’akazi, batunguwe no gusanga uwatangaga ikingo ku bana yifashisha ibibero bye ngo ashoborw gutanga izi nkingo ku bana bazihabwaga.

Ku matsiko yo kumenya impamvu hatateguwe ameza ndetse n’intebe ngo hakorwe iki gikorwa cy’ingenzi mu buzima bw’abana, muganga yasobanuye ko uwo munsi nta mukozi w’akagari wigeze agera ku kazi, kandi ko n’icyumba gisanzwe cyifashishwa batanga inkingo ubwo cyarimo cyifashishwa n’abunzi.

Umunyamakuru wa Virunga Today utihanganiye ibyarimo gukorwa yahisemo kujya kubaza inteko y’abunzi, niba batakwihangana bagatiza muganga ameza barimo bakoreraho, hirindwa ko havuka ibibazo bikomeye muganga atanga inkingo yifashishije ibibero bye, maze bahita bemera gutanga intebe yifashishijwe nk’ameza.

Tubabwire ko bamwe mu baturage bari aho babwiye abanyamakuru ko abayobozi ku kagari batajya bikoza ibyo kwitabira akazi kuko haba igihe bamaze icyumweru cyose nta mukozi barabutswe ku kagari mu gihe nta na gahunda y’ibikorwa iba imanitse ku biro, akaba rero ari ibintu bisanzwe ko izi nkingo zitangwa mugamga akoresheje uburyo bwo kwirwanaho.

Abaturage bemeza ko bamara icyumweru, ibyumweru 2 batarabutswe umukozi n’umwe ku kagari

Bene iyi mirima irimo imyaka yatewe imburagihe niyo yiganje muri Rungu: Abaturage bavuga ko bataraoinaho na rimwe gronome mu kagari kabo.

Umwanditsi: Musengimana Emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *