Politike

Hopital ya Ruhengeri: Ubuyobozi bw’ibitaro bwiyemeje kugira icyo bukora ku bibazo byugarije abakora isuku mu bitaro

Mu buyobozi bw’ikinyamakuru Virunga Today tumaze iminsi twakira ubutumwa buva ku bitaro bya Ruhengeri, ubutumwa butabariza abakozi bashinzwe isuku kuri ibi bitaro bazwi ku izina ry’abatravayeri ( travailleurs) kubera umushahara muto bahabwa ku kazi kavunanye, k’indya nkurye , bakora urebye ubutaruhuka, byongeye kandi bakaba ngo bakorera mu buryo bushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Iki nicyo cyatumye umunyamakuru wa Virunga Today anyarukira kuri ibi bitaro kuri uyu wa kabiri taliki ya 01/07/2025 ngo yirebere ukuri kw’ibihavugirwa.

Bahembwa ibihumbi 28, ku kazi batangira saa kumi n’ebyiri bagataha saa kumi, bakaruhuka rimwe mu cyumweru, mu kazi kiganjemo ako kwita ku myanda y’ubwoko bwose iboneka mu bitaro

Ubwo umunyamakuru wa Virunga Today yageraga ku bitaro bya Ruhengeri, yahise akubitana n’abakozi ubona bakiri bato b’abahungu bari batwaye amacupa ya Oxygene igenewe abarwayi, ahita asaba umwe muri bo wahawe izina rya Saidi ko bagira ikiganiro ku bijyanye n’akazi bakora muri ibi bitaro, undi yemera nta kibazo kumuganiza.

Ku kibazo cy’urugendo rwamugejeje mu bitaro bya Ruhengeri, Saidi w’imyaka 18 yabwiye umunyamakuru ko yageze muri Ibi bitaro avuye ku kigo nderabuzima cya Muhoza kiri mu mbibi z’ibi bitaro , akaba yarizeraga inyongera ku gashara gato yahabwaga ariko akaba atariko byaje kugenda.

Uyu musore yagize ati:” Hano mpamaze umwaka nageze hano mvuye kuri dispensaire ya Muhoza, aho nari nsanzwe nkorera bene, mpembwa ibihumbi 25, hanyuma nza gukundana n’umuyobozi w’aba travayeri ba hano ku bitaro, nza kumusaba ko yampa akaz iaranyemerera, ngeze hano bampembye ibihumbi 30 ariko bidatinze badushyira ku bihumbi 28 ngo kubera ayo bakata kuri banki.”.

Ku kibazo cy’imiterere y’akazi nuko gapanzwe mu cyumweru, Saidi yabwiye umunyamakuru wa Virunga Today ko akazi gatangira saa kumi n’ebyiri za mugitondo, kakarangira saa kumi baruhutse isaha imwe, ni ukuvuga akazi k’amasaha 8 ku munsi kandi we na mugenzi we akazi bashinzwe ari gushyira abarwayi amacupa ya oxgene mu byumba barwariyemo bayavanye aho utunganirizwa.

Saidi yagize ati: “Aka kazi twe ntabwo katworohera na gato kuko twirirwa kuri kiriya kimashini dutunda aya macupa buri munsi kandi hari igihe tumara n’iminsi 10 dukora ubutaruhuka, ni imvune ikabije kandi kuko icupa rimwe ripima ibiro birenga 50 byongeya kandi nta n’ikindi cy’inyongera tugenerwa ku mushahara ugereranije n’abandi bakora akazi gasanzwe ko gukora isuku.

Ku kibazo cyo kumenya uko akoresha aka gashara gato ahabwa, uyu yashubije ko nubwo bimugora kugatera imirwi, ko ariko ashobora kugira ayo azigama muri ibyo 28, asigaye akaguramo ibyo akeneye nk’utwenda two kwambara.

Saidi yagize at:” Njye ndacyabana n’ababyeyi banjye nibo bangenera ibintunga ku buryo muri 28 mpembwa, mvanamo 15 nkayashyira mu kabina, asigaye agera ku bihimbi 13 nkabyifashisha nguramo ishati cyangwa agapantalo keza, nta nzoga nywa ndi umurokore”.

Ku kibazo cyo kumenya niba ibibazo byabo hari abo babigezaho, uyu musore yavuze ko nubwo bahembwa na Rwiyemezamirimo, ibibazo byabo n’Umuyobozi w’ibitaro arabizi ku buryo bizera ko mu minsi iri imbere hari icyo ibitaro byazakora ngo habe hagira igihinduka mu mibereho yabo.

Hasozwa iki kiganiro umunyamakuru yasabye uyu musore kumugezaho ibyifuzo yazageza ku buyobozi bw’ibitaro bya Ruhengeri, undi umusubiza ko icyifuzo rukumbi afite ari uko hazamurwa agashara, kagashyirwa ku bihumbi 60, bitashoboka bakaba babagenera 50, atari ibyo ngo nta mezi atanu afite muri aka kazi.

Bakora akazi gashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Avuye aho umunyamakuru yerekeje aharundwa imyanda y’ubwoko bwose yo mu bitaro mbere yuko imwe muri yo itwikwa.

Aha yahasanze abangavu babiri barimo batoranya iyi myanda, bayipakira ahantu hanyuranye bakurikije ibora n’itabora.

Ni akazi ubona kagoranye kandi karimo ibyago byinshi kuko aba bakobwa baba bavangura imyanda y’ubwoko bwishi harimo amacupa, inshinge, ibisigazwa by’imiti ibipfuko n’indi myanda y’ubwoko bwose iba yakomotse mu bikorwa byo kuvura abarwayi no kubitaho. Igiteye impungenge kandi nuko umwe muri aba ngavu yari muri aka kazi nta turindantoke (gants), nta n’agapfukamunwa bigaragara ko yari yarenze ku mabwiriza y’akazi.

Ku busabe bw’umunyamakuru, uwahimbwe Rosa yemeye gusubiza ibibazo by’umunyamakuru.

Ku kibazo nawe cy’inzira yamugejeje mu muri aka kazi, Roza yabwiye umunyamakuru ko yari asanzwe akora imirimo yo mu rugo aza kurangirwa akazi k’ubutravayeri, bamuhembamo amafranga make , yizera ko aya mafranga ahembwa azatuma ashobora kwinjira mu mwuga yigiye.

Roza yagize ati: “ Hashize amezi 3 ntangiye akazi hano, aho nageze mvuye uwacu mu murenge wa Muko aho nafashaga marume imirimo yo mu rugo, mpabwa akazi ko gukora isuku muri ibi bitaro, mpebwa ibihumbi 28 ni amafranga make ariko nshobora kuzigama ibihymbi icumi asigaye nkayifashisha mu mibereho isanzwe, kandi ndizera ko nka nyuma y’umwaka nzaba nashoboye kuzigama ibihumbi 130 bizatuma ngura imashini idoda ngakora umwuga nize w’ubudozi, kuri ubu maze kuzigama agera ku bihumbi 50″.

Ku kibazo cyo kumenya icyo baheraho babagabanya imirimo aho we yashyizwe mu kazi kagoranye nk’aka ko kwirirwa mu myanda y’ubwoko bwose mu gihe abandi bari mu kazi koroshye ko kwita ku busitani bw’ibitaro, uyu mukobwa yashubije ko bubahiriza gusa amabwiriza bahabwa n’ababakuriye kandi ko narangiza akazi ariho ari buze gufasha abandi bari mu yindi mirimo inyuranye mu bitaro.

Naho ku bijyanye n’ibyifuzo ku cyatuma akazi kabo gakorwa neza, uyu mukobwa yashubije ko uretse umushara byumvikana ko bakeneye ko wakongerwa, bakeneye n’ibikoresho bindi byo mu kazi.

Yagize at:” Ubwo uri umunyamakuru watuvuganira yenda bakaba baduhemba nka 40 hanyuma bakatugenera n’ibikoresho birimo dupfukamunwa n’uturindatoki, amataburiya yabugenewe ariko cyane cyane tugahabwa bote kuko kugeza ubu dusabwa kuzigurira, izi zanjye nkaba naraziguze ibihumbi 6 kandi wabonye ko hari n’abatazifite bambaye bodaboda.”

Ku bufatanye na Rwiyemezamirimo harimo kurbwa uko imishara yabo yazamurwa
.
Aya ni amagambo y’ihumure yatanzwe n’Umuyobozi w’ibitaro bya Ruhengeri, Dr Muhire Philibert ubwo yasubizaga ubutumwa bugufi yari yohererejwe n’umunyamakuru wa Virunga wari umubajije kuri iki kibazo cy’intica ntikize ihembwa aba travayeri no kuba hari abakora imirimo igoranye, ishyira ubuzima bwabo mu kaga, batitabwaho by’umwihariko.

Umuyobozi w’ibitaro yagize ati:” Nibyo koko abakora isuku bakorera muri conditions zitabanogera nk’uko byifuzwa.
Umushahara wabo wo ni muto muri rusange ariko turimo kureba uko wazamuka dufatanyije na Rwiyemezamirimo.
Naho ku bijyanye n’abakora imirimo igoranye, Rwiyemezamirimo dufitanye amasezerano avuga ko abakozi bakora imirimo yihariye nk’umukozi ukora kuri machine itwika imyanda , bagomba guhembwa birenzeho gato.tugiye kureba impamvu yaba atubahiriza ibyo twumvikanye.”

Naho ku kibazo cy’imisarane ishaje, bikaba bigora abakozi mu bikorwa byo kuyisukura, Umuyobozi w’ibataro yabwiye umunyamakuru ko ubu bari mu bikorwa byo kiysana ko icyo bagiye gukora ari ukwihutisha iyi mirimo ndetse bakanakora ibishoboka byose ngo aba bakozi bakore akazi kabo mu buryo budashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Tubabwire ko umwe mu bakurikiranira hafi ibibera mu bitaro bya Ruhengeri yabwiye umunyamakuru wa Virunga Today ko bisa naho aba bakozi bakora isuku mu bitaro bibagiranye mu ngengo y’imari y’ibitaro by’uyu mwaka, kuko bagenewe atagera kuri miliyoni 20 mu gihe ibikorwa bya sport n’imyidagaduro byahawe miliyoni 30 kandi bizwi ko nta bikorwa bya sport byihariye bibarizwa kuri Hopital ya Ruhengeri ku buryo byagenerwa aka kayabo, ibyafatwa nko kudaha agaciro service aba bakozi baha ibitaro.

Tibabwire nanone ko abakora isuku ku bitaro bakora akazi k’ingenzo cyane, ariko bagahura n’ibyago bitandukanye bitewe n’imiterere y’aho bakorera.

Muri ibyo byago twavuga nko Kwandura indwara kubera ko bakora ahantu hari imyanda y’abantu barwaye, harimo amaraso, amacandwe, inkari n’ibindi bisigazwa by’umubiri. Bashobora kandi indwara zandurira mu maraso nka Hepatite B/C cyangwa virus itera sida igihe batikingiye neza.

Aba kandi mu kszi kabo bahura n’ibikoresho byangiza bakaba bashobora gukomeretswa nabyo ibyabakururura indwara ndetse muri aka kazi bahuran’imiti ndetse n’ibindi binyabutabire nabyo bishobora kubatera uburwayi bunyuranye.


Imyanda yiganjemo amacupa inshinge n’ibipfuko byakoreshejwe nibyo aba bakozi birirwa bavangura, bikabashyira mu byago byo kwandura indwara zinyuranye igihe ibi bidakozwe mu bwitonzi

Umwanditsi: Musengimana Emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *