Ibiciro bishya bya transport: Abakoresha umuhanda Butaro Musanze ntibumva impamvu RURA yabashyiriyeho igiciro cy’amafranga 53.60 ku kilometero ( 2 573 ), aho kuba 41.58 ( 1 995) nk’uko bimeze ahandi mu gihugu
Bamwe mu bagenzi bakoresha umuhanda Musanze-Butaro, harimo abakora ku bitaro bya Butaro, abakozi ba Leta bakora mu nzego z’ibanze mu karere ka Burera ndetse n’abarwayi biganjemo aba kanseri baba bagannye ibitaro bya Butaro, batangarije ikinyamakuru Virunga Today ko batunguwe no kubona igiciro cy’urugendo baheruka gushyirirwaho na RURA kitarubahirije igiciro kuri buri kilometero nk’uko cyagenwe n’uru rwego rugenzura imirimo ifitiye igihugu akamaro, bakaba barimo kwishyuzwa amafranga 2.573 ( 53.60 frw/km) mu mwanya w’amafranga 1 995 ( 41.58 Frw/km) yakagombye Kwishyuzwa ukurikije nyine tariff nshya ya RURA.
Umukozi ukorera ku bitaro bya Butaro utarashatse kwivuga amazina yabwiye umunyamakuru wa Virunga Today ko hashobora kuba harabayeho kwibeshya ku bakozi ba RURA igihe bagenaga igiciro cy’urugendo Musanze -Butaro.
Yagize ati: Uru ni urucabana, RURA yitangarije ko ikilometero kimwe ku modoka zikora mu ntara kirihishwa amafranga 41.58, kandi kuva aho i Musanze kugera ku Rusumo, ni ibilometero bitageze kuri 48, ni ukora imibare y’ikuba, uribonera ko amafranga ku rugendo Musanze-Butaro atarenga 1 998.”
Yongeyeho ko iyi tariff ari nayo yakoreshejwe ku mihanda yindi yo mu Rwanda harimo Musanze Cyanika aho ku bilometero 25 igiciro ari amafranga 1 050, Musanze Kigali ibilometero 92 ku mafranga 3.821 cyangwa se Musanze-Rubavu ibilometero 61.9 ku giciro cya 2.573, iki giciro kikaba kingana neza n’icyashyizweho kuri Musanze Butaro kandi yo nyamara ari ibilometero 48 hafi.
Undi mukozi ukorera mu karere ka Burera we yabwiye Virunga Today ko nyuma yaho umuhanda ushyiriwemo kaburimbo bizeraga ko igiciro cya 1 990 bacibwaga kizamanuka none aho kumanuka cyiyongereyeho arenga 600.
Yagize ati:”Twari tuzi ko ibiciro ku ngendo zo mu mihanda y’ibitaka kiba kiri hejuru ku biciro byo ku mihanda ya kaburimbo byongeye kandi nyuma yo gushyiramo kaburimbo uriya muhanda wabaye mugufi, wasobanura ute rero ukuntu hakwiyongeraho amafranga 600 ?”
Uyu mukozi yongeyeho ko uretse niyo mibare yerekanye, bitumvikana ukuntu abakozi ba RURA baba baribeshye mu kubara ariya mafranga bifashishije ikimenyetso cy’ikuba cyoroshye guoresha.
Yagize ati:” Ni umwana uri mu mwaka wa 3 w’amashuri abanza umuhaye umukoro wo gukuba 41.58
na 48 ukamuha na calculatrice yakubonera ko bihwanye na 1 998, turakomeza tubaze ikibazo cyacu kuko twarenganijwe bikomeye.”
Virunga Today kandi yaganiriye n’umwe mu barwayi ba kanseri basanzwe bajya gufata imiti ku bitaro bya Butaro buri kwezi nawe amubwira ko batunguwe n’ibi biciro bishya.
Yagize ati:” Turacyashima Leta yacu ukuntu yashyize mu byihutirwa ikorwa ry’uyu muhanda ku buryo kugera kuri ibi bitaro bitari bigifata amasaha 2 ariko nanone, iki giciro bashyizeho kiri hejuru nubwo twabwiwe ko hari ikibazo cya lisansi kiriho none, turi buze kugira ikibazo cyo kubona amatike nkatwe tujyayo buri kwezi”
Tubabwure ko itangazamakuru rikorera mu ntara y’amajyaruguru ryahisemo gukurikirana none imigendekere y’ishyirwa mu bikorwa by’ibiciro bishya by’ingendo kuri uyu munsi wa mbere waryo, bikaba biteganijwe ko ibibazo byabonetsemo biza kugezwa ku babishinzwbidatinze kugira ngo hafatwe ingamba zo kubikemura.
Ibiciro bishya byashyizweho na RURA bigomba gutangira kubahirizwa mu gihugu cyacu kuri uyu wa mbere taliki ya 06/04/2026 ni amafranga 59.28 kuri buri kilometero ku ngendo zikorerwa mu mjyi wa Kigali n’amafranga 41.58 ku ngendo zo mu ntara.




41.58×48 = 1 995 Frw

