Politike

Ibitaro bya Ruhengeri: Abarwaza bo muri pavillon ntibumva impamvu babuzwa kwita ku barwayi babo harimo n’abindembe

Ku bitaro bya Ruhengeri haravugwa ikibazo cy’abarwaza bo mu gice cy’aho bakunze kwita pavillon ( medecine interne) bakomeje gukumirwa, bakabuzwa kwegera abarwayi babo harimo n’abakeneye kwitabwaho by’umwihariko baba barimo sonde,ibyo bigakorwa kuva mu masaha ya mu gitondo kugeza ku gicamunsi.

Umwe mu barwaza waganiriye n’umunyamakuru wa Virunga Today ufite umurwayi urembeye muri iki gice cy’ibitaro yamubwiye ko ibi ari ibintu bimenyerewe kandi ko aya mabwirlza agira ingaruka zikomeye ku barwayi babo.

Uyu murwaza yagize ati: “ Ngiye kumara hano amezi 3 mfite umurwayi ufite sonde kandi buri gitondo ahagana mu ma saa mbiri nsabwa gusohoka ngo mbererekere abaganga baba baje kuvura kandi nyamara ari njye wakagombye gutanga amakuru mashya ku burwayi bw’uyu murwayi wanjye, ikindi kandi iriya sonde hari igihe ibirimo birangiramo igakogota amaraso y’umurwayi.”

Undi murwaza nawe yunze mu rya mugenzi we, abwira umunyamakuru ko kubera kwirukanwa huti huti aho abarwayi barwariye atabona akanya ko kwita ku murwayi we kandi ko atumva impamvu iri kumira rikorerwa mu gice kimwe cy’ibi bitaro.

Yagize ati: ” Twebwe imikorere yo kuri ibi bitaro ikomeje kutubera amayobera kuko nk’ubu bansohoye mu bitaro ntararangiza guha agakoma umurwayi wanjye, ndetse nta nubwo nari nakarangije kumusasira, tukaba twibaza n’impamvu ibi bikomeje gukorerwa gusa mu gice cyo hejuru muri etage kandi nta mwihariko abarwayi bacu bafite.”

Undi murwaza waari wabaye nk’uwariye karungu kandi ubona ko asobanukiwe na byinshi mu mikorere yo kwa muganga, yabwiye umunyamakuru ko nawe yakumiriwe ku murwayi ko kandi ko iyi mikorere aribwo bwa mbere yayumva muri iki gihugu.

Uyu yagize sti: “Dufite umurwayi urembye yageze aha afite hemoglobine ya 7, bivuze ko afite ibipimo by’amaraso biri hasi cyane, akaba akeneye gufashwa by’umwihariko kuko adashobora no kwicara kubera uburwayi bumurembeje, none nsanze umurwaza wari umuriho nawe bamusohoye dore bigeze mu ma saa yine tutaramenya uko amerewe, niba ibitaro bya Ruhengeri bishaka gukumira abarwaza basanzwe nibikore nk’ibitaro bya Fayçar, bishyireho abarwaza babyo kuko ku Isi yose inshingano z’umurwaza zirazwi, ibi hano bakora nibwo bwa mbere nabibona muri iki gihugu”.

Iby’iki kibazo umunyamakuru yihutiye kubimenyesha ubuyobozi bw’ibitaro bya Ruhengeri ariko yaba umuyobozi w’ibitaro bya Ruhengeri yaba n’ushinzwe guhuza ibitaro n’abaturage, bahakana batsemba ko ibyo byaba bibaho, bamusaba kugendera kure ibivugwa n’abarwayi kuko kenshi aba ari amakabyankuru kuko ngo nta kuntu umurwaza yakumirwa kwegera umurwayi we.

Umuyobozi w’ibitaro yagize ati:” Ariko ubu wowe ubona wabwirwa n’abarwaza ibintu ukabishyira mu nkuru ukandika utanabajije ubuyobozi bw’ibitaro? Wumva Abaganga bakangira abarwaza kuba bari kumwe n’abarwayi nta mpamvu? Abo barwaza urumva babuzwa kwegera abarwayi babo hanyuma bakarwazwa nande?”

Mu gusoza uyu muyobozi yabaye nk’uwisubiraho abwira umunyamakuru ko ibikorwa byo gusohora abarwaza bijyana n’amasaha ndetse n’ishingano ziba zihari, bikaba byumvikana ko amasaha yakomojeho ari yayandi yo kuva mu gitondo kugeza ku gicamunsi abarwaza babwiye umunyamakuru.

Hagati aho amakuru agera kuri Virunga Today aremezanko nta kirahinduka kuri aya mabwiriza y’ibi bitaro, ko abarwaza bose bakomeje gusabwa gusohoka muri kiriya gihe kigera ku masaha 4, uwo muganga akeneye akaba ahamagarwa ariko ko muri icyo gihe cyose cy’amasaha 4 kiba kizira kikaziririzwa kuba wagira icyo uhereza umurwayi, hakaba hibazwa niba abarwayi bo muri kiriya gice barahinduwe imfungwa bakaba bakomeje kubuzwa uburenganzira bwo kwitabwaho, ikintu cy’ingenzi nkenerwa kibafasha guhangana n’uburwayi.

Directeur w’ibitaro bya Ruhengeri mu ndimi 2. Yemeza ko bitashoboka gukumira umurwaza yarangiza akavuga ko biterwa n’amasaha n’inshingano, bivuze ko nawe adahakana ko abarwaza bakumirwa igihe cy’amasaha 4, igihe cy’ingenzi ku murwayi aho muganga aba agomba gutega amatwi umurwaza.


Mu bitaro bya Ruhengeri niho honyine birengagiza akamaro k’umurwaza, bakamusohora, bakamuhamagara ngo igihe babona ari ngombwa

Niba ibitaro bitifuza abarwaza, nibyigane Fayçar byishyirireho abarwaza babyo

Umwanditsi : Musengimana Emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *