Ibyo wamenya ku bimera byahinduriwe uturemangingo sano,OGM, byamaze kugezwa mu Rwanda
Inkuru Virunga Today ikesha ikinyamakuru Kigali Today iremexa ko kuri uyu wa 17,/03/2026, Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buhinzi n’Ubworozi (RAB) cyakoze igikorwa cyo gusogongera ubwoko bushya bw’imbuto z’imyumbati zimaze igihe zikorerwaho ubushakashatsi, zikaba ari imbuto zongerewe ubudahangarwa, bituma zitarwara kabore, indwara ifata imyumbati ikabora, abahinzi bagahomba.
Nk’uko bikomeza byemezwa na Kigali Today ngo Kugira ngo izi mbuto ziboneke, hifashishijwe ubushakashatsi bwanyuze muri gahunda ya Leta yo kuvugurura imbuto biciye mu ikoranabuhanga izwi nka Rwanda AgriBiotech Program (RABP-CMP) ku bufatanye na RAB ndetse n’Ikigo nyafurika giteza imbere ikoranabuhanga mu Buhinzi (AATF).
Muri iyi nkuru twifuje kugaruka ku bihingwa byahinduriwe Uturemangingo sano, OGM bukoresha muri technique ya biotechnologie ari nayo yakoreshejwe ngo haboneka izi mbuto z’ibijumba.
1.Tekiniki ya Biotechn
ADN (Acide Désoxyribonucléique) ni “umwirondoro w’ubuzima” w’ibihingwa, kuko ari wo utuma imyaka igira ubuziranenge, umusaruro, n’ubushobozi bwo kwihanganira ibidukikije. Mu buhinzi, ADN igena ibiranga nk’uburyo imyaka irwanya indwara, uburyo ikura, ndetse n’ibirimo intungamubiri.
Nahi Ubuhinzi bwa biotech burangwa no gukoresha ikoranabuhanga ryo guhindura cyangwa guhitamo uturemangingo ndagasano (ADN) mu bihingwa n’amatungo kugira ngo byongere umusaruro, birwanye indwara n’ibyonnyi, kandi bihangane n’imihindagurikire y’ikirere. Ibyo binyabuzima bishya nibyo bita : OGM: Organisme Génétiquement Modifié.
