Igihembwe cy’ihinga 2027 A: Gutera imbuto nta mvura na mba cyangwa ar’iy’ibitonyanga, bikoze ku bahinzi bo mu Ntara y’Amajyaruguru
Iby’ubuhinzi mu Ntara y’Amajyaruguru bukomeje gukorwa mu buryo bwa Gakondo Virunga Today iheruka ku bigarukaho ariko nk’uko bisanzwe, iyi nkuru yashyizwe mu kebo kamwe n’izo abayobozi bita iza biracitse za Virunga Today.
Ubanza ari nayo mpamvu bisa naho iyi nkuru ntacyo yahinduye ku miterere y’ubuhinzi mu Ntara ( biragoye ibyananiye ministere ntibyakorwa n’umunyamakuru 1) abahinzi bakaba bikomeje kwishora muri ubu buhinzi ari nako bahura n’ibihombo.
Dore nk’ubu haravugwa ikibazo cy’imyaka yatewe rwagati mu mpeshyi indi iterwa mu cyakagombye kuba intangiriro z’umuhindo, ariko birangira imvura ibaye ingume na gake kari gasanzwe kagwa mu bihe bitandukanye by’impeshyi ( imvura y’asssomption) karabura, none imyaka irimo amasaka n’ibirayi byatewe muri icyo gihe byaheze mu butaka nta n’icyizere cy’uko yazamera kubera ubukana bw’izuba muri uku kwezi kwa cyenda!
Ibyabaye ku bahinzi bo mu Ntara y’Amajyaruguru mu ntangiriro z’iki gihembwe cy’ihinga nibyo tugarukaho muri iyi nkuru.
Imbuto y’amasaka yatewe mu Mpeshyi ntiyigeze iva mu itaka
Amasaka ni igihingwa abaturiye ubutaka bw’amakoro y’ibirunga bakomeje gukomeraho nubwo Gahunda ya Leta yo yari yashyize imbere ubuhunzi bw’ibigori kubera bo bemeza ko ubu buhinzi aribwo bubungura kurusha ubw’ibigori.
Kimwe mu bibazo abahinzi b’amasaka bakomeje guhura nacyo kuva kera na kare, nuko bisaba gutera imbuto y’amasaka rwagati mu Mpeshyi kugira kugira ngo bashobore gusarura mu ntangiriro z’umwaka, bitabaye ibyo, bagatera mu ntangiriro z’umuhindo ( muri Nzeli), amasaka yazera bitinze ( amasaka yerera amezi 6, 7) bigakereza iterwa ry’imbuto mu gihembwe cy’ihinga gikurikira.
Ni ku bw’ibyo abahinzi bo mu mirenge ya Nyange, Gahunga na Rugarama, babonaga imvura zizwi kugwa rwagati mu Mpeshyi zibonetse bagahita batera imbuto y’amasaka, maze bakazasura mu ntangiriro z’ukwezi kwa mbere. Izo mvura ni iyitwa inkazabigunda n’iyindi yitwa Insindagirabigega. Abandi bahinzi bo mu mirenge ya Cyanika na Rugarama bo bategerzaga imvura y’ assomption bakabon ubutera amasaka, bakazasurura mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gatatu.
Gusa kubera imihindagurikire y’ibihe, izi mvura ntizikiboneka nk’uko byari bisanzwe nyamara abahinzi bo bagakomeza bagatera imbuto y’amasaka kandi nyamara mu buhinzi bizwi ko kizira gutera imyaka mu gihe cy’uruzuba rwinshi keretse bashobora kuvomerera.
Muri uyu mwaka rero, nk’uko twabigarutseho mu nkuru iheruka, ibihe by’izuba byatangiye hakiri kare (rwagati muri Gicurasi), kandi kuva icyo gihe nta mvura yindi yongeye kuboneka na magingo aya turi mu ntangiriro z’igihe cy’umuhindo, nta mvura ihagije irwagwa yatuma imyaka iterwa ikura neza.
Ibi ariko nk’uko twabivuze, ntibyabujije abahinzi bo muri kariya gace kubiba amasaka mu kwezi kwa gatandatu, abandi rwagati mu kwezi kwa karindwi, bizera ko imvura izaboneka, igasanga amasaka mu butaka agahita amera, dore ko banemeza koamasaka yo ari mu butaka,a atajya ku buryo bworoshye n’izuba.
Iyi mvura rero yategerejwe ntiyigeze iboneka, na nke yabonetse yarushijeho gutera ibibazo, kuko ubwo yagwaga amasaka yatangiye kumera, izuba ryongeye kuva cyane. amasaka yameze ahita ahundagara, aruma.
Aho bigeze ubu rero, icyizere cy’uko aya masaka azamera kiragenda kiyoyoka, bamwe mu bahinzi bakaba baona nta wundi muti uretse gufata ya ntabire bagahingamo amasaka.
Umuturage utuye mu murenge wa Ruagarama iby’iki kibazo bahuye nacyo yakibwiye umunyamakuru wa Virunga Today muri aya magambo:” Twari dusanzwe dutera imbuto y’amasaka mu kwezi kwa gatandatu bityo bamwe muri twe, mu bunini babaga batema amasaka, nawe urabyibonera ko iyi mbuto twateye itigeze imera ndeste naho yagiye imera ibijeru, uruzuba rwakoneje kuva, ayageze hejuru nayo aruma, nta kundi rero, ntabwo twategereza ngo amasaka amaze amezi 2 mu butaka, ngo imvura nigwa azamera, twakuyeyo amaso, buriya ni uguhunduriramo ibigori.”
Undi muturage wo mu murenge wa Cyanika we yemeza ko bafite n’ikindi kibazo, ikibazo cy’imbuto y’ibigori itinda mu murima.
Yagize ati;” Nta yandi mahitamo dufite, aha hose twari twarahinze amasaka, turongera duhinge bundi bushya duteremo izindi mbuto, ariko nanone dufite ikibazo cy’imbuto y’ibigori twakagombye kuba ariyo duhinduriramo ariko imbuto baduhaye ya hybride, iratinda, yazatuma dukererwa guhinda ibishyimbo, twe turahitamo kwiterera imbuto y’ingano.”
Ibirayi byatwe hazamera mbarwa n’ibizamera bizibasirwa n’udukoko turya imyaka
Ikindi giteye ubwoba ku bahinzi muri izi ntangiriro z’igihembwe cy’ihinga nuko ibyabaye ku masaka byabaye no ku gihingwa cy’ibirayi, abahinzi biha gutera imbuto mu butaka bapimishije gusa ijisho ikirere, bizera ko imvura izagawa vuba.
Koko rero nk’uko twabibwiwe na bamwe mu bahinzi bo muri turiya duce, rwagati mu kwezi kanama ndeste no mu mpera zako, ahari abahinzi bafashe icyemezo cyo gutera imbuto y’ibirayi bizera ko imvura izaboneka vuba, mu ntangiriro za Nzeli.
Umwe muri bariya baturage utuye mu murenge wa Cyanika yagize ati:” Twagendeye ku cyizere cy’uko byanze bikunze hazaboneka imvura mu mpera za Kanama cyangwa se mu ntangiriro za Nzeli, dutera imbuto y’ibirayi nayo twabonye iduhenze, duoresha n’amafumbire nayo arimo gukosha, none aho bigeze dutangiye kugira impungenge kuko iri zuba rimeze ritya, ibirayi twateye bizahirayo hamere mbarwa, ndetse n’ibyo bizamera, umusaruro ntuzaba ari mwiza kuko bene ibi birayi biba byarahuye n’izuba mu mumumero, byibasirwa n’udukoko twangiza ibirayi, wajya nko guhata ugasanga huzuyemo za nyiramwihine, rwose iki gihembwe ntabeo kizaduhira pe!.
Ikibazo cy’ubuhinzi bukomeje gukorwa mu buryo bwa Gakondo
Abahanga mu by’ubuhinzi bagaragaza ko gutera imyaka mu gihe cy’izuba ryinshi atari byiza kandi ari bimwe mu biranga ubuhinzi bukorwa mu buryo bwa gakondo.
Koko rero gutera imbuto muri kiriya gihe kandi nta n’uburyo bwateganyijwe bwo kuvomerera imyaka bituma habaho:
1.Ibura ry’amazi ku gihingwa: Imbuto zikenera amazi menshi kugira ngo zitangire kumera. Mu gihe cy’izuba, ubutaka buba bwumye, bigatuma imbuto zibura amazi yatuma zimera.
Ubushyuhe bukabije: Ubushyuhe bwinshi butuma imbuto zicika intege, bigatuma izimera zishya cyangwa zikadindira.
Kwangirika kw’ubutaka: Izuba rituma ubutaka bukakara, bugatakaza ubushobozi bwo gufata amazi n’intungamubiri, bikadindiza imikurire y’ibihingwa.
Muri make gutera imbuto mu gihe cy’izuba ni ikosa mu buhinzi , kuko bituma imbuto zicika intege, ubutaka bukakara, n’umusaruro ukagabanuka.
Hagati aho haribazwa igikwiye gukorwa kugira ngo aba bahinzi bo mu Ntara y’amajyaruguru bafashwe kureka iyi mikorere yo mu buhinzi itera imbuto aho umuntu yagereranya n’agasi kandi nyamara hari uburyo bwo kuvugurura ubuhinzi bugatanga umusaruro ushimishije hubahirijwe amabwiriza duhabwa n’impuguke mu buhinzi.
Ku bujyanye n’ubu buhinzi butera imbuto mu gihe cy’impeshyi mu butaka bw’amakoro, birasa naho nta kindi gisubizo kiriho uretse gukangurira kwitabira ubuhinzi bw’ibihingwa bidatinda mu murima cyangwa se bakaba bashakirwa imbuto y’amasaka yera vuba nubwo bigoye kuyibona muri iki gice gikonja cyane.
Atari ibyo, byaba ari ikibazo gikomeye kubona hari abahinzi bakibarizwa mu buhinzi bubahombya bene kariya kageni, ubuhinzi bw’akajagari burangwa no guhuzagarika, aho umuhinzi atera imbuto azi neza ko isaha n’isaha ashobora guhomba burundu bijyanye nuko ibyo akora bisa n’imikino, ubona nta gahunda bifite aka wa mwana ukunzwe kuvugwa mu migani y’abanyarwanda, washakanye na mugenzi we w’umwana, bombi batazi iby’abagore n’abagabo.
Tubabwire ko mu rwego rwo kwitegura igihembwe cy’ihinga 2027A, Guvereneri w’Intara y’amajyaruguru aheruka , yitabiriwe n’Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), Dr. Florence Uwamahoro, Abayobozi b’Uturere n’Abayobozi b’Uturere Bungirije bashinzwe Iterambere ry’Ubukungu, abakozi bashinzwe ubuhinzi n’ubworozi mu Turere ndetse n’abahagarariye amakoperative y’abahinzi. Mu myanzuro yafatiwe muri iyi nama, Abashinzwe ubuhinzi mu Turere n’Imirenge basabwe kwegera abahinzi kugira ngo babafashe mu buryo buhoraho, Kongera ubukangurambaga mu guha abahinzi ubumenyi n’ubushobozi bwo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.
Bityo uretse habayeho bya bindi bita amasigaracyicaro, hakaba hitezwe ko hazabaho impinduka mu buhinzi bukorerwa muri aka karere, hagafatwa ingamba zihamye zo guca ukubiri n’ubuhinzi bwa gakondo bukomeje kuvugwa hirya no hino muri iyi ntara.

Guhinga amasaka mu gihe cy’impeshyi byabaye umuco mu butaka bw’amakoro, bidindiza umusaruro mu butaka busanzwe buzwiho kurumbuka.

Inkuru bifitanye isano:
