Ikibazo cy’umuturage wasenyewe hubakwa Rwebeya: Intara yateye mu ry’akarere ka Musanze, nayo yima yego cyangwa oya uwatakambye
Nyuma yaho akarere ka Musanze kanze gutanga umwanzuro ku kibazo kagejejweho n’umuturage witwa Ntaganda utuye ahitwa Yaounde mu mujyi wa Musanze, wabazaga Ubuyobozi bw’akarere impamvu bwanze gukora ibiteganywa n’amategeko ngo abarirwe indishyi ikwiye ku nzu ye yasenyutse hubakwa umugezi wa Rwebeya, uyu muturage yahisemo gutakambira Intara y’amajyaruguru.
Mu ibaruwa Virunga Today ifitiye kopi Ntaganda akaba yarasabye Umukuru w’Intara y’amajyaruguru, ko yamufasha akavanwa mu rujijio yatewe no kuba hashize imyaka irenga itatu, asabye akarere ka Musanze ko kahera kuri raporo yakozwe n’urwego rwari rushinzwe gukurikirana ibibazo by’abangijwe ibyabo n’iyi mirimo yakorewe ku mugezi wa Rwebeya, maze kakamugenera indishyi ijyanye n’ibye byangiritse, ariko kugeza icyo gihe akaba nta gisubizo yari yagahwe.
Nk’uko bikomeza bivugwa na Ntaganda, ngo ikibazo cye ku ntara baracyakiriye maze batangira kugikurikirana bifashishije amakuru yo muri One stop y’akarere ka Musanze.
Aba bakozi ngo bemereye umukozi w’intara ko koko habaye amakosa mu gukurikirana ikibazo cy’uyu muturage, hakaba n’ikosa rikomeye ryo kuba batarahise baza gukora ingenzura ngo bahite babara ibyangiritse.
Uyu mukozi w’intara ngo yaba yarabagiriye inama ko bavana iki kibazo mu nzira, niba hari ibibazo basanze muri iyi dosiye bakaba babigaragaza byaba ngombwa bakamuhakanira ko adakwiye indishyi aho gukomeza gutegereza nta gisubizo ahawe.
Izi nama ariko zahawe aba bakozi, zisa naho ntacyo zatanze kuko kugeza n’ubu ntacyo arakorerwa ngo habe hasubizwa nibura ibaruwa yandikiye Intara.
Bikaba bisa naho, ntacyo Intara yarushije akarere mu micungire y’iyi dosiye y’uyu muturage, ukomeje gutegereza aka ka kanyoni karitse ku nzira mu gihe inzu ye ikomeje kwangirika ku buryo kuri ubu ifite isura y’inzu itagishoboye guturwamo, ariko we akaba nta yandi mahitamo afite.
Tubabwire ko amabwiriza agenga imikorere yo mu nzego zo mu butegetsi bwite bwa Leta ( manuel de procedure) asaba uwakiriye ibarwa ku kibazo runaka, yajya aba yarangije kuyisubiza bitarenze igihe nibura cy’ukwezi.
Inkuru bifitanye isano:

Umwanditsi: Musengimana Emmanuel