Itangazo ry’ubuyobozi bwa Virunga Today rigenewe abakunzi bayo
Virunga Today yifuje kumenyesha abasanzwe bakurikira inkuru zayo, ko mu gihe ubuyobozi bwayo buhugiye mu byo kuzuza ibisabwa ngo Virunga Today yemererwe gukora ku mugaragaro n’urwego rw’abanyamakuru bigenzura, RMC,ubu inkuru zayo zigiye kwibanda gusa ku bijyanye n’ubumenyi, ndetse imibereho myiza y’abaturage.
Tubaye tubashimiye uko muzihanganira izi mpinduka zibayeho hagamijwe kwihutisha ibyo gushaka ibisabwa kugira ngo Virunga Today irusheho kunoza imikorere yayo.
Musengimana Emmanuel, MD/ Virunga Today