Kibeho: Mgr Selestini Hakizimana yasabye abihayimana kureka ubutumwa bubaca mu nsengero, abagira inama yo kugondoza ababungirje nk’umuti kuri iki kibazo
Ni ubusabe bwa Nyiricyubahiro Mgr Celestin Hakizimana Umushumba wa Diyoseze Gatolika ya Gikongoro yatanze mu gitambo cya Misa yaturiye ku butaka butagatifu bwa Kibeho kuwa 02/02/2026, hizihizwa Umunsi mukuru mpuzamahanga w’abiyeguriye Imana, uyu Mgr akaba ari nawe ukuriye komisiyo ishinzwe abihayimana mu nama Nkuru y’abepiskopi Gatolika mu Rwanda.
Ibyo gucika mu nsengero kwa bamwe mu bihayimana Mgr Selestini Hakizimana yabikomojeho ahereye ku byo yise amarira ya ba mameya n’abakuru b’imiryango y’abihayimana bamugejejeho.
Mgr yagize ati:“Ikindi ngira ngo mvuge uyu munsi ni amarira ya ba mameya n’abakuru b’imiryango angeraho, umwepiskopi ushinzwe abihayimana. Ubutumwa bw’abihayimana ni mu mashuri, ni mu mavuriro n’ahandi hakeya, ba mameya baza kundirira rero, bati abihayimana bacu bigisha, bayobora amashuri, bayobora ibitaro n’ amavuriro, ntitukibabona;Barara ijoro, ntibasinzira, barara muri raporo basabwa n’ubuyobozi, ntibaboneka mu rugo, chapelle ntibagikandagiramo.”
Mgr yakomeje avuga ko nyuma yo kumva aya marira ya ba mameya n’abakuru b’imiryango yahisemo kubavugira akaba ariyo mpamvu yasabye aba bihayimana guhindura iyo mikorere itajyanye n’ubutumwa bwabo bw’ibanze.
Mgr Celestini yagize ati:” Ndasaba abihayimana bakora aho ngaho, mbera na mbere muri abihayimana, mbere na mbere muri abapadiri, ubudiregiteri buza nyuma, ubu titulaires buza nyuma, ubwarimu buza nyuma, muri abihayimana mbere na mbere, kuko barambwiye bati nibikomeza gutya tuzabakuramo, none se waba wihakanye uwo uri we, uza kwigisha uri iki, uzajya kuvura uri iki?”
Mgr yakomeje agira inama abarebwa n’iki kibazo muri aya magambo:” None rero nabagira inama izo raporo zibabuza gusinzira muzisigire ababungirije bajye bazibatangira, bajye bazitegura bazibanyuzeho muzitange ariko ubwo butumwa bubaca mu nsengero ntago aribwo, nta butumwa burimo.”
Mu kugaragaza uburemere bw’iki kibazo Mgr yifashishije igisobanuro cy’umufurere cyatanzwe n’abanyeshuri bo ku ishuri aherutse gusura, aboneraho kongera gusaba abihayimana guhindura iyo mikorere ishyira imbere imirimo itabarirwa muy’ibanze muyagenewe abihayimana.
Yagize ati: “ Ubushize nigeze kubabwira ko twagiye gusura abanyeshuri muri primaire nkavuga nti mwa banyeshuri mwe abafurere ni bantu ki ? Jean Marrie anyihanganire, nashaka anankubite, bati abafurere ni abantu binjira mu Kiliziya bakerewe, bagasohokamo mbere Misa itarangiye. Ibyo kandi nibyo koko binjiramo babanje kunywa icyayi, Bakinjiramo padiri yatangiye yamara guhaza agasohoka, akajya ku ishuri!, Yee rero ubwo abo bana bavuze ukuri. Izo raporo rero rwose tuzikore, twitabire ubutumwa, ariko tubanze isengesho, tubanze n’icyo turicyo ”
Umunyamakuru wa Virunga Today wakurikiye iyi mbwirwaruhame ya Nyiricyubahiro Mgr Hakizimana akanayikorera ubusesenguzi amaze kureba inshingano z’abahayimana bavugwa muri iyi mbwirwaruhame asanga:
Ubutumwa buca abihayimana mu nsengero, ikibazo kiremereye kuri Kiliziya Gatolika y’ u Rwanda
Ikibazo cyabihayimana bata inshingano zabo z’ibanze bagahitamo kwigira mu mirimo ijyanye no kwihambira ku by’Isi cyavuzwe kuva hamberw ariko noneho kuba cyivugiwe n’umwepiskopi ubashinzwe mu rwego rwa Kilizya y’ U Rwanda akabivuga ku mugaragaro mu itaganzamakuru ni ikigaragaza ko iki kibazo kirushaho gufata indi ntera.
Nubwo kandi Umushumba wa Diyoseze Gatolika Gikongoro yahisemo kumera n’uwerekana ko iki kibazo kigaragaraga cyane mu miryangoy’ababikira ndetse n’iy’abihayimana batari aba diocesain ( abapadiri bwite ba za diyoseze), iki kibazo gikomeje kwigaragaraza mu miryango yose y’abihayimana mu Rwanda.
Koko rero umunyamakuru wa Virunga Today usanzwe yitabira Misa za mugitondo kuri Paruwase Katedrale ya Ruhengeri, mu bihe bitandukanye, ari mu Misa , yagiye abona ababikira bambukiranya inzira iri munsi gato ya Kiliziya iberamo Misa, bigiriye ku kazi ahantu hanyuranye ( amashuri , Hoteli bya Diyoseze) mu mujyi wa Musanze, abandi nabo bagahitamo gusohoka mu Misa itarangiye hakibazwa imiterere y’akazi kabo kabasaba gutangira akazi mbere ya saa moya kandi bizwi ko akazi gatangaira muri Leta saa tatu zuzuye.
Icyokora birashoboka ko nanone abo basiba iya mbere baba bashobora kuba bahisemo kwitabira Misa ya nimugoroba.
Umwe mu bakristu basengera kuri iyi Paruwase nawe yabwiye ikinyamakuru Virunga Today ko yemerekanya n’ibyavuzwe na Mgr Umushumba wa Diyoseze wa Gikongoro muri aya magambo: :
Ibyo Mgr yavuze ni byo kuko nko mu cyumweru gishize, muri imwe mu Misa ya mugitondo uriya mupadiri umaze kuba kimenyabose kubera kwikundira ibintu by’ubucuruzi yatangije Misa ya saa moya isaha ibura iminota itanu, abakristu bataragera mu Kiliziya, ndetse anayisoma no mu minota itageze kuri 15, twese twahise dutekereza iby’ikiraka cyo mu kigo gicuruza ayobora, ikiraka yihutiraga ngo kitamcika.”
Uyu mukuristu yakomeje aha urundi rugero umunyamakuru rugaragaza ko hari abapadiri badatinya no kwigira mu zindi gahunda zo ku cyumweru bamaze gusoma huti huti Misa ntagatifu.
Yagize ati:”Ntabwo ari kera ni umwaka ushize, mu Misa yari isanzwe yo ku cyumweru, Misa biba bisaba ko Liturjiya yose yubahirizwa, ariko uriya mupadiri yaje yakererwe, arangije yihutisha Misa, ntiharirimbwa Kyrie, Gloria n’indangakwemera nabyo bigenda uko, indirimbo nyinshi nazo bisabwa ko ziririmbwa ibice, Misa imara nk’imonota 45, ahita yirukankira mu modoka , ibintu bidasanzwe ku misa zo ku cyumweru, nyuma twaje kumenya ko yarimo yihuta kubera ikizamini yari afite kuri imwe muri za kaminuza zikorera mu mujyi wa Musanze.”
Uyu mukristu yibajije ukuntu ba Padiri badasiba gusaba abakristu kubahiriza umunsi w’icyumweru, bo barangiza bagapangaho gahunda zindi zidafiatnye isano n’iyogezabutumwa. Uyu yanibajije impamvu uyu mupadiri atafashijwe na padiri mukuru, ngo amworohereze muri iyi gahunda ye y’amasomo yo ku munsi w’Imana, ntabe yamuha Misa yo guhimabaza.
Uyu yongeyeho ko aba bapadiri babikora batyo kandi nyamara hari amabwiriza akubiye mu gatabo agaragaza ukuntu Liturjiya ya Misa igommba kubahirizwa, amabwiriza y’Inama nkuru y’abepiskopi baherutse gusomerwa mu Misa.
Umuti wa Nyiricyubahiro utavugwaho rumwe
Bikomeje gutyo twazahitamo kubakuramo
Nk’uko bigaragara mu mbwirwaruhamwe ya Nyiricyubahiro Mgr umushumba wa Diyoseze ya Gikongoro, ngo aba bihayimana bacitse mu nsengero niba badahinduye imyifatire yabo, ngo bagaruke mu nshingano zabo z’ibanze, ngo ababakuriye bazahitamo kubirukana burundu mu miryango yabo.
Abumvise iby’uyu muti wahiswemo n’abayobozi b’abihayimana, bibajije niba kubirukana mu miryango yabo bitazahita bibambura n’inshingano zindi bari bafite harimo kwigisha, kuyobora ibigo n’amavuriro cyane ko n’ibyo bigo biba bisanzwe ari iby’abihayimana.
Abavuga ibi babona ko aho gukangisha bagenzi babo kubirukana ahubwo ngo icyari gikwiye kuri aba bayobozi ari gukangurira aba batannye kugaruka mu nshingano zabo, byananirana bagashaka uburyo bwo kubasezera mu cyubahiro bagomba.
Ikindi cyibazwa ni imicungire y’ibihembo bihabwa aba biyeguriyimana. Ikizwi nuko byari bisanzwe bizwi ko aya mafranga y’ibihembo yakirwa n’imiryango barimo, akaba nta ruhare bagira mu micungire y’aya mafranga, kubirukana cyangwa kubirukanisha bikaba byagira ingaruka zitari nziza kuri iyi miryango yaba ibuze aho isanzwe ikura amikoro.
Babasimbure mu nshingano, musigare muhembwa gusa
Undi muti utaravuzweho rumwe watanzwe na Mgr Hakizimana ni uwuko aba bihayimana bajya basaba ababungirije kubakorera za raporo, noneho aba bagahindukira akaba arizo batanga aho bazisabwa.
Bishatse kuvuga ko muri rusange izi nshingano zo kuyobora bazirekerera aba babungirije ( ntabwo akazi ka directeur ari ako gukora za raporo gusa), hanyuma, bagakomeza kugaragazwa ko aribo bayobozi bityo bakanakomeza kubihemeberwa. Mu yandi magambo ni uguhemberwa inshingano badakora, ibintu bitakwihanganirwa n’abakoresha barimo Leta y’ U Rwanda.
Tubabwire ko byakomeje kuvugwa ko bamwe mu mu bihayimana binjira mu buzima bw’indahiro yabo atari ku mpamvu z’umuhamagaro w’ukuri, ahubwo ari ukubera impamvu z’ubuzima busanzwe nko gushaka imibereho, kwirinda ubushomeri cyangwa ibindi byubahiro mu muryango bavukamo.
Zimwe mu ngaruka ziterwa no kwikura mu nshingano z’ibanze kw’abihayimana harimo:
-Kugabanuka kw’icyizere n’icyubahiro bari bafitiwe n’abakristu bari basanzwe bafatiraho icyitegererezo;
-Kudindira ku murimo w’ivugabutumwa,abihayimana ntibabe bacyibanda ku kwamamaza ijambo ry’Imana, bigatuma abakristu babura ubafasha mu bikorwa binyuranye byo kwitagatifuza;
-Kuzana akajagari mu butumwa , bikagora Kiliziya guhuza ibikorwa byayo n’umurongo w’ivugabutumwa.




Umwanditsi: Musengimana Emmanuel
