Politike

Mu Nteko: Intumwa za rubanda zateye mu rya Meya Vestine, zemeza ko ba gitifu b’utugari bahembwa intica ntikize, ibikomeje kudindiza servise zitangirwa ku kagari

Kuva kuwa 4 kugeza kuwa 28/06/2025, abadepite bakoreye ingendo mu turere twose tw’intara n’Umujyi wa Kigali, basura imirenge imwe n’imwe ndetse n’imirenge yose y’Umujyi wa Kigali.
Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Kigali Today, ngo icyagenzaga aba badepite ni ukureba ibibazo birimo iby’ubutaka, iby’imiturire n’imyubakire iby’irangamimerere ndetse n’ibijyanye na service zikoresha ikoranabuhanga.

Muri imwe mu myanzuro batanze nyuma y’uru ruzinduko harimo gusaba ko ibibazo bivugwa muri service z’irangamimerere byaba byakemutse mu mezi 3 kugira ngo umuturage ahabwe service ku gihe.
Abadepite kandi ngo biboney ibibazo bikomeye byugarije akagari, ibibazo bigira ingaruka zikomeye kuri service zitangirwa kuri uru rwego rw’umuyobozi.

Urwego rw’akagari ntirukora neza.

Nk’uko bikomeza byemezwa n’umunyamakuru wa Kigali Today, ngo abadepite nyuma y’uru rugendo bagaragaje ko service zitangwa n’urwego rw’akagari zigicumbagira ngo ku buryo hari aho basanze abaturage bakigana urwego rw’umurenge kandi service bahashaka zitangirwa ku tugari.

Aba badepite kandi ngo biboneye ko hari utugari two hirya no hino mu gihugu tudafite umuriro w’amashanyaraza, ku buryo bigora abakozi gutanga serivisi ku baturage bifashishije ikoranabuhanga rigezweho.

Abadepite bakaba ngo barerekanye ko kuba Urwego rw’Akagari rudatanga umusaruro wifuzwa, ahanini biterwa n’uko rufite abakozi bake ndetse n’abahari bakaba batishimiye umushahara bahabwa kandi bagasabwa gukora ibintu byinshi.

Ibi abadepite bakaba babitangaje nta gihe kinini kirashyira Meya w’akarere ka Gakenke Madame Mukandayisenga Vestine yemeje ko umushahara w’aba Gitifu b’utugari utakijyanye n’igihe ku buryo ayo bahembwa a badashobora kuguramo ikote nk’iryo asanzwe yambara.

Koko rero ubwo yari mu itsinda, panel ryatanga ikiganiro hasozwa inama yateguwe na Ralga ( ishyirahamwe rihuza inzego z’ibanze mu turere no mu mujyi wa Kigali) , uyu muyobozi agaruka ku mushahara muto wa ba Gitifu b’utugari yagize ati: ” Niba Gitifu w’akagari adashobora kwigurira ikote nk’iryanjye azabasha gukemura ate ibibazo by’abaturage?”

Ni amagambo yakoreshejwe na Meya ataravuzweho rumwe, hakaba hari ababonye muri aya magambo nk’uburyo bwo kugumura ba Gitifu, kubateza Leta,kandi ko aya magambo ashobora no guca intege abakorera abaturage ku rwego rwo hasi.

Nyamara mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, ubwo hasozwaga urugendo bakoreraga mu karere ka Gakenke, Meya Vestine yagaragaje ko itangazamakuru ryamwumvise nabi ibyo yatangajw , ko icyo yari agamije kwari ukugaragaza bimwe mubitaragerwaho muri NST2 ( National Straategies Transformation 2) , byazakagombye guherwaho muri Gahunda NST3, kugira ngo uru rwego rw’akagari rurusheho kurangiza inshingano rusabwa.

Virunga Today yiboneye ingaruka z’umushara muto wa ba Gitifu.

Na mbere yuko Meya ndetse n’abadepite bagaragaza izi ngaruka z’umushahara w’aba gitifu uri hasi kandi babazwa byinshi mu nshingano zabo, Virunga Today yari yarabonye gihamya ya service mbi abaturage bahabwa na ba Gitifu b’utugari ku mpamvu zishobora kuba zumvikana z’uyu mushahara w’intica ntikize.

Koko rero bamwe mu baturage bo mu karere ka Burera basanzwe bitabaza ubuvugizi bwa Virunga Today, baheruka kubwira umunyamakuru wa Virunga Today ko ruswa bakwa n’aba bayobozi ibarembeje ko nta service n’imwe bagihabwa batabanje gutanga akantu kwa Gitifu.

Umwe muri aba baturage yagize ati:” Gitifu wacu ni nkaho tumenyereye imikorere ye, ndetse twarangije no kwiyakira, nta service wasaba ku kagari atakwatse akantu, ku buryo urupapuro rwose rukeneye kashe ye, yishyuza ibihimbi cumi, yewe n’iyi myanzuro y’abunzi, ntiyayiteraho kashe utamuhaye inote 2 za bitanu”.

Mugenzi we yunze mu rye atanga urugero ku mafranga yigeze kugenerwa abaturage begereye umupaka maze yemeza ko mu bihumbi bigera ku ijana mirongo itanu buri wese yagombaga guhabwa yagombaga guhamo Gitifu na mudugudu icyakabiri cyayo bityo mukagabana mukaringaniza.

Aba baturage kandi banamubwiye nanone uyu munyamakuru ko kubera izi shuguri ba gitifu biberamo usanga bakingira ikibaba ubucuruzi butemewe bw’inzoga z’inkorano cyangwa bakivanga no mu bucuruzi nk’ubw’inka bagamije buri gihe kwikuriramo ayabo.

Umuturage umwe yagize ati : “Ubu bucuruzi bw’inzoga z’inkorano ntibushobora gucika kubera ko aba bacuruzi mbere yuko bishora muri ibi bikorwa bitemewe, babanza kumvikana na Gitifu icyo bazamugenera muri iyi business ku buryo iyo hateganijwe n’umukwabo, aramuburira, abashinzwe umutekano bahagera bagasanga hadadiye cyangwa ibinyobwa byimuriwe ahandi, ninako bigenda mu bucuruzi bw’inka muri aka gace kuko Gitifu yumvikana n’abacuruzi b’inka, akaborohereza gukora ibikorwa bitemewe muri ubu bucuruzi nawe akabemerera akantu.

Virunga Today kandi mu bikorwa yatangiye byo gukurikirana bijyanye n’ikibazo cy’ubucuruzi butemewe bw’urunguze, abaturage benshi baganiriye n’umunyamakuru wa Virunga Today, bamubwiye ko ibikorwa by’urunguze bikingirwa ikibaba na ba Gitifu b’utugari cyane ko aribo bakira iibirego byishyuza uru runguze biba byazanywe mu bunzi kandi bakaba bagira n’uruhare mu bikorwa byo kwishyuza igihe mu manza aba bacuruza uru runguze baba batsinze.

Umwe mu baturage ba kagari ka Rungu yagize ati:” Aba batanga urunguze bakorana hafi n’abagitifu b’utugari kuko imikorere y’abo barayizi, bazi ko tuba twishyuye ariko bagakomeza gufatira ibipapuro by’imirima yacu tuba twateze, yewe hari n’igihe dutumizwa mu manza turegwamo n’aba batanga urunguze ariko ba gitifu bagakora ku buryo amahamagara atatugeraho, urubanza rugacibwa,bikazageraho naho ruhinduka itegeko, ukazashiduka ibyawe birimo gutezwa cyamunara, byose ari akagambane ka Gitifu w’akagari”.

Aba baturage kandi babwiye umunyamakuru ko ari gake babona Gitifu w’abo ku biro by’akagari ngo atange service baba bakeneye ko igihe bamuca iryera ari muri gahunda zibakangurira mitweli cyangwa Ejo heza.

Ibi kandi bya ruswa ikomeje guca ibintu mu nzego z’ibanze bikaba byaragarutsweho n’umwanditsi w’urukiko rw’ibanze rwa Gahunga, mu kiganiro yari yateguriye abari bitabiriye iburanisha ryo 20/06/2025.
Muri iki kiganiro yabwiye abari aho ku ruswa ikomeje kuyogoza ifasi y’urukiko rwa Gahunga igizwe n’imirenge ya Gahunga, Rugarama, Kinoni, Cyanika, Kagogo na Kinyababa, ko ariko ikibazo gifite ubukana mu mirenge ya Gahunga, Rugarama na Cyanika, aho ngo Gitifu adashobora kuguterera kashe utamuhaye akantu.
Greffier yagize ati:” Dufite amakuru yizewe ko ruswa ikomeje guca ibintu mu ifasi y’uru rukiko ariko cyane cyane mu mirenge ya Rugarama Gahunga na Cyanika, abunzi bakaba bakomeje kwishora mu bikorwa bya ruswa, ndetse na ba Gitifu akaba nta muntu baterera kashe ku myanzuro badahawe akantu, none dore hari n’abatinyutse kwadukana uwo muco kuri uru rukiko rw’ibanze, ni ibintu tutakwihanganira, aba mbere twarangije kubashikiriza RIB, mubabwire ko nundi wese uzafatwa muri ibi bikorwa azakanirwa irubakwiye, ni ikibazo twahagurikiye mu rukiko rw’ibanze rwa Gahunga”

Ibi byose ni ibigaragaza ibibazo biri muri servise zitangirwa ku kagari, nyirabayazana nk’uko byemezwa n’abarimo intumwa za rubanda akaba ari umushahara w’intica ntikize ugenerwa ba Gitifu.

Tubabwire ko kuri Umunyamabanga nshingwabikirwa w’akarere ku bijyanye n’umushara abarizwa kuri lever ya 13.7, amafranga utangiye aka kazi atahana akaba agera ku bihumbi 93. Icyokora buri karere mu mikiro yako njyanama ishobora kugira inyongera igenera ba Gitifu ku buryo muri rusange imishahara ya ba gitifu iri hagati ya 120 na 150 uretse abo mu mujyi wa Kigali bari kuri lever ya 6, ni ukuvuga hagati ya 250 na 350 ku kwezi.

Hon Kazarwa Gertrude Perezidante w’Inteko ishinga amategeko y’ U Rwanda

Madame Mukandayisenga Vestine , Umuyobozi w’akarere ka Gakenke
Ibiro by’akagari ka Kilibata, umurenge wa Rusarabuye mu karere ka Burera
Ibiro by’akagari ka Rungu, umurenge wa Gataraga, akarere ka Musanze

Umwanditsi: Musengimana Emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *