Politike

Musanganya na INES mu rukiko rukuru rwa Musanze: Avoka wa Musanganya yabuze mu rukiko hakekwa gutinya urubanza

None kuwa 05/06/2025 niho byari biteganijwe ko haburanishwa mu mizi urubanza mu bujurire Musanganya aregamo Ubuyobozi bwa INES ku kuba bwaaramwirukanye mu banyamuryango ba INES binyuranije n’itegeko.
Ubwo umucamanza yatangizaga iburanisha ry’uru rubanza, byaje kugaragara ko umwunganizi wa Musanganya mu by’amategeko atari ahari kandi akaba atari yigeze agaragariza urukiko ko atari buboneke.

Mu mpaka zavutse nyuma y’ibura mu rukiko ry’uyu munyamategeko, umwe mu bari muri izi mpaka yibajije niba iki atari ikimenyetso cyo gutinya no kwikura muuri urubanza k’uyu munyamategeko.

Perezida w’iburanisha abajije Musanganya niba ubwo bigenze bityo atahitamo kuburana nta mwunganizi, uyu yashubije ko nawe atumva impamvu ry’ibura ry’uyu mwunganizi we ko ariko nanone adashobora kwiburanira cyane ko na INES yatanze ikirego nacyo kijuririra uru rubanza cyuruririye ku bujurire bw’uruhande rwa Musanganya.

Kera kabaye ariko avoka wa Musanganya yaje kuhagera agaragariza inteko iburanisha, ko habaye ikibazo mu muhanda Kigali-Musanze,hakaza ibihu biremereye byatumye hahagarikwa ingendo z’ibinyabiziga igihe kitari munsi y’iminota 30.

Nyuma yo kujya impaka nanone ku gikwiye gukorwa, urukiko rwemeje ko iri buranisha ryimuriwe kuwa 18/06/2025, ku isaha ya saa munane.

Mu rubanza rwaburanishijwe mu rukiko rw’ibanze rwa Musanze, urukiko rwari rwemeje ko INES yakoze amakosa ubwo yirukanga mu nama y’inteko rusange Musanganya inyuranije n’amategeko, ihita imusabira indishyi zingana na miliyoni 20 mu gihe bivugwa ko Musanganya yari yasabye abarirwa muri za miliyari ugereranije n’ibyo azatakaza nyuma yo kwirukanwa muri INES.

Kaminuza ya INES ya Ruhengeri yashinzwe mu mwaka wa 2003 mu bayishinze hakaba harimo Musanganya Faustin bikunze kuvugwa ko ariwe wazanye iki gitekerezo ndetse na Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri, Umwepiskopi wayo akaba ariwe uhagarariye iri dhuri imbere y’amategeko.

Umwanditsi: Musengimana Emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *