Musanze-Affaire umuhanda wafunzwe: Umuhanda uzimurwa, utunganywe neza, ushyirwemo na laterite: Inteko y’abaturage b’umugudu wa Muhe
Ni icyemezo cyafatiwe mu nteko y’abaturage b’umudugudu wa Muhe, inteko yari yateranye mu buryo budasanzwe ngo higwe ku kibazo cy’umuhanda abatuye uyu mudugudu bifashishaga ukaza gusibwa igihe kigera hafi k’ukwezi bikozwe na nyiri ishuri Excel school ariko nanubu hakaba hari hakigaragara ibibazo mu ikoreshwa ry’uyu muhanda.
Nk’uko bigaragara mu butumire bw’iyi nama bwatanzwe n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Ruhengeri, uyu yahereye ku ibaruwa abatuye iyi zone yabatijwe Washngton bandikiye Umuyobozi w’akarere ka Musanze, bagaragaza ikibazo bafite cy’umuhanda uca mu ishyamba rya nyirishuri Excel school ugahinguka ku rusengero rwa New Jerusalem maze atumira abatuye iyi zone mu nama y’inteko y’abaturage yagombaga kuba kuwa kabiri taliki ya 04/11/2025 uhereye saa cyenda, igateranira aho bita mu gitari cya Yuli, bikaba byari biteganijwe ko iyi nama yari bwitabirwe na land officer w’umurenge ndetse n’abakozi bo muri One Stop Center y’akarere ka Musanze.
Abaturage bari bariye karungu
Kubera impmvu zumvikana zabayeho abaturutse ku karere bari bakenewe cyane ngo iki kibazo gifatirwe umurongo ntibabonekere igihe, Gitifu w’akagari yasabye ko mu gihe hagitegerejwe izo ntumwa z’akarere, abari bitabiriye batanga ibitekerezo kuri iki kibazo dore ko n’abari bahagarariye uruhande rwa nyiri Excel,Nathan, baribahibereye.
Afashe ijambo, umwe mubaturage yafashe ijambo maze mu kimeze nk’umujinya mwinshi, agaragariza Gitifu ko atumva ububasha iyi nteko ifite mu gukemura iki kibazo mu gihe bagitegereje ko ibaruwa bandikiye Umuyobozi w’Akarere itarasubizwa ngo hagaragazwe aho akarere gahagaze gakurikije ibikubiye mu ibaruwa banditse bagaragaza akarengane bakorewe bagafungirwa inzira, ibintu bibujijwe n’amategeko igihugu cyacu kigenderaho.
Mu kumusubiza Gitifu yabanje.kumubaza niba ibyo avuga yabitumwe n’abaturage yongeraho ko nta kibazo abona mu bitekerezo byatangwa n’abaturiye aka gace kahuye n’iki kibaxo kandi ko nizo ntumwa ziraba zoherejwe Mayor ubwe bagejejeho ikibazo.
Uruhande rwa Nathan rwasabye imbabazi rugaragaza ko habayeho ikibazo cya technique n’icyo kudahana amakuru ku gihe
Nyuma yo kurogorwa n’imvura mu gihe cy’iminota 30, inama yongeye gutera hari noneho intumwa z’akarere.
Uwari wafashe ijambo mbere yongeye kurihabwa maze yongera kugaragaza ko no bijyanye n’administration,Meya yakagombye gusubiza ibaruwa yabo, nizo ntumwa z’akarere zikaba zaravuzwe muri icyo gisubizo, ko naho ubundi ngo ntibumva imishyikirano bajyamo n’umuntu warenze ku mategeko agafungira abaturage umuhanda bari badanzwe bakoresha mu gihe cy’ukwezi, batabaza ubuyobozi bukanuma.
Uyu yongeyeho ko n’ibyakozwe na Nathan ibintu bimaze gusakuzwa mu itangazamakuru
ari ibya nyirarureshwa kuko imashini yakoreshejwe yagiye isigamo utunuga twakomeje kubuza ikoredhwa ry’uyu muhanda ko ndetse no kugeza uwo munsi umuhanda utari nyabagendwa kubera ibyondo bikwurangwa muri iki gihe cy’imvura kubera ibitaka barunzemo.
Gitifu wakomeje gusaba ubworoherane muri iki kibazo yashoboye guha ijambo intumwa z’akarere maze nazo zisaba ko zasobanurirwa imiterere y’iki kibazo kubera ko ari bwo mbere nazo zari zumvise umuntu ufunga umuhanda nyabagendwa.
Ahawe ijambo uwsri uhagarariye Nathan yahise asaba imbabazi, asobanura ko igikorwa barimo ari icyo kuzana itaka ryazatuma bazamura niveau y’ikibanza bateganya kwaguriramo ishuri rya Excel School kugira ngo hirindwe ko amazi y’umugezi wa Muhe yazangiza ibikorwa byabo, ko ikibazo bahuye nacyo ari ikimashini isanza itaka yabatengushye, yapfuye mu gihe yarimo ivana ibitaka mu muhanda, ikosa bakoze akaba ari uko bitahise bimenyeshwa abakoresha uyu muhanda.
Ni nkaho ibi bisobanuro bitanyuze abari bitabiriye iyi nama kuko batumva ukuntu imashini yapfa, umuhanda ugakomeza gufungwa hafi ukwezi, abaturage batarabonerwa ubundi buryo bwo gukoresha bava cyangwa bajya aho batuye.
Byongeye kandi ngo iki kibazo cyakomeje kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga za whatsapp harimo n’urwo abayobozi b’akarere barimo bahuriraho nk’abatuye umudugudu wa Muhe, bikaba bitumvikana ukuntu akarere kakomeje kwica amatwi kuri iki kibazo.
Hafashwe ibyemezo birengera impande zombi
Nyuma y’iterana ry’amagambo ryabaye hagati y’impande zombi, hageze aho abari mu nama bagira icyo bemerekanyaho cyane ko uruhande rwa Nathan rwakomeje kugaragaza ko nta nyungu rufite rwo gufunga uriya muhanda, umuhanda nawo bazakenera kuko niwo uzahuza ishuri n’umuhanda mpuzamahanga Musanze-Rubavu, bikaba bitashonoka rero ko bakwifungira amayira, bagakomeza gushomangira ko ikibazo bagize ari icyo mu rwego rwa technique.
Inkuru bifitanye isano:
