Politike

Musanze-Affaire urunguze: Me Nayigiziki Joel yimanye kopi y’amasezerano atavugwaho rumwe, Mutabazi aburirwa irengero, Ubuyobozi bwizeza umudendezo Odeta mu gipangu kitamubaruweho

Nubwo Virunga Today bikomeje kuyigora kubona amakuru ku kibazo cy’umutungo wa Uwabyawe Odeta na Mutabazi wakorewe uburiganya ( kubera ahari iterabwoba rikomeje gushyirwa kuri Odeta), kuri ubu hari amakuru mashya Virunga ifitiye gihamya ajyane naho iki kibazo kigeze gishakirwa umuti. Biragaragara rero ko abarimo gushaka uyu muti barimo guca iruhande ikibazo cy’ingenzi: Byagenze bite ngo hakorwe ihererekanya ry’ubutaka ririmo inyandiko mpimbano imbere ya noteri w’ubutaka usanzwe umenyereye aka kazi? Hagati aho kandi Virunga yamenye n’andi makuru ku mwenda wahawe Mutabazi.

RIB yatumye Odeta Kopi y’amasezerano agurisha igipangu, Me Joel amutera utwatsi.

Nibyo koko, kuri uyu wa mbere taliki ya 19/05/2025, nibwo Madame Odeta yerekeje kuri RIB station ya Busogo, ngo atange ikirego ku bw’umutungo ahuriyeho n’umugabo we Mutabazi wakorewe uburiganya, ukagurishwa we ntacyo abiziho.

Umugenzacyaha wakiriye ikirego cye ngo yahise amusaba kuzazana kopi y’amasezerano we atemera yakozwe hagurishwa uyu mutungo, amasezerano yasinyiwe imbere ya noteri, hagurishwa uyu mutungo ahuriyeho n’umugabo we Mutabazi nk’uko twabivuze haruguru.

Odetta yihutiye kureba Me Joel maze ageze kwa Joel amutera utwatsi amubwira ko adashobora kumuha iyi kopi kubera ko ikibazo yarangije kukigeza mu itangazamakuru, akaba nta cyizere ko iyi kopi atayijyana nayo mu itangazamakuru.

Iki akaba rero ari ikimenyetso simusiga kigaragaza ko Me Joel hari amakosa yishinja muri ibi byabaye.

Ikindi kitumvikana ni ukuntu umugenzacyaha yatumye uyu mudame kujya kuzana ibi bimenyetso ku muntu azi ko ari mubo arega ubufatacyaha. Habuze iki ngo uyu mugenzacyaha ngo yigire kwirebera Me Joel, dore ko anafite uburenganzira bwo kumutegeka gutanga iyi kopi y’amasezerano kandi bikazanaba ngombwa ko anamutumiza akamubaza kuri ibi akurikiranyweho.

Ikizwi kinateye ikibazo nuko nyuma yaho Me Joel ashwishurije Madame Odeta ko adateze kumuha kopi, Odeta yahise ancika intege aba ahagaritse ibyo gukurikirana ikibazo cye kubera ko ibyo yatumwe na RIB atabibonye.

Ku murenge bamwijeje ko ntawe uzamukura mu mutungo we

Nyuma yaho Odeta aburiye kopi yasabwe na RIB, bityo agahagarika ibyo gukurikirana ikibazo cye muri RIB, ngo yagiriwe inama yo kwishinganisha ku buyobozi bw’akarere ndetse n’ubwa Police y’Intaray’Amajyaruguru, abumenyesha ko akomeje kubuzwa amahwemo n’uwitwa Milita umusaba kumuvira mu gipangu yiguriye.

Muri icyo giha kandi, ngo Milita yakomeje gahunda ye yo kwihesha umutungo we, umunsi wo kuwa mbere nawe akaba yari yabyukiye kwa mudugudu no ku murenge asaba ubu buyobozi ko bwamufasha agahabwa umutungo we afitiye amasezerano y’ubugure.

Aha ku murenge wa Gataraga niho Milita ngo yahuriye na Madame Odetta maze abayobozi bo ku murenge babona akanya ko guhuza impande zombi, maze basaba Milita ko we n’umudame we baha amahoro uyu Madame Odetta, baba bashaka guhabwa iki gipangu ngo bakitabaza ubutabera.

Ikigaragara rero nuko yaba ukwishinganisha kwa Odeta ku nzego za police n’iz’akarere, yaba umurongo watanzwe n’umurenge kuri iki kibazo, ntabwo bikemura ikibazo cya Odeta, kuko igihe cyose muri systeme y’ubutaka iki gipangu kizaba cyanditse kuri Milita na Madame we, nta burenganzira Odeta azaba afite kuri uyu mutungo kuko ihame kimenyabose ari uko umutungo utakwanditseho aba atari uwawe.

Icyihutirwa rero muri iki kibazo nuko aya masezerano yaseswa burundu, umuryango wa Odeta ugasubirana umutungo wawo , kuko bitangenze, bityo Milita afite n’uburenganzira bwo kuba yagurisha uyu mutungo umubaruweho.

Mutabazi yaburiwe irengero

Andi makuru kuri iki kibazo, nuko Mutabazi kuri ubu yaburiwe irengero, akaba atakiboneka ku kazi yari asanzwe akora muri Dian Fossey Gorilla Fund International Karisoke, bityo akaba yarikuye ku kazi bizwi ko gahemba neza, iyi akaba ari indi ngaruka za bank lambert.

Andi makuru ku runguze rwahawe Mutabazi

Amakuru Virunga Today ikesha abakomeje gukurikiranira hafi ibibazo by’uru runguze rwahawe Mutabazi, nuko umwenda wahawe Mutabazi ungana n’ibihumbi 700. Icyemezo cyo gufatira igipangu cya Gataraga ( igipangu cyari cyaramaze gukorerwa ihererekanya) kikaba cyarafashwe umwenda ugeze kuri miliyoni 3. Aba bongeraho ko agaciro k’iki gipangu ubwacyo ari miliyoni zitari munsi ya 20.

Inkuru bifitanye isano:

Musanze-Gataraga: Uwabyawe Odetta arashinja abarimo noteri w’ubutaka n’utanga urunguze kumukorera uburiganya, hakagurishwa umutungo utimukanwa ahuriyeho n’uwo bashakanye

Umwanditsi: Musengimana Emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *