Politike

Musanze-Affaire ya miliyoni 400 zaburiwe irengero: Hagaragaye amajwi arengera Padiri ushinjwa ubujura

Uko iminsi yicuma ninako ikibazo cy’amafranga arenga miliyoni 400 bivugwa ko yaburiwe irengero hubakwa inzu y’ubucuruzi ya Diyoseze Gatolika mu mujyi wa Musanze gifata intera, kikaba kinamomeje kutavugwaho rumwe n’impande zinyuranyw zifite inyungu muri iyi dosiye.

Hagati aho abahaye amakuru Virunga Today bakomeje kwemeza ko hari byinshi biteguye kugaragaza bikomeje kuranga imicungire mibi y’umutungo wa Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri, ubuyobozi bwa Virunga Today bukababwira ko bikwiye kugenza buhoro hategerejwe ko ubuyobozi bwa Diyoseze bwagira icyo butangaza ku bibazo byarangije gushyirwa ahagaragara.

Hagati aho nanone hari abakomeje kugaragaza ko hari byinshi bitumvikana mu nkuru yatanzwe na Virunga Today, ko inkuru ubwayo nta bunyamwuga buyirangwamo kandi ko ibikomeje kuvugwa ku inyerezwa ry’aka kayabo ari ikinyoma cyambaye ubusa.

Yemeje ko journalism ikorwa na Virunga Today ari intoragurano yo mu muhanda.

Abinyujije kuri Setora Janvier, umuntu ushobora kuba akora itangazamakuru yagaragaye mu butumwa bwe yifatira mu gahanga itangazamakuru nk’irya Virunga Today we abona ko rudafite ligne editoriale ko nyiri ikinyamakuru ashobora kuba atazi ni igisobanuro cya ligne editoriale!

Uyu yongeyeho ko itangazamakuru rigenza icyaha ( journalime d’invedtigation) ritagendera kuri numvise, bambwiye, ko ahubwo rigendera ku bimenyetso bifatika byabayeho ku gihe runaka, akaba abona rero inkuru ivuga kuri miliyoni 400 zaba zaranyerejwe itujuje ibisabwa ngo ibe inkuru igenza ivyaha.

Uyu munyamakuru yagize ati: “Ariko isi irikoreye pe! Ese uwo munyamakuru wa Virunga Today , uwamubaza Ligne Editoriale ya journal ye yayimenya?? Ahubwo se azi icyo bivuga!!! Journalisme d’investigation ntijya muri bwe bwe bwe, abantu barabafunga, barabirukana n’ibindi. Icyo ikora ni ukugaragaza ibimenyetso nabyo byemejwe, nyabyo bitagishidikanywaho. Ni ko ye iyo Journalisme turi gutoragura mu muhanda ko ari ikibazo!! Naragenze ndabona Wallah! SETORA wamwigisha/mwakwiga/twakwiga gukora Itangazamakuru ridashaka giti ku ngufu. Uwo *Mubazi w’inkuru* arimo aratobanga pe!!

Mu gusubiza ubutumwa yari yoherejwe, umunyamakuru washyizwe mu majwi yakoresheje imvugo ikarishye yibaza impamvu Ubyobozi bwa Kiliziya butavuguruje ibyatangajwe cyane ko na mbere yo gusohora inkuru yari yasabye ubuyobozi bwa Diyoseze kugira icyo buvuga ku makuru yari buvugwe mu nkuru cyangwa ngo bube bwagana RIB niba babona umunyamakuru yararengereye.

Yongeyeho ko ibyo yanditse byose abifitiye ibimenyetso kandi ko akomeje gucukumbura ku mibare idashyira amakenga igaragazwa igihe cyose hari ibikorwa bya Diyoseze nk’iyubakwa ry’amashuri cyangwa irya za Kiliziya.

Padiri Twizeyumukiza arimo kwiga i Burayi kandi aracyakomeza gukurikiranira hafi imirimo ijyanye n’iyi nyubako

Undi mukristu we usanzwe azi byinshi ku mirimo yo kubaka iriya nzu y’ubucuruzi, akaba asanzwe aziranye bihagije n’umunyamakuru wa Virunga Today, mu butumwa yoherereje uyu munyamakuru, yamubwiye ababaye ko ibivugwa kuri Padiri Twizeyumukiza ari ibinyoama 100% kandi ko yiyiziye neza ko kugeza ubu nta mafranga yigeze aburirwa irengero hubakwa iyi nyubako kuva yatangira kubakwa kugeza magingo aya imyaka 2 yararangiye.

Yongeyeho ko n’ikimenyimenyi ikigaragaza ko imirimo irimo kugenda neza ari uko bahisemo kugereka 6 iyi nyubako mu gihe mbere byari biteganijwe ko izagerekwa 5 gusa.

Uyu yongeyeho ko ibivugwa ko padiri yahunze atari ibyo kuko ahubwo yoherejwe kwiga hanze, ari nako akomeza gukurikirana imirimo y’iyi nyubako ku buryo no mu kwezi gushize yari ino aha mu gikorwa cyo gukurikirana iyi nyubako.

Umunyamakuru wababajwe no kuba ataramenye aya makuru rugikubita ngo ayahuze nayo yari yahawe, yabaye nkusaba imbabazi iyi ncuti ye ariko amubwira ko na mbere yo gutangaza iyi nkuru yinginze ubuyobozi bwa Diyoseze kugira icyo bumutangarize ku nkuru yarimo gutegura, bukinumira, ibi bikaba bifatwa nko kudaha agaciro itangazamakuru!

Byongeye kandi uyu munyamakuru yabwiye incuti ye, ko akahakuwe amakuru yatangajwe hizewe cyane kandi ko abatanze amakuru bamusabye kuyatangaza vuba na vuba kugira ngo aya makuru azabe yagiye ahagaragara mbere ya nomination izakorwa mu cyumweu kizakurikira icyo twarimo, bivuze ko hari ibibazo bikomeye mu ishyirwa mu myanya ry’abihayimana.

Naho ku bijyanye nuko Padiri yaba yiga i Burayi akabifatanye no kugenzura inyubako iri mu Rwanda, umunyamakuru yabwiye mugenzi we ko icyo nacyo ari ikimenyetso cy’ibintu bidasobanutse mu mikoranire iri hagati ya Mgr na Econome General, imikoranire ishobora kuba ihatse byinshi mu micungire y’umutungo wa Diyoseze ushobora kuba wikubirwa na bamwe.

Koko reeo ntibyumvikana ukuntu Padiri umwe yakora inshingano 2 icyarimwe kandi ziremereye, ahantu hanyuranye hatandukanyijwe n’ibilometero birenga ibihumbi 8 nkaho Diyoseze ibuze abamusimbura muri izi nshingano cyane ko na Padiri Jean Claude atari inzobere mu bwubatsi mu gihe hari abandi bapadiri bize iby’ubwubatsi bari mu bundi butumwa hafi hano n’iriya nyubako. Byongeye kandi amatike akoresha agenda agaruka muri aka kazi nayo akaba ashobora kuba ari hejuru ugereranije n’umusaruro atanga muri iyi mirimo.

Mu kurangiza umunyamakuru yasezeranije incuti ye kuzakomeza gucukumbura amakuru yose kuri iki kibazo kandi ko atazigera azuyaza gushyira ahagaragara ibimenyetso birengera Padiri azaba yahawe nk’umunyamakuru ukurikiranira hafi ibikomeje kuvugwa kuri iyi nyubako, we yemeza ko yarenganyijwe agasigwa icyasha kandi akiri mu butumwa bwa Kiliziya.

Abayiba nibo baba bayashatse bihorere icyangombwa nuko ishiramari rya Diyoseze rikomeza gusagamba

Uyu mukristu we nawe waganiriye n’umunyamakuru wa Virunga Today bagaruka ku nkuru y’inyerezwa rya mikiyoni 400, yamubwiye ko ibi nta gitangaza kirimo, ko ari ibintu bisanzwe ko mu mirimo nk’iyi paduri uba ushinzwe kuyiyobora avanamo aye kandi ko we nyine nta kibazo abibonamo, kubera aba babanza gukuramo ayabo aribo baba barushye bayashaka.

Uyu mukristu yagize ati: ” Ntukirirwe wivuna witeranya na Kiliziya, maze igihe kirekire nkorana n’aba bapadiri, nta kuntu washingwa kugenzura inyubako nk’iyi ngo utakuramo ayawe, waba uri ikigwari, icyangombwa nuko umushinga uba warashakiwe abaterankunga bafite amamiliyari, urangira neza ugatangira kwinjiriza Kiliziya iritubutse nkuko bimeze kuri Fatima Hotel cyangwa Pastoral.

Ku kibazo cy’iyo myanya itangwa mu gisa n’ikimenyane, Uyu mukristu yabaye nk’uwihanangiriza uyu munyamakuru ko atari byiza kwivanga muri iki kibazo kuko ngo padiri mu masezerano akorera imbere y’imbaga y’abakristu yiyemeza kuzumvira Umwepiskopi we!

Batandukana, umunyamakuru yibukije uyu mukkristu ko ligne editoriale, umurongo yahaye ikinyamakuru cye ari ugukora ubuvugizi ku bibazo by’akarengane byose yagezwaho n’uwari wese, harimo n’abihayimana ko rero nta kizatuma atezuka kuri iyo ntego mu gihe mu mwaka umwe kimaze gikora abona iki kinyamakuru kiri neza mu murongo cyahaee.

Umunyamakuru yanyujije unutumwa kuri Setora yemeza ko Virunga Today ari ikinyamakuru cya za mayibobo

Ese koko Padiri J Claude yaba yiga i Roma, akanagenzura ibikorwa by’inyubako i Musanze nk’aho ari inzobere mu bwubatsi itaboneka ku isoko ry’umurimo mu Rwanda cyangwa ngo habe hari umupadiri warangije nibura ayisumbuye mu bwubatsi wakurikirana iby’iyi nyubako

Inkuru bifitanye isano;

Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri: Biravugwa ko arenga miliyoni 400 yari agenewe imirimo yo kubaka umuturirwa yaburiwe irengero

Umwanditsi: Musengimana Emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *