Musanze: Amanota ya P6 na S3 yaratangajwe, Musanze ntiyagira uwo barwanira umwanya wa nyuma, Meya Nsengimana asabwa kugira impinduka akora vuba na bwangu mu burezi.
Mu cyumweru twarangije, kuwa 19/08/2025, nibwo Ministere y’uburezi yashyize ahagaragara amanota y’ibizamini bisoza amashuri abanza, P6 n’ay’ibisoza icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye,S3.
Nubwo benshi bagitegereje icyegeranyo cya NESA ku byavuye muri ibyo bizamini harimo uko ibigo muri rusange byarushanyijwe, abatuye akarere ka Musanze bagize amahirwe yo gufashwa kubona bimwe mu byavuye muri ibyo bizamini, ibizatuma ababyeyi bazashobora gukora amahitamo meza yaho bazohereza abana babo bazakenera gushaka amashuri mashya ku mpamvu zinyuranye.
Virunga Today igihatana ngo ibone ibyangombwa byo gukora kinyamwuga, yashoboye kubona ibikubiye muri kiriya cyegeranyo cyavuye ku karere ka Musanze, ihitamo kukigeza ku basomyi bayo imaze no kugikorera n’ubusesenguzi bw’ibanze.
Nubwo amakuru ava muri iki cyegeranyo ari incamugongo, Virunga Today irizera ko ibikubiye muri iki cyegeranyo nizafasha ababyeyi guhitamo neza ariko cyane cyane bikazafasha ubuyobozi bw’akarere ka Musanze gukora amavugururwa ya ngombwa mu rwego rw’uburezi kugira ngo akarere kadakomeza kuba iciro ry’imigani, kubera umusaruro wa ntawo ukomeje gutangwa n’uru rwego mu ruhando rw’utundi turere.
Koko rero, biragara ko ibyabaye ku karere umwaka ushize ( reba inkuru twakoze ku cyegeranyo cya NESA 2023-2024 ku karere ka Musanze) ari nabyo byongeye kwisubira muri uyu mwaka wa 2024-2025, akarere kongera kuza mu myanya ya nyuma ku rutonde rw’uko uturere twarushanyijwe mu mitsindire.
Ibi bivuze ko nta masomo na mba,icyegeranyo cy’ubushize cyasigiye abarimu n’abayobozi b’ibigo byabonye umusaruro nkene bityo ngo babe barikubise agashyi maze abana batsinde ibi bizamini byo mu rwego rw’igihugu.
Muri iyi nkuru turibanda cyane ku busesenguzi bw’ibanze ku bigaragara muri iki cyegeranyo naho iby’amasomo abantu bakuramo ndetse nuko ababyeyi bakiriye iki cyegeranyo tuzabigarukaho ubutaha.
Umubare w’abana bahawe boarding kimwe mu bipimo bigaragaza imitsindire y’ibigo
Nk’uko bigaragara mu bisobanuro byatanzwe na Mineduc byaherekeje itangazwa ry’amanota y’ibizamini by’uyu mwaka n’ishyirwa mu myanya ry’abanyeshuri, abanyeshuri bazacumbikirwa barangije primaire ni abahungu bafite nibura amanota 61.0% n’abakobwa nibura bafite 58.3%.
Naho mubarangije icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye, abahungu bazacumbikirwa ni abagize nibura amanota 85.4 % n’abakobwa bafite nibura 81.8%.
Iki ni igipimo ababyeyi benshi bakunze kugenderaho iyo bahitamo amashuri y’abana babo, kuko igihe bakora ayo mahitamo usanga babaza bati iki kigo ababonye amabaruwa ni bangahe? Bishatse kuvuga abemerewe kuzacumbikirwa ni bangahe ?
Ibi nanone kubera ko abana biga bacumbikiwe bagira amanota meza muri rusange ugereranije n’abiga mu mashuri adacumbikira abana yiganjemo ayo mu burezi bw’ibanze bw’imyaka 12 cyangwa 9 mu bizamini binyuranye birimo n’ibyo mu rwego rw’igihugu.
Secondaire: Gs Kampanga, Gs Tero na Gs Busogo byagaragaye mu bigo bisanzwe biza ku isonga, ibigo bya Leta bisigaye birwanira imyanya ya nyuma
Nibyo, ku bigo bicumbikira abanyeshuri bisanzwe bizwi kuza ku isonga mu gutsindisha hiyongereyeho ibigo by’imyaka 12 cyangwa iy’i 9 y’ibanze aribyo Kampanga ( Kinigi , abatsinze 84.1%), na Gs Tero (Musanze, 79.4%) Gs Busogo 1 (Busogo,71.8%) GS St Michel( Gacaca,71.8%)
Ku isonga y’iri tsinda ry’ibigo 12 hari ibigo byatsindishije 100 %0 kugeza ku gifite 71.8% ry’abanyeshuri bakoze ibizamini dufite Ecoles des sciences de Musanze, St Vincent de Muhoza, Essa Ruhengeri na Gs NDA Rwaza, abana bose baratsinze kandi bahabwa ibigo bicumbikira uretse St Vincent ifite 99% bahawe boarding.
Ikigo rukumbi gicumbikira abanyeshuri gifite umubare w’abatsinze uri munsi ya 50% ni Ikigo cya Lycee Apicur gifite abatsinze bangana na 40% ry’abanyeshuri bose.
Ku mwanya wa nyuma hari kigo cya Gitinda gifite abatsinze bangana na 15.3% by’abanyeshuri bose.
Primaire baratsinze, boarding ziba ingume, bimwe mu bigo byigenga biratsikira.
Nibyo, imbonerahamwe y’iki cyegeranyo ku mashuri abanza igaragaza ko hari ibigo 28/120 bifite abannyeshuri bakoze bose babonye nibura 50% akaba aricyo gipomo cyo gutsinda, bivuze ko kuri ibi bigo, abanyeshuri bose batsinze.
Muri ibi bigo 28 ariko biragaragara ko 12 muri ibyo ari byo byashoboye kwitwara neza mu bijyanye no kubona abana bahawe boarding, bazacumbikirwa.
Koko rero ibi bigo mu bana bakoze ikizamini, ijanisha ku bahawe boarding riva ku 100% rikageza kuri 71.9%.
1.BSVI na New Geration, abana bose bahawe boarding, bikaba bigaragara ko ubuke bw’abana bakoze ibizamini ( 2 ku cya mbere na 7 ku cya kabiri) aribwo bwatumye ibi bigo biza imbere.
2.Keystone School, Brilliante School, Excel School ( Muhoza) na St Marc byagize ijanisha riri hagati ya 90.9 na 95.5%.
3. Itsinda rikurikiyeho ryajemo ibigo bya TOp Most, Shalon New Vision na Regina Pacis bifite ijanisha ryo muri za 80%.
4. Itsinda rya nyuma ririmo ibigo bifite za 70% ari byo : New Hopw Grammar, Kalisimbi Valley Academy na Sonrise.
Ikindi kigaragara nuko hari ibigo byigenga bititwaye neza, muri byo twavuga nka Kingdom School itarabonye umwana muri boarding, Bright valley yabonye 8% ry’abana bose bakoze ikizamini,
united School 4.3%, Ep Imena: 2.6%, La Pepiniere 8.3%, OPAPEP School:25%, Wisdom Susa: 27.3%, Prefer:28.6%.
Hanagaragara kandi isubira inyuma ry’ibigo bya Wisdom ( Cyuve) n’Ubumwe St Kizito ( Musanze), icya mbere gifite 66.7% icya kabiri cyo kigira 52.0% kandi ibi byombi byari bisanzwe biza mu myanya ya mbere.
Ikigo cya Leta cyapfuye gukanyakanya ni EP Bukane ifite 25.1%, uyu musaruro ukaba utajyanye n’ingufu ubuyobozi bw’ikigo bwakoresheje buhatira abana gusubira mu masomo no mu bihe bisanzwe bizwi ko ari iby’ikiruhuko ( coaching ya 5h30 z’igitondo).
Kuri iyi mbonerahamwe hagaragara kandi urutonde rurerure (ibigo 54) rw’ibigo bitigeze bibona umwana muri boarding, cyangwa bafite ijanisha riri mu bice mu bemerewe boarding hakaba harimo n’ibisanzwe bizwi mu karere nka GS Nyange ya I na Gs Busogo II.
Shalom New Vision, Amahitamo meza ku babyeyi bifuza uburere bwiza ku bana babo, ku giciro kiri hasi
Iby’iki kigo giherereye mu mudugudu wa Muhe, akagari ka Ruhengeri, umurenge wa Muhoza, Virunga Today yari yabiteye imboni mu cyegeranyo giheruka none dore no muri uyu mwaka cyongeye kugaragaza ko ibyabaye atari impanuka gifata umwanya wa munane n’amanota 81.1 % y’abemerewe boarding kimaze guhirika ibihangage byari bisanzwe bizwi mu rwego rw’akarere ndetse no mu rwego rw’igihugu.
Dore impamvu ababyeyi muri uyu mwaka w’amashuri 2025-2026 bakwiye guhitiramo abana babo Shalom new vision.
1. Muri iyi myaka 2 ishize yaje ku myanya y’imbere mu karere no mu rwego rw’igihugu ( reba ibyegeranyo by’imyaka ya 2023-2024 na 2024-2025 muri Virunga Today;
2. Amafranga y’ishuri ( minerval) ni ibihumbi 65 gusa ( reba Babyeyi y’uyu mwaka hasi ).
3. Abana bigishwa n’inzobere mu bwarimu, hakubahirizwa gahunda yashyizeeho na ministere y’uburezi, nta kunaniza abana ngo babyutswe igicuku.
4. Ikigo giherereye ahantu heza mu gice cya mbere mu bwiza cy’umujyi wa Musanze, aho bita mu Kizungu, mu masangano y’imihanda myiza ya kaburimbo iherutse kubakwa mu mujyi wa Musanze, mu duce turimo amahoteli azwi nka Faradja na Ikaze.
5. Umuyobozi wacyo ni inararibonye mu bijyanye n’uburezi, yamenyekanye mu bigo bya Wisdom na Regina Pacis, akaba yaragize uruhare mu kumenyekanisha ibi bigo byatangiye kuba kimenyabose ubwo yari ashinzwe amasomo kuri ibi bigo mu bihe bonyuranye;
6. Imyanya irahari ihagije kuko kuri ubu hijujwe ibyumba by’amashuri bishya 5 bizatuma abifuza kugana iki kigo, bakabikora hakiri kare batazabura imyanya.
6. Ku bindi bisobanuro wahamagara umuyobozi w’ikigo kuri 0788 498 177
Secondaire
Primaire
Inkuru bifitanye isano:
Umwanditsi: Musengimana Emmanuel