Musanze-Busogo: Abo muri Kavumu bibafata amasaha atatu ngo bagere ku kigo nderabuzima, bagakoresha amazi yo mu kabande naho umuriro wo bawuheruka mu myaka 4 ishize
Ibi bikubiye mu nkuru nanone yahitsihijwe n’abanyamakuru Robert na Media mu kiganiro umuti ukwiye kuri uyu wa kabiri taliki ya 17/02/2025 kuri Radiyo y’abaturage ya Musanze. Iyi nkuru ikaba yagarutse ku bwigunge abatuye mu kagari ka Kavumu, umurenge wa Busogo, akarere ka Musanze bakomeje kubamo, akagari nk’uko byemejwe n’abanyamakuru bigora abayobozi kugeramo ku buryo hari n’abarangiza manda ku buyobozi bw’akarere badakandagijeyo ikirenge kubera ububi bw’inzira igananyo dore ko imihanda nyabagendwa yo ngo nta n’uwakirazira uhabarizwa.
NK’uko byakomeje byemezwa n’aba banyamakuru, ngo Kavumu ari kure cyane y’akarere ka Musanze ku buryo abaturage baho bibona cyane mu karere ka Nyabihu kurusha uko bibona mu ka Musanze, ibiro by’aka kagari ubwabyo bikaba biherereye ngo hafi mu bilometero 30 uvuye mu mujyi wa Musanze. Ibi ngo ariko ntibyari bikwiye kuba igisobanuro cy’ubu bwigunge abatuye aka kakagari bakomeje kubamo, ko ahubwo habayeho kutita ku muturage wa Kavumu ibintu byari mu nshingano z’ubuyobozi bw’akarere ka Musanze.
REG n’akarere ka Musanze mu binyoma
Ikibazo cy’ibanze cyahereweho muri iki kiganiro ni icya za konteri z’umuriro z’abatuye muri Kavumu zaje kwangizwa n’inkuba mu ntangiriro z’umwaka wa 2022 ariko magingo aya zikaba zitarasimbuzwa. Umwe mu batuye mu kagari ka Kavumu wahuye n’iki kibazo wumvikanye kuri iyi radiyo yagize ati:” Twagize ibyago konteri zacu zikubitwa n’inkuba mu ntangiriro z’umwaka wa 2022, ntitwongera kubona umuririo, kuva icyo gihe twasiragiye mu karere ka Musanze , dusaba ababishinzwe kudukemurira ikibazo, bakomeza kutwizeza kuzagikemura ariko no kugeza ubu turacyari mu kizizma twategereje ko badukorera umuriro twarahebye.’‘
Undi muturage we yabwiye umunyamakuru wa Radiyo Musanze ko yagize akibazo kidasanzwe cya konteri magingo aya akaba nawe yarabuze ubufasha. Yagize ati;’ Konteri yanjye yagize ikibazo, umuririo naguze warashyize ikomeza kurekura umuririo, mpitamo kujya kubibwira abarebwa n’iki kibazo i Musanze, hashize nanjye imyaka hafi itatu, ntibigeze bahinguka ahaubwo na konteri yageze aho izima burundu, nanjye ndi mu kizima nk’aba bose.”
Iyi nkuru ya za konteri zitasimbuwe zo muri Kavumu iboneka no mu kinyamakuru Imvaho nshya, umunyamakuru Protasi Ngaboyahaizi we akaba yarahisemo kubaza ikibazo cy’aba baturage ubuyobozi bw’akarere ka Musanze ndetse n’ubuyobozi bwa REG mu karere ka Musanze.
Nk’uko bivugwa muri iriya nkuru, Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze mu ijwi rya Meya Nsengimana Claudien bwashyushye n’ubwemeza ko vuba aha aribwo bwamenye iki kibazo muri aya magambo: “Iki kibazo twarakimenye, tugiye kuganira na REG kugira ngo harebwe uburyo ziriya mubazi zasimbuzwa, abaturage babone serivisi bakwiye, bave mu mwijima.”
Naho mi ishami rya REG mu karere ka Musanze, mu jwi ry’umukozi waryo Batangana Regis, yararahiye arazikura ko aribwo bwa mbere bamenya iki kibazo muri aya magambo:’Tuzasura abaturage bafite iki kibazo, turebe uko gihagaze, hanyuma harebwe uburyo mubazi zangiritse zasimbuzwa, kuko ni bwo natwe twumvise iki kibazo.”
Aba bombi bavuze ibi ngo bikure imbere y’uyu munyamakuru nyamara mu kiganiro umuti Ukwiye umunyamakuru Robert yaremeje ko iki kibazo cya konteri zo muri Kavumu ari icyo mu mwaka wa 2022, Yagize ati;” Iki kibazo cya konteri z’umuriro zo muri Kavumu twakijemo nk’itangazamakuru hari Meya Jeanine ndetse na Guverineri w’Intara, ndibuka ko Meya yabasezeranije kuzakibakemurira vuba ariko kugeza n’ubu ntakirakorwa’. Hakaba hibazwa rero aho Meya Nsengimana ahera yemeza ko iki kibazo akimenye mu minsi ya vuba, ikizwi nuko ahubwo ari ya mvugo imaze kumenyerwa ya ;’ tugiye kubikurikirana’, ‘ikibazo kiri buze gusuzumwa”, n’ibindi…
Naho ku bijyanye n’igisubizo cya REG, ibyavuzwe n’uriya mukozi nabyo ni ikinyoma cyambaye ubusa kuko nta nyungu bariya baturage baba bafite zo kwemeza ko kuva mu mwaka wa 2022 bakomeje gusiragira kuri REG ya Musanze, ariko bakimwa amatwi.
Abadame babyarira nzira bagasongwa bacibwa amande y’ibihumbi 10
Indi mbogamizi ku baturage ba Kavumu ni iy’ibikorwaremezo by’imihanda bikiri ingume. Abaturage babwiye umunyamakuru wa Radiyo Musanze, ko kutagira umuhanda nyabagendwa bituma bakora urugendo rw’amasaha 3 igihe bakeneye kubonana na muganga kandi ko abahura n’ibibazo bikomeye ari ababyeyi baba bari ku nda kuko hari ababyarira mu nzira bataragezwa kuri Kigo Nderabuzima cya Busogo.
Umwe muri aba baturage yagize ati: ” Dufite ikibazo gikomeye cyaho kwivuriza kuko kuva aha kugera kuri centre de sante ya Busogo, bidusaba gukora urugendo rw’amasaha 3 mu gihe ari mu gihe cyiza naho ubundi bidufata n’atanu iyo iyi nzira duca yahindutse ibyondo. Ikibazo gikomeye ariko ni icy’abagore baba bari ku nda, benshi babyarira mu nzira kubera uru rugendo rurerure ikibabaje kurushaho nuko kuri centre de sante nabo bahita babaca amande y’ibihumbi 10 kubera kubyarira mu rugo, ni ikibazo kidukomereye twumva ngo ahandi bahawe poste de sante ariko twe nta kanunu kayo.”
Birashoboka ko aba baturage ba Kavumu bari mu bambere mu Rwanda bakora urugendo rurerure ngo bagere kwa muganga kuko imibare yo muri 202o yagaragaje ko impundandengo ku muturage, iyi ntera ingana n’iminota 47, ni ukuvuga ibilometero hafi bine. Abo muri Kavumu kuba bakoresha amasaha atatu bivuze ko bakora ibilometero hafi 15 kugira ngo bagere kwa muganga.
Aha umuntu akaba yibaza impamvu Akarere ka Musanze katigeza gatekereza guha aba baturage poste de sante aho bashoboraga kubonera ubuvuzi bwa ngombwa ( harimo no kubyaza) mbere yuko boherezwa ku Kigo nderabuzima cya Busogo, icy’ingenzi bwsabwaga gusa akaba ari ugutanga isoko kuri Rwiyemezamirimo wifuzaga gukorera muri Kavumu.
Aba baturage kandi baboneyeho no kugaragariza abanyamakuru n’ibindi bibazo bibugarije harimo icy’amazi meza, aho babwiye umunyamakuru ko bakoresha amazi y’ibirohwa bavoma mu tubande kandi ko imiyoboro y’abahaga amazi itakibarizwamo n’igitonyanga kubera ko amazi yakabagezeho yahagarikiwe mu bice bya Byangabo kubera impamvu zitavugiwe muri iki kiganiro.
Abarimo Agateretswenimana bifatiye mu gahanga ubuyobozi bw’akarere ka Musanze
Nk’uko bisanzwe kandi mu kiganiro umuti ukwiye, hakiriwe n’ibitekeerzo by’abakurikiye ikiganiro maze uwitwa Agateretswenimana wo mu karere ka Burera umaze kuba Kimenyabose muri iki kiganiro, adaciye iruhande anenga bikomeye imyitwarire y’akarere ka Musanze mu kibazo cya za konter.
Agateretswenimana yagize:’ Kuki muri Musanze bo badashyira umuturage ku isonga, twe iyo dutatse ikibazo nka kiriya Meya cyangwa Jado, ntabwo bamara iminsi 4 bataratugeraho ngo badukemurire ikibazo, none muri Musanze bo wasobanura ute ikibazo kimara imyaka 3 kitarabonerwa umuti ? Oya nibisbireho bakemure ibibazo by’abaturage babo, babone kuririmba ibyo kuba barashyize umuturage ku isonga.”
Tubabwire ko kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka, umwaka biteganijwe ko uzabamo amatora mu nzego z’ibanze, itangazamakuru ryakomeje gushyira igitutu ku buyobozi bw’akarere ka Musanze, ribusaba ngo bushakire umuti ibibazo bikomeje kugariza abatuye akarere. Muri ibyo twavuga ikibazo cy’ibikorwaremezo by’amazi n’umuririo kugeza naho mu mujyi wa Musanze ubu hari imidugudu itaragerwamo umuriro n’amazi meza , ibibazo by’inzoga z’inkorano, iby’umwanda ukomeje kugariza uduce tunyuranye tw’umujyi, ikibazo cy’urunguze gikomeje nacyo gusenya ingo nyinshi no gushora abaturage mu bukene, ikibazo cy’inganda zimuriwe rwagati mu baturage bikabuza abazituriye umudendezo n’ibindi byinshi bikomeje kunyuzwa mu itangazamakuri cyane cyane mu gitangazamakuru : Radiyo y’abaturage ya Musanze.


Umwanditsi: Musengimana Emmanuel
