Politike

Musanze-Byangabo: Visi Meya yaciye amarenga k’uhagiye kubakwa Stade Ubworoherane Nshya

Iterambere rikataje ry’umujyi wa Musanze rikomeje gutangarirwa na benshi aho rigaragarira mu izamurwa ry’imiturirwa rwagati mu mujyi, ibikorwaremezo by’imihanda myiza bikomeje gukwirakwizwa mu bice bitandukanye by’umujyi, amahoteli meza agezweho mu mujyi no mu nkengero zawo, inganda nini n’iziciriritse zikomeje kubakwa mu cyanya cy’inganda cya Kimonyi n’ibindi.

Gusa hari igice bikomeje kuvugwa ko cyibagiranye muri iryo terambere, igice kirebana na sport n’imyidagaduro, abatuye uyu mujyi n’abawusura bakaba bakomeje gutaka ubuke bw’ibikorwaremezo bya sport n’imyidagaduro, ndetse bakaba bemeza ko aka karere ariko gasigaye konyine kadafite stade y’imikino ijyanye n’igihe mu gihugu cyose.

Ibi ninabyo abari bitabiriye gahunda ya RBA hafi yawe yabereye muri centrw ya Byangabo kuwa 29/10/2025 bagarutseho, bemeza ko igihe kigeze ngo Akarere kabo kabone stade ijyanye n’igihe bityo bashobore guhangana n’utundi turere mu ruhando rwa sport n’imyidahaduro inyuranye dore ko basanzwe bafite ikipe ibahagarariye muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira wa maguru mu Rwanda: Musanze FC.

Stade yubatswe mu myaka 40 ishize, rwagati mu mujyi ahakenewe ituze, birihutirwa ko yimurwa

Abazi neza umujyi wa Musanze mu gihe cyashize, baribuka ko iyi Stade yaje kubatizwa Ubworoherane na Mzee Rucagu,mu myaka ya za 1984 aribwo yubatswe na company y’ubwubatsi y’abashinwa, icyo gihe yubakaga n’umuhanda Musanze-Cyanika.

Aba niba bibuka neza bazi ko iyi stade yari igizwe n’ikibuga cy’umupira w’amaguru, tribune ntoya itajyamo abarenga igihumbi ndetse na kantine yakoreshwaga n’abaje kureba umupira, akaba nta rwambariro rwahabarizwaga cyangwa ibindi nkenerwa kuri stade nk’amatara na parking.

Kuva icyo gihe kugeza magingo aya, imyaka mirongo ine yararangiye kandi nta mpinduka zigaragara zabaye kuri iyi stade uretse ibibuga bya basket na volley byatunganyijwe stade ndetse n’uruzitiro rwagiye rusanwa igihe cyose habaye kwangirika.

Muri icyo gihe ariko cyane cyane nyuma yaho hahagarikiwe Genocide yakorewe abatutsi, mu nkengero z’iyi stade hakomeje kuzamurwa inyubako zinyuranye zirimo izikorerwamo ubuyobozi bwite bwa Leta ndetse n’iz’abikorera. Muri izo twavugamo inyubako zikoreramo ishuri rya police, ingoro y’ubucamanza ikorerwamo n’urukiko rwisumbuye rwa Musanze n’urukuru urugeko rwa Musanze,iilnyubaka Pension Plazza ikoreramo Kaminuza ya UOK n’izindi zervice zinyuranye zirimo izitangwa na RSSB. Izi nyubako zikaba zaraje zisanga iz’ibitaro bya Ruhengeri biri muri hafi metero 300 uvuye kuri iyi stade.

Nyinshi muri izi nyubako zikaba zikeneye ituze ryihariye, bikaba byumvikana ko kugira stade rwagati muri izi nyubako kandi nta buryo bwaboneka bwo gukumira amajwi bibangamira bikomeye abakoreramo ariko by’umwihariko uru rusaku akaba atari rwiza ku barwayi barimo ababa bafite indwara z’umutima bizwi ko batihanganira urusaku.

Byongeye kandi muri iki gihe umujyi ukomeje kwaguka bidasanzwe, urujya n’uruza rw’ibinyabiziga narwo rukiyongera, hakomeje kugaragara ibibazo by’umuvundo, bituma bigorana gucunga umutekano igihe habaye ibirori muri iyi stade cyane iby’umupira w’amaguru.

Ikivunge cy’abantu baba bitabiriye ibi birori kandi nacyo cyangiza ibidukikije byiganjemo indabo nziza n’ibiti byagiye biterwa mu mujyi wose no hafi ya stade.

Ibikorwaremezo bya sport n’imyidagaduro biteganyijwe ko bizashyirwa ku butaka buri haruguru ya INES

Iki n’igisubizo Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Musanze, yahaye abari bitabiriye gahunda ya RBA twavuze ndetse n’abanyamakuru ba kiriya kigo, aba bose bakaba barakomeje kumusaba kubabwira ibyo aho kubaka Stade nshya igendanye n’igihe bigeze mu karere ka Musanze.

Aba babiheraga ku kuba uturere twari dusigaye mu gihugu tutagira stade zigezweho twararangije kuzubakirwa utundi natwo imirimo yo kubaka izi stade ikaba iri hafi gutangira.

Muzimaze gufungurwa vuba aha harimo stade ya Byumba n’iya Ngoma naho imirimo yo kubaka stade ya Rutsiro yaratangijwe , iya Muhanga imirimo yo kuyivugurura ikaba iri hafi kugera ku musozo.

Mu kubasubiza Visi Meya yababwiye ko ubuyobozi w’akarere buzi neza iki kibazo, ko hari n’imishinga yakomeje gutekerezwaho yo kwimura iriya stade ikava hagati muri ziriya nyubako z’umujyi ariko ikaba yaragiye idindira ku mpamvu zinyuranye.

Visi Meya ariko yageze aho amara abari aho impungenge, ababwira ko uko byagenda kose master plan y’umujyi wa Musanze igaragaza ko ibikorwaremezo bya sport n’imyidagaduro bigommba gushyirwa mu gice giherereye ruguru y’ishuri rya INES Ruhengeri, akaba ari mu mu mudigudu wa Gakoro, akagari ka Rwambogo, umurenge wa Musanze.

Ku kibazo cyo kumenya ni ryari uyu mushinga uzatangira dore ko ikibuga cy’umupira cyo gikenewe byihutirwa kuko icyo nuri Stade ubworoherane cyarangije kuba intabire, isaha n’isaha kikaba gishobora gufungwa na FERWAFA, Visi Meya yashubije ko byose byateguwe ku buryo umushinga uzihutishwa Stade ikaboneka vuba kandi ko hagati aho hari ikibuga cy’umushoramari cyujujwe ibisabwa cyarangije gutunganywa hafi ya INES, kikaba gishobora kwifashishwa mu gihe stade itaraboneka.

Bivuze rero ko abanyamusanze bashonje bahishiwe, kubaka iriya Stade muri kariya gace bikazatuma umujyi urushaho kwaguka ari nako iterambere rikomeza kwegerezwa ibice byafatwaga nk’iby’icyaro byari biherereye mu nkengero z’umjyi wa Musanze.

Tubabwire ko mugutegura no gutunganya imijyi, stade z’imikino zubakwa ahantu hatari umubyigano, hafite imihanda myiza, kandi hatabangamira ibikorwa remezo by’ingenzi. Ibi bituma habaho ituze, umutekano, n’imikoreshereze myiza y’umujyi, bikaba byumvikana ko ahahiswemo ngo hazubakwe Stade Ubworoherane Nshya hujuje ibisabwa.

Stade Ubworoherane, nyuma y’imyaka mirongo ine isaga yubatswe, ntikijyanye n’igihe

Mu gihe cy’imvura icyari ikibuga cy’umupira gihinduka intabire

Stade Ubworoherane niyimurwa hazakemuka ikibazo cy’ituze n’umutekano ku bari basanzwe baturanye nayo harimo n’ibitaro bya Ruhengeri

Visi Meya yemeza ko ibikorwaremo bya sport n’imyidagaduro bizashyirwa mu murenge Musanze, Akagari ka Rwambogo, mu mudugudu wa Gakoro

Umwanditsi : Musengimana Emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *