Musanze-Cyabagarura: Itunganywa rya za sites zo guturamo ni umuti ku kajagari gakomeje kurangwa mu miturire
Mu karere ka Musanze, hakomeje kuvugwa ikibazo cy’abayobozi bo mu kagari ka Cyabagarura, umurenge wa Musanze baherutse gutabwa muri yombi bakaba bakurkiranyweho imikorere idahwitse, aho ngo bagize uburangare abaturage bakubaka mu buryo bw’akajagari nta byangombwa, bakubaka ahataragenewe inyubako, cyangwa ahaganewe ubuhinzi n’amashyamba.
Mu gihe hakomeje iperereza kuri ibi bishinjwa bariya bayobozi, umunyamakuru wa Virunga Today yanyarukiye muri kariya gace ngo arebe uko byifashe.
Kimwe mu gikomeje gukurura akajagari mu myubakire, ni imidugdudu master plan yashyize mu mujyi wa Musanze ariko ikaba idakaswemo ibibanza.
Ibi ni ibyemezwa n’abaturage baganiriye n’umunyamakuru wa Virunga Today aho yabasanze mu midugudu wa Rugeyo umwe mu midugudu ivugwamo akajagari mu myubakire.
Umwe mubaturage umunyamakuru yasanze yikomereje ibikorwa bye byo kubaka (kandi nyamara bigaragara ko nta ruhushya afite rwo kubaka) yamubwiye ko mu gihe cyose umudugudu wabo utarakatwamo ibibanza nk’uko byagenze mu baturanyi bo mu mudugudu wa Gaturo, nta kabuza abaturage bazakomeza kubaka mu kajagari.
Yagize ati:’ Birashoboka ko bariya bayobozi bafunzwe batije umurindi akajagari, bakakira akantu, ariko nanone kuba hano nta mihanda irakatwa, ubutaka bukaba bukigaragara mu mirima isanzwe ikorerwamo ubuhinzi, ndetse benshi muri twe, ibyo bita master plan tukaba tutazi icyo bisobanuye, nta kabuza, abaturage bazakomeza gukoresha amayeri yose ngo bubake cyane ko benshi bimukira aha baba bahunga ahandi haba hakaswe imihanda, bakagurisha, bagahitamo kuza kubaka aha hahendutse.”
Yongeyeho ko bazi neza ko ibyo bakora ari ukurenga ku mategeko, ko ariko ibyo byose bakora bisa no kwiyahura kuko urebye nta bundi buryo basigaranye bwo gukemura ibibazo by’amacumbi.
Yagize ati: ‘’ Uretse no kuba nta mihanda yakaswe muri uyu mudugudu wacu, abatuye uyu mudugudu ntitwemerewe gukata ku butaka bwacu, ngo duhe abo twabyaye, aho kubaka inzu, nta ruhushya ngo twahabawa, ukibaza aba twabyaye iyo bazerekeza, ibyo dukora byose ni amaburakindi , ni nko kwiyahura”.
Umunyamakuru wa Virunga yiboneye ko koko aka gace ka Rugeyo kagifite isura y’icyaro, ndetse henshi bikaba byagora abayobozi kugera mu duce twitaruye imihanda mike ikoreshwa muri uyu mudugudu, bityo gutahura ababa bubaka mu kajagari bikaba nabyo bigoranye.
Naho ibyo kuba hari imidugudu itarakatwamo imihanda ngo byorohereze abifuza gutura, ibi nabyo nibyo, kuko uretse site ya Gaturo irimo gutunganywa, indi midudugu isigaye harimo n’iyoborwa na bariya bayobozi bafunzwe , yose nta mihanda nyakuri yakaswemo mbere y’uko haturwa, bikaba byumvikana ko imihanda ihari yaje isanga hatuwe, bikaba bivuze ko itakemuye burundu ikibazo cy’akajagari kuko yagasanzeho.
Ku kibazo cy’abimikoro make badafite ubushobozi bwo kubaka ubwoko bw’inyubako zisabwa muri sites ziba zirimo gutunganywa ndetse n’icyo kubonera urubyaro aho rwakubaka, igishushanyo mbonera cy’umujyi cyakagombye kuba cyarakemuye iki kibazo kikagaragaza aho ab’amikoro make bakubaka, bityo hagakemuka ikibazo cyakururwa nuko aba bafite ubushobozi buke bakomeza gushaka uburyo bushoboka bwose butemewe bwo kwituza muri izi sites zirimo gutunganywa cyangwa zizatunganywa.
Akarere nikishakemo ubushobozi hatunganywe imihanda aho bigishoboka.
Bisa naho akarere ka Musanze kahagurukiye iki kibazo cy’imyubakire y’akajagari ikomeje guhabwa intebe muri uyu mujyi. Koko rero mu minsi ishize niho havuzwe ikibazo cy’abatuye umudugudu wa Mugara umurenge wa Muhoza , ubuyobozi bwasabye kwimuka vuba na bwangu kubera bituje mu buryo bunyuranije n’amabwiriza yo kubaka mu mujyi, bikaba byarakuruye akajagari kakitwa ak’intangarugero mu mujyi wa Musanze.
Birumvikana rero ko na nyuma y’iri hagarikwa ry’aba bayobozi, akarere kari buze gukaza ingamba zo kugenzura imyubakire mu mujyi cyane ko binavugwa ko atari mu kagari ka Cyabagarura iki kibazo kiri honyine. Ariko nanone umuti urambye kandi ubereye bose, nuko akarere kari gakwiye kwishakamo ubushobozi hagakatwa ibibanza mu midugdu yose, hatabanje kwitabazwa imishinga ihambaye yo gutunganya za sites nk’irimo gukorwa mu mirenge imwe y’aka karere.
Bene iyi mishingaa kandi yagorana kuyishyira mu bikorwa kuko ubusanzwe imishinga yo gutunganya sites ikorwa neza igihe ari ahantu hasanzwe hadatuwe cyangwa hadatuwe cyane kugira ngo amabwiriza ajyanye n’iki gikorwa ashobore kubahirizwa.
Icyokora nanone iri katwa ry’imihanda rizagomba kubahiriza amwe mu mahame yubahirizwa muri ziriya site, nkaho bemeza ko buri wese agomba kugira icyo yigomwa kugira ngo haboneke igikorwa remezo cy’umuhanda aho kugira ngo abo ubutaka bwabo bwanyujijwemo umuhanda aribo batakaza bonyine.
Abakurikiranira hafi ibibera mu mujyi wa Musanze bemeza ariko ko inzira ikiri ndende kuko uretse n’aha havutse ibibazo, abo mu kagari akaba aribo babibazwa, ngo n’izi sites zirimo gutunganywa zirimo ibibazo bikomeye nk’uko abafitemo ubutaka badasiba kubigaragariza abarimo n’ikinyamakuru Virunga Today. Aba bemeza ko ibikorwaremezo byijjejwe bitaragezwamo harimo n’imihanda nyabagendwa kandi nyamara umushinga uri hafi kumara imyaka itatu, muri icyo gihe abaturage bo bagakomeza kwishyura ikiguzi cy’ibikorwaremezo bitaragezwamo.
Aba bakurikiranira hafi ibibera mu karere, bakaba bemeza ko ibi bibazo byose byatewe n’ubuyobozi bw’akarere bwatereye iyo iki gikorwa cyo gutunaganya izi sites, kigaharirwa rwiyemezamirimo na Komite z’ubutaka, kandi nyamara byari biteganijwe ko akarere ariko kazakurikirana ibi bikorwa, kibanda kukugenzura niba amahame agenga iki gikorwa yubahirizwa uko yakabaye.
Tubabwire ko mu gihe hategerejwe ikizakurikira ihagarikwa ry’aba bayobozi bo mu kagari, hari abemeza ko bisa naho bikigoye kuzageza imbere y’inkiko aba bayobozi kuko amakosa yakozwe ari ayo mu kazi bityo bakaba bagomba guhanishwa ibihano byo mu rwego rw’ubutegetsi nk’ibyo kwirukanwa ku kazi, ngo keretse habonetse ibimenyetso simusiga ko hari ruswa yakiriwe.
Aba banemeza ko kandi kugeza ubu bitumvikana ukuntu ubuyobozi bw’akagari buhozwaho ijisho n’ubuyobozi bw’umurenge bwakwijandika mu bikorwa nk’ibi, umwaka ugashyira, undi ugataha, ibi bikorwa bitaratahurwa dore ko na zimwe mu nyubako byemezwa ko zubatswe mu kajagari ziherereye ku mihanda nyabagendwa, zikaba zigaragarira buri wese, utanafite inshingano kugenzura iby’imyubakire mu mudugugu.











Inkuru bifitanye isano:
Umwanditsi : Musengimana Emmanuel
