Politike

Musanze-Cyabagarura: Mudugudu Ufunzwe arashinjwa n’abaturage kurigisa eshanu z’ikibina yari abereye umubitsi

Uyu munsi kuwa kabiri,  taliki ya 23/12/2025,  hari umuturage utashatse kwivuga izina wahanagaye mu buyobozi bwa Virunga Today, asaba ko hakoherezwa umunyamakuru mu mudugudu wa Rugeyo, akagari ka Cyabagarura/Musanze, ngo afate amakuru y’abaturage bo muri uyu mugududu bari bari mu kimeze nk’imyigaragambyo kubera amafranga ngo yo mu kimina bagombaga kugabana none komite nyobozi ikaba yabakuriye inzira ku murima ibabwira ko aya mafranga adashobora kuboneka.

Ikibina cya Mitweli n’ubwizigame

Umunyamakuru wihutiye kugera aho yabwiwe ko habereye ibibazo, yakiriwe n’abaturage benshi bashatse kumugezaho akababaro kabo maze ahitamo umwe muri bo ngo amusobanurire imiterere y’iki kibazo abanje no kumubwira muri make imiterere y’iri shyirahamwe ryabo.

Uyu muturage yagize ati: ”Iki ni ikibina twashinze muri uyu mudugudu ariko n’abaturutse muyindi mudugudu baracyitabira,  tugamije gukemura ikibazo cya Mitweli ariko tukongeraho n’ubwizigame uko buri muntu ashoboye. Umugabane umwe ni amafranga magana atatu, ariko hari n’abatanga ibihumbi 30 buri cyumweru akurikije amikoro ye Kandi buri munyamuryango asabwa kwaka inguzanyo kugira ngo aya mafranga ashobore kutwungukira twese”

Uyu yongeyeho ko uyu mutungo wose ucungwa na komite bishyiriyeho hakaba hari n’abagenzuzi b’umutungo banishyurirwa aka kazi kandi andi ko byose byakomeje kugenda neza kugeza mu mpera z’uyu mwaka, ubwo bazaga  kugabana ubwizigame bwabo nk’uko bigenda nyuma ya buri mezi 6 ariko bakabwirwa ko amafranga yose adahari kubera ko hari abitswe na  mugududu kuri konti ye none akaba afungiwe  mu igororero rya Musanze ndetse n’amafranga ye ari kuri iyi konti akaba yaramaze gufatirwa n’inzego z’ubutabera.

Agatsiko k’abajura ku buyobozi bw’ikimina

Ku kibazo cyo kumenya  uko byagenze kugira ngo aya mafranga aburirwe irengero kandi yari asanzwe abikwa muri Sacco, uwitwa Dusabimana yabibwiye umunyamakuru wa Virunga muri aya magambo: ‘Nk’uko bisanzwe bigenda.  imisanzu ya buri kwezi yakirwa n’umubitsi nawe akayishyira kuri konti y’ikibina iri muri Sacco, kandi nk’uko byagaragajwe n’abagenzuzi, nyuma yo kwishyura Mitweli y’uyu mwaka kuri buri munyamuryango, twari dufite mu isanduku ubwizigame bwa miliyoni 10 muri aya mezi 6 twagombaga kugabana, ariko twageze aha, batubwira ko mudugudu ufunzwe, yafashe amwe mu mafranga y’imisanzu yacu  angana na miliyoni hafi 5 yari ahawe, akayishyirira ku yindi konti ye bwite, none ubu bikaba ngo bidashoboka kuyabikuza ngo kuko amafranga yo kuri iyi  konti yarangije gufatirwa kimwe n’indi mutungo afite kubera biriyani bibazo akurikiranyweho.”

Abajijwe ukuntu mudugudu -mubitsi yaba yaranyuze murihumye komite ndetse na ngenzuzi agafata amafranga y’ikibina akayashyira kuri konti ye, uyu yashubije ko nabo bumiwe kuko bitumvikana ukuntu na ngenzuzi yaba itararabutswe maze yemeza ko byose byakozwe mu makagambane k’aba bayobozi, aya mafranga akaba yaroherezwaga kuri iyi konti ku kagambane ka bose.

Ubuhendabana

Umunyamakuru wabonye ko hari abanyamuryango bakomeje kwinjira aharimo hatangirwa amafranga bakakirwa , yabajije nanone umwe mubari aho maze amubwira uko amafranga yatewe imirwi.

Yagize ati: ” Ibyo barimo kudukorera ni ubuhendabana kuko twabasabye ko muri miliyoni icumi twagombaga kugabana, bakuramo 4.5 zaburiye kuri mudugudu ariko batubereye ibamba, ngo hagomba gutegerezwa ayaburiye kwa mudugudu yose agatangirwa icyarimwe, nkanjye nagombaga guhabwa agera ku biumbi magana tanu na mirongo itatu none barimo kumbarira nkabura nagera kuri 300, aya baduha rero ntacyo yatumarira kuko dufite imyenda twafashe tugomba no gusangira iminsi mikuru n’abo mu miryango yacu, turasaba ubuyobozo ko bwadujurikuranira iki kibazo hakaboneka ariya mafranga yafatiriwe kuko Ari ayacu, ntabwo Ari Aya mudugudu, yarayaduhuguje.

Uburangare bw’inzego z’ibanze mu micungire y’ibimina

Mu mwaka wa 2024, hasohotse iteka rya ministre rigena imiterere n’imukorere y’ibimina. Iri tegeko rikaba ryaragombaga gukemura ibibazo by’imicungire mibi yakomezaga kurangwa muri ibi bibina dore ko byinshi muri byo biherereye mu ntara y’amajyaruguru bikora nk’urunguze ndetse n’amafranga abikwamo akaba akomeje gusahurwa n’abiyita abacungamari babyo.

Ibi bimina byose rero  byari byasabwe kwiyandikisha ku buyobozi bw’umurenge kugira hakurikuranwe ku buryo bworoshye nyine imicungire n’imukorere yabyo, ndetse n’uwashaka guhirahira ngo anyereze umutungo wabyo, abe yakurikuranwa ku buryo bworoshye.

Magingo Aya amakuru agera kuri Virunga Today aremeza ko ibibina byiyandikishije ari mbarwa, bene byo bikaba barakomeje kudashyira amakenga ibikubiye muri iri teka bo bemeza ko Leta yaba ishaka kwivanga mu micungire y’umutungo wabo ndetse no kubisoresha.

Haribazwa rero icyo inzego zirimo iz’umurenge zikora ngo ibi bibina byandikwe, abanyamuryango bahumurizwe banerekwe ibyiza byo kwiyandikisha, izi zikaba ari ni inshingano z’umukozi ushinzwe amakoperative ukorera ku murenge.

Tubabwire ko ku bijyanye n’iki kibazo cy’aya mafranga yo mu mudugudu yaburiwe irengero, umunyamakuru wa Virunga Today aho aviriye mu mudugudu wa Rugeyo ahabereye iki gisa n’imyigaragambyo, yahise ajyana na bamwe mubaturage bari bafite iki kibazo, kureba Gitifu w’akagari ka Cyabagarura, uyu akaba yatunguwe no kuba iki kibazo atakimeneyeshejwe, maze yizeza umunyamakuru n’aba baturage gufatanya n’inzego z’umutekano, iki kibazo kikabinerwa umuti, aba baturage bakazashobora kwizihiza  iyi munsi mikuru mu byishimo kimwe  n’abandi baturage bo mu gihugu cyose.

Hitabajwe aba securite ngo hacungirwe umutekano abayobozi b’ikimina batashoboye gusobanurira abanyamuryango irengero ry’amafranga yabo, bagahitamo kubaha ubuhendabana
Ibiro by’umudugdu wa Rugeyo: Impurirane z’ibyaha kuri mudugudu: Kwakira ruswa, no kunyereza ibya rubanda
Aba baturage baratakambira Leta, ngo ireke gufatira amafranga yabo bibwe na mudugudu w’umujura akayashyira kuri konti ye,  maze nabo babone uko bizihiza iminsi mikuru isoza umwaka

Inkuru bifitanye isano:

Musanze: Dosiye y’abayobozi bo mu nzego z’ibanze bashinjwa ruswa mu myubakire y’akajagari irabarizwa mu bushinjacyaha

Umwanditsi: Musengimana Emmanuel

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *