Politike

Musanze-Expropriation-Icyanya cy’inganda: Akarere na Minicom bunamye ku baturage ba Mbugayera, babaha intica ntikize, ubutaka bwishyurwa miliyoni 12 mu baturanyi, babutangaho indishyi ya miliyoni 3 gusa

Iby’iri gena gaciro ritishimiwe n’abatuye umudugudu wa Mbugayera, akagari ka Birira, umurenge wa Kimonyi, mu karere ka Musanze, byatangajwe bwa mbere mu nkuru y’umunyamakuru Bizimana Emmanuel ukorera igitangazamakuru cya Isango Star, yasohotse kuri uyu wa gatanu taliki ya 06/03/2026.

Inkuru ibabaje y’abaturage babwiwe ko niyo barira amaraso, ntacyo bahindura ku byemezo byafashwe

Inkuru ya Bizimana itangira humvikana amajwi y’aba baturage bemeza ko ibyangombwa byabo by’ubutaka birimo gufatirwa abandi bagasinyishwa mu bisa n’agahato kugira ngo batange ubutaka bwo muri uyu mudugudu kugira ngo hagurirwe icyanya cy’inganda.

Umwe muri aba baturage yagize ati: ‘ Barabifatiriye nk’icyanye nararize, ndarira barakimpaye maze kureba uwo mutungo maze ndavuga nti  ngaho rero njyewe munsubize icyangombwa njye sindi kwemera. Maze kuvuga ngo sindikwemera ako kanya baravuze ngo no kugufunga turagufunga ndavuga nti se muramfungira umutungo wanjye ? Icyo gihe niho nahise mpungabana namaze nk’amasaha nkagahe ndimo kuririra aho hantu, umwe muri aravuga ngo niyo warira ukarira amaraso, ngo nta hantu  wajya kuturega’‘.

Aba baturage bakomeje babwira umunyamakuru ko babona nta handi babona bakwerekeza kubera ko  ubutaka bwabo bwataeshejewe agaciro, amafranga bahabwa akaba nta handi yabemerera kujya gutura.  Umwe nanone muri bo yagize ati;” Mutuvugire mu buyobozi, gahunda ihari ni ndi umunyarwanda niba turi abanyarwanda mutuvugire, tutegusubira aho twavuye mu manegeka, cyangwa baturekere aho twari turi niba badashaka kutujyana mu miturire.”

Muri iyi nkuru kandi Ubuyobozi bw’akarere bwumvikanye nabwo hari icyo buvuga kuri iki kibazo. Umuyobozi w’akarere utarigeze ahakana ibyavuzwe n’abaturage be,  yumvikanye agira ahubwo aba abaturage inama y’icyo bakwiye gukora. Yagize ati:’ Yemerewe nawe nubundi  kwizanira umugena gaciro w’iwe, tukumva rero icyo ngicyo ubwacyo nicyo gikwiye, kigira gute ? kimwereka ko ntago Leta ihari kugira ngo imurenganye, ikindi kandi aramutse atishimiye ibyo biciro nawe yemerewe kuzana umugenagaciro w’iwe, akagira ate, akabituzanira , akabizanira ubuyobozi bubishinzwe kuko n’ubundi aba afaite iminsi 30 yo kugira gute, yo kujurira ibyo ngibyo atishimiye.”

Icyokora mu bisobanuro bye. Meya ntiyigeza akomoza ku byaranze iki gikorwa cy’igenagaciro, igikorwa cyaranzwe guhatirwa gusinya  ndetse no gufatirwa  ibyangombwa byabo ku ngufu.

Babariwe ku giciro cyo hasi, bakorerwa uburiganya, bashyirwaho n’iterabwoba

Mu gushaka nanone kumenya ukuri kw’inkuru yatangajwe na mugenzi we, umunyamakuru wa Virunga Today yihutiye kuri uyu wa mbere taliki ya 09/03/2026 kwerekeza muri kariya gace maze akusanya amakuru yose y’uku iki gikorwa cyagenze cyo kubarira ba baturage bagomba kwimurwa ahazagurirwa icyanya cy’inganda.

Abo uyu munyamakuru yashoboye gusura akaba ari abahererye mu gace kegereye uruganda rwa sima Prime Cement, ibumoso bw’umuhada Musanze-Rubavu, mu kuboko nanone kw’iburyo k’umuhanda wekeza mu bice bya Kabere na Gitabura.  aba ni abaturage nanone n’uko byoneye n’umunyamakuru bari basanzwe babaho mu buzima buciriritse uukurikije amacumbi yabo no kuba nta mihanda yigeze ikatwa muri ka gace, benshi muri bo bakaba bari basanzwe batunzwe n’ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi kuri ubu butaka buto  ndetse no mu bushabitsi bakorera mu mujyi wa Musanze bwianjemo imirimo y’amaboko.

Mu gutangira inkuru zabo ku bijyanye n’iki gikorwa cyo kubimura aba baturage babwiye umunyamakuru ko byose byatangiye mu mpera z’umwaka ushize wa 2025 ubwo Meya Nsengimana yazaga kubateguza ko bagomba kwitegura kwimuka kubera imirimo yo kwagura iki cyanya cy’inganda cy’akarere ka Msuanze. Aba bakomeza  bakomeza bavuga ko hatashize igihe kinini, babona ubutaka bwabo butangiye gushingwamo imambo bahita babona ko ibyo kubimura biri hafi.

Mu cyumweru cyo kuwa 02/03 kugeza kuwa 06/03/2025 ngo nibwo babwiwe ko baza kubarirwa imitungo yabo ndetse bagashyira n’umukono ku masezerano abagenera indishyi. Ibi ngo byarakozwe maze buri wese ubariwe agahita yerekwa ingano y’amafranga yagenewe, aha ngo niho ibibazo byatangiye kwigaragaza kuko basanze barabariwe make, uwashatse kwanga gusinya akorerwa uburiganya ndeste ashyirwaho n’iterabwoba nk’uko uyu muturage yabibwiye umunyamakuru mari aya magambo.

” Njya mari mfite ubutaka buri ku buso bugera kuri metero kare 600, mu kumabrira, ntabwo bafashe ubutaka bwose, ahubwo barambwiye ngo barambarira gusa ubuso bwa 300, buri ku gice kitegereye umuhanda, ngo ubindi butaka busigaye bazabanza banshakire icyangombwa cyabwo cyihariye.  Mbabajie ayo nabariwe bambwira ko ari miliyoni 3 n’amafaranga make arengaho kandi ko bamabariye ku mafranga ibiumbi 9 821 kuri metero kare imwe kubera ngo ubutaka bwanjye bwari bugenewe ubuhinzi.Nababwiye ko ayo mafranga ari make ko ntashobora kuyasinyira, ariko banyumvisha yuko naba nsinye iby’ubutaka ko amafranga ashobora kwiyongera nibambarira indi itungo yari kuri ubu butaka, ariko namaze kubasinyira barigendera”.

Uyu muturage yakomeje abwira umunyamakuru wa Virunga Today, ko akimara kubona ayo yabariwe yahisemo gutangira gushakisha aho yabona ubutaka bwo guturamo. maze agiye mu gace bita Buhunge ahasanzwe hazwi kuba ariho hasigaye ubutaka bwo guturamo buhendutse, bamubwira ko ikibanza cya metero kare 300 kirimo kugura miliyoni 7, naho muri za site zirimo gukatwa mu murenge wa Kimonyo ari nawe batuyemo, ngo iki kibanza kirimo kugerekwa miliyoni 12.

Undi muturage we yabwiye umunyamakuru ko ubutaka bwe yari yarangije kubuhinduza bwaragizwe ubw’imiturire kandi ko yari yararangije kwishyura n’imisoro ya Leta, ko atumva ukuntu ubutaka bwe bwaskwishyurwa nk’ubukorerwa ho ubuhinnzi. Uyu yongeyeho ariko nawe ko yahisemo gusinya ku mpapuro z’igena gaciro kuko yakangishijwe gufungwa no kubura byose ngo kuko bamubwiye ko ubutaka ari ubwa Leta.

” Ubutaka bwanjye bwagenewe imiturire kandi narangije no gutanga imisoro yose y’ubu butaka, bambwiye ko bambarira kuri ariya mafranga mbasubiza ko bitashoboka kubera aya mafranga ari make ku bibanza nsanzwe nsorera kandi ko mu midugdu duturanye ikibanza nk’iki barimo kucyishyura miliyoni 10, none njye ngo nimfate miliyoni 3, ni ukutuvuganira, twapfuye gusinya kubera ko twabuze abatuvugira.

Minicom n’Akarere biratungwa agatoki

Mu gushaka kumenya uko byaba byaragenze ngo aba baturage bahabwe intica ntikize, umunyamakuru wa Virunga Today yegereye umwe mu basanzwe bakurikiranira hafi ibikorwa byo kwimura abaturage mu karere ka Musanze, amubaza uko byaba byaragenze ngo aba baturage bahabwe aya mafranga make cyane ugereranyije n’ibiciro by’ubutaka mu karere.

Uyu yamubwiye ko ibi biciro bisa naho byumvikanyweho na Ministeri y’inganda n’ubucuruzi ( Minicom) ari nayo ifite mu nshingano ibyo gutunganya ibyanya by’inganda ndetse n’akarere ka Musanze kuko ariko kagomba kwishyura indishyi. Yagize ati:’ Bariya baturage bisa naho barenganijwe kuko ku bwumvikane bw’akarere na Minicom, aba baturage babariwe ku giciro cyo hagati ( middle price) kandi byarashobokaga ko bahabwa ibiciro bya maximum price, ubwo abazabishobora bazajurira kandi mpora mbibawira, igihe ubutaka bwabo nta giti kirimo, mu kubishyura bazajya bahabwa make, buriya abafatemo ibiti by’isombe, intusi se, nta kibazo bafite”.

Umunyamakuru kandi yahisemo nawe kubaza umuyobozi w’akarere ka Musanze iby’iki kibazo, amugaragariza ibibazo yabwiwe byaranze igikorwa cy’igena gaciro harimo kuba abaturage barahawe intica bikaba bitazaborohera kubona ubundi butaka bimukiraho ahita amusaba ko niba bishoboka harebwa ukuntu ibiciro aba baturage bahawe bisubirwamo cyangwa se bagafashwa kubona amacumbi nk’uko birimo gukorwa ku bandi baturage barimo kwimurwa hirya ni hino mu karere. Kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru ariko, Umuyobozi w’akarere ntabwo yari yagashubije ubu butumwa yohererjwe.

Umunyamakuru kandi yahisemo koherereza ubundi butumwa Perezida wa Njyanama y’akarere ka Musanze, amubaze niba yaba yaramenye aamkuru y’aba baturage batishimiye ingurane bahawe, n’icyo muri icyo gihe yaba yarakoze cyane ko njyanama ifite inshingano zo kugenzura niba ibikorwa by’akarere bikorwa mu nyungu z’abaturage, ariko nawe magingo aya ntarasubiza ubu butumwa.

Bamwe mu batuye umudugdu wa Mbugayera basabwe kwimuka kubera igikorwa cyo kwagura icyanya cy’inganda cya Musanze

Abari basanzwe mu buzima butaboroheye, basabzwe kwimuka, bishyuwe intica ntikize, bemeza ko ntaho babona bazerekeza ko bagiye kurushaho kuba umutwaro kuri Leta
Umunyamakuru yaviriye imuzi umuyobozi w’akarere ibibazo yabwiwe n’abaturage atanga n’ibitekerezo k’ukuntu ibi bibazo byabonerwa umuti
Umunyamakuru yabwiye Perezida wa njyanama y’akarere ka Musanze  ko niba amakuru afite ari nayo nawe afite, urwego ayobora rwari rukwiye gukora inshingano zarwo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *