Musanze-Gataraga: Barimo gushakisha agatsiko k’abantu banyuranye, kakoresheje inyandiko mpimbano, kagafasha umuvandimwe wabo kuzungura wenyine umutungo umubyeyi wabo yabasigiye
Mu murenge wa Gataraga, Akarere ka Musanze haravugwa ikibazo cy’uburiganya cyaba cyarakozwe n’abantu bataramenyekana neza, bishoboka kuba barifashishije inyandiko mpimbano, bagakora idosiye yegurira umutungo wose ugizwe n’ ubutaka bungana hafi na hehitari 2, umwe mu bazungura 7 b’umukecuru witwa Busenge Helena, Witabyimana mu mwaka wa 2017.
Inkuru y’ubu buriganya yamenyekanye ubwo uwitwa Mukasine Agnes na Musabyimana Beatrice, abakobwa bombi ba Nyakwigendera Busenge Helena bahuriraga n’umunyamakuru wa Virunga Today ahitwa i Yaounde bafotoza ibyangombwa by’ubwo butaka bemeza ko bari bagiye guhuguzwa.
UPI yaburiwe irengero
Nk’uko uyu witwa Mukasine Agnes yabibwiye umunyamakuru wa Virunga Today, ngo byose byatangiye mu mwaka wa 2017, ubwo umubyeyi wabo Busenge Helena, mama ubabyara ari 7 yitabaga Imana maze bamara guherekeza uyu mubyeyi, abavandimwe be bakamusaba kubika ibyangombwa byose by’ubutaka mukecuru yasize, kugira ngo igihe nikigera, bazazungure ubu butaka bamaze kubugabana ku buryo buringanije.
Nk’uko Mukasine akomeza abivuga, ngo mu minsi ishize yaje kwigenzura asanga mu bipapuro yari abitse haburamo kimwe cyari icy’ubutaka bugera hafi kuri hehitari 2 buherereye mu nkengero za pariki y’ibirunga maze abimenyesha abavandimwe bahita batangira gushakisha aho cyaba giherereye,ari nabwo begereye umukozi w’ i rembo wabahaye amakuru y’ibanze kuri iki kibazo:
Mukasine yagize ati:” Ubwo rero maze kubura iyo UPI itari yakazunguwe twahisemo kujya kubaza umukozi w’ i Rembo hano mu Byangabo, maze arebye asanga iki gipapuro cyarakiriwe ku murenge wa Gataraga, ngo gikorerweho izungura, kandi ko ubu idosiye yoherejwe ku karere ngo ikaba itegereje ngo ikotererwe iryo zungura”.
Uyu mukozi rero akaba yaragiriye inama Mukasine na Musabyimana Beatrice umuvandimwe we,kugana ku karere ka Musanze ngo bahabwe amakuru yose kuri iki kibazo.
Dosiye yateye amakenga umukozi w’akarere ushinzwe imicungire y’ubutaka.
Nk’uko bikomeza bivugwa n’aba bombi, ngo icyo bihutiye ako kanya ni ukujya ku karere maze kuri uyu wa kane taliki ya 29/05/2025 bibonanira n’umukozi ushinzwe imicungire y’ubutaka mu karere ka Musanze witwa Daniel, bamugezaho ikibazo cyabo.
Uyu mukozi nyuma yo kureba ibikubiye muri dosiye yavuye ku murenge wa Gataraga, ngo yababwiye ko nawe yagize amakenga kuri iyi dosiye ariyo mpamvu yari yarasubitse ibyo kuyikora ategereje ibisobanuro yazaka ku murenge wa Gataraga.
Mukasine yagize ati: ” Twageze ku karere twakirwa n’umukozi witwa Daniel tumutekerereza ikibazo cyacu maze arebye atubwira ko nawe yagize amakenga kuri iyi dosiye akayihagarika, atubwira ko ubwo bimeze bityo, iyo dosiye ayisubuza ku murenge, ikongera gukorerwa izungura rikurikije amategeko”
Umunyamakuru yabajije aba bombi niba nta yandi makuru bavanye kwa Daniel y’inyongera ku bijyanye nuko byaba byaragenze, aba bombi basubije yego, babwira umunyamakuru ko Daniel yababwiye ko hari abantu bashobora kuba bariyitiriye kuba aribo bagize umuryango wabo, bagasinya kuri ifishi yagenewe izungura.
Bagize bati:” Daniel yatubwiye ko yabonye hari abantu basinye bemeza ko Uzamukunda Pholomona, usanzwe ari umwe mubazungura ariwe ugomba kuzungura 100% ubutaka bwa mukecuru, akaba yatubwiyemo uwitwa Nditunze umwarimu wigisha ku kigo cya Rwinzovu, uwitwa Daniel, uwitwa Ndacyayisenga ndetse n’umudame ngo ucuruza inkweto mu isoko rya Byangabo , bose bakaba batuye mu murenge wa Gataraga, akaba aba bose nta amasano dufitanye ku buryo basinya kuri iyo fishi”.
Ku kibazo cyo kumenya ikiri buze gukurikiraho, aba bombi bashubije ko bagiye kubanza kumenya abagize uruhare bose muri ubu buriganya, amakuru bari bukure ku murenge wa Gataraga, bayamenya, bagatangira ibyo kwitabaza ubutabera ngo barenganurwe, ko ariko icy’ingenzi ari uko ku karere babemereye kuburizamo ibyakozwe, dosiye yose igatangira bundi bushya.
Nditunze yemeza ko ibyakozwe byari ukurangiza umwanzuro w’abunzi b’akagari ka Mudakama.
Umunyamakuru yashatse kumenya byimbitse byinshi kuri iyi nkuru maze mu butumwa bugufi abaza umukozi w’akarere wakiriye iyi dosiye niba hari icyo yaba azi kuri iyi dosiye, undi amusubiza yego ariko amutsembera ko nta kintu yamubwira kuri iyi dosiye kuko ari ikibazo kireba ubushinjacyaha, umunyamakuru ntiyagira icyo yongeraho.
Umunyamakuru kandi yashoboye kubona Nditunze ku murongo wa telephone, umwarimu washyizwe mu majwi muri iyi dosiye, maze mu minota irenga 30 baganira kuri iki kibazo ariko birangira amutsembeye ko nta buriganya azi bwabaye muri iyo dosiye ko ibyo azi byakozwe kuri iyi dosiye byakurikije anategeko kuko hakurikijwe imyanzuro y’inteko y’abunzi b’akagari ka Mudakama, agaheshwa umutungo yari yaraguze na nyakwigendera, umubyeyi wa bariya badame.
Yagize ati'” Abo bagore abantu bose barabazi, bameze nk’abataye umutwe, ubwo butaka ni ubwanjye kuko nabatsindiye mu bunzi b’akagari ka Mudakama, inteko y’abunzi itegeka ko nakwandikwaho ubwo butaka nari naraguze n’umubyeyi wabo, ariko bakanga kunkorera ihererekanya, umuheshawinkiko niwe warangije uru rubanza”.
Icyokora ibi Nditunze yemeje, bihabanye n’ikibazo nyirizina cyagejejwe ku karere, kuko ikibazo aba badame bari bafite cyari icy’izingura ryakozwe nabi akaba atari icy’iherekanya hagati y’abagize uriya muryango na Ndituze.
Ni idosiye Virunga Today ikomeza kubakurikuranira.
Tubabwire ko muri iyi minsi mu Ntara y’amajyaruguru, hakomeje kuvugwa uburiganya bukomeje gukorerwa ku mutungo itimukanwa y’abantu, iyi mitungo ikaba ikorerwaho ihererekanya ritanyuze mu mategeko cyangwa se igatezwa cyamunara nazo zitubahurijwe ibisabwa. ibi bikorwa bikaba bigirwamo uruhare n’abantu banyuranye harimo bamwe mu banditsweho imutungo, abatanga ibyo bita urunguze,ba noteri basanzwe cyangwa abafite uburenganzira bwo guhagararira iherere kanya ry’umutungo itimukanwa ndetse n’abakomisiyoneri, abaturage bakaba bakomeje gusaba inzego z’ubutabera zirimo RIB guhagurukira iki kibazo kigenda gifata intera umunsi ku wundi.



Umwanditsi : Musengimana Emmanuel