Politike

Musanze -Gataraga: Ku kibazo cy’urunguze kibangamiye muri rusange umutekano wabo, Virunga Today yagiriye inama abaturage ba Rungu kugeza akarengane kabo ku Umukuru w’Igihugu

Kuri uyu wa gatatu taliki ya 11/06/2025, abanyamakuru bakorera ibinyamakuru Virunga Today na Gasabo.net berekeje mu kagari ka Rungu, mu murenge wa Gataraga,mu karere ka Musanze, ku butumire bwa bamwe mu baturage baho bifuje ko ibi bitangazamakuru bibasura ngo byibonere uburemere bw’ ikibazo cya bank lambert, urunguze, kiriho ndetse n’ingaruka kimaze kugira kuri aba baturage.

Na mbere ariko yuko berekeza muri kariya kagari, aba banyamakuru babanje gukora icygeranyo cy’inkuru zavuze kuri iki kibazo, inkuru zanyunijwe mu bitangamakuru binyuranye birimo Imvaho Nshya, Karibu Media, igihe, Irisa tv,n’ibindi, maze basanga ibi binyamakuru byaravuze ku buryo burambuye kuri iki kibazo kugeza naho uwitwa Setora Janvier agaragaje urutonde rw’abatanga uru runguze muri turiya duce tw’imirenge ya Gataraga, Busogo ndetse na Shingiro.

Virunga Today kandi yo yari yaramenye iki kibazo nyuma yaho igerejweho ikibazo cy’uwitwa Nibamwe Marita, waterejwe cyamunara ibye ntaho ahuriye n’urunguze rwahawe uwitwa Kadirigi.

Bagiriye inama abaturage kugeza ikibazo cyabo ku Umukuru w’igihugu

Bakigera mu kagari ka Rungu, aba banyamakuru bakiriwe na bamwe mu baturage bari baje kubagezaho ibibazo byabo, ariko aba baturage nanone bababwira ko umubare munini wabagombaga kuza kubagezaho ibibazo, uwo munsi, wari wagiye mu manza bahuriramo n’ababahaye urunguze ku rwego rw’umurenge, , ko bishobotse bazongera bakagaruka kumva ibibazo byabo.

Bidatinze aba banyamakuru batangiye kumva ibibazo byabo maze buri umwe kuwundi agaragaza inzira ndende yaciyemo aburana imanza z’urunguze bikarangira atsinzwe bigizwemo uruhare n’abantu banyuranye barimo abacamanza, ba noteri, b’avoka n’abaheshabinkiko bakorana hafi n’aba batanga urunguze.

Aba baturage bongeye guhamya ko uru runguze rumaze kubagiraho ingaruka zikomeye ku buryo hari n’abo imitungo yabo yatikiriye muri izi banki lambert bagahitamo kwimukira mu gihugu cya Uganda.

Kuki abayobozi barebera iki kibazo kandi hari itegeko rihana iki cyaha cy’ubwambuzi bushukana

Abanyamakuru bashatse kumenya niba ntacyo inzego z’ibanze zakoze ngo zirenganure aba baturage, maze basubiza oya, ko ahubwo ba Gitifu yaba uw’akagari cyangwa uw’umurenge aribo bakira izi manza, bazi neza ko ari iz’urunguze, bakazohereza mu bunzi ngo ziburanishwe.

Aba banyamakuru babwiye aba baturage ko batumva impamvu abatanga uru runguze badakurikiranwa cyane ko ubwinshi bw’ibirego abatanga urunguze bageza mu bunzi bigaragaza ko koko batanga uru runguze, kandi hakaba hari n’itegeko rihana abishora muri ibi bikorwa by’urunguze.

Aba banyamakuru banaboneyeho kwibaza impamvu, intumwa za rubanda ndetse n’urwego rw’umuvunyi basanzwe bakorera ingendo hirya no hino mu gihugu bakira ibibazo by’akarengane, batabwiwe uburemere bw’iki kibazo ngo kibe cyabonerwa umuti, abagira uruhare muri ibi bikorwa butemewe bakaba bakurikiranwa imbere y’amategeko.

Ibi nibyo byatumye aba banyamakuru nyuma yo kuganira n’aba baturage ku buryo burambuye, barabagiriye inama yo kugeza ikibazo cyabo ku Umuukuru w’igihugu, ushobora kubavana muri aka kaga barimo kubera ububasha ahabwa n’amategeko no kuba mu bisanzwe azwiho kutihanganira akarengano akari ko kose.

Aba baturage bashimye iki gitekerezo, bamwe muri aho batangira gushyira umukono ku rutonde rw’abashyize umukono ku ibaruwa aba banyamakuru bazabafasha kwandikira Umukuru w’igihugu.

Ku kibazo cyo kumenya umubare wa ngombwa ukenewe w’abasinya ngo ikibazo cyabo cyumvikane, abanyamakuru bashubije ko niyo yaba 50 ntacyo byaba bitwaye, ko ariko babaye nk’igihumbi byarushaho gutuma ikibazo cyumvwa n’umukuru w’igihugu.

Aba banyamakuru babwiye aba baturage ko bakwiha igihe gihagije cyo gushaka iyi mikono kandi ko uretse n’abarenganijwe, ko nundi wese wumva ingaruka mbi za banki lambert ku mibereho myiza y’abaturage ndetse no ku bukungu bw’igihugu, yazashyira umukono kuri iyi baruwa.

Tubabwire ko Perezida w’abunzi ba Rungu bwana Makuza, aherutse kubwira Virunga Today ko aho atangiriye imirimo iye, we n’ikipe bakorana bakomeje guca intege ibikorwa by’urunguze, ko ariko hari byinshi bigikwiriye gukorwa kugira ngo abayobozi b’inzego z’ibanze bumve uburemere bw’iki kibazo banafatanye n’abunzi kugishakira umuti!

Abakagombye kurenganura umuturage nibo bamurenganya! Urukiko rw’ibanze rwa Muhoza nirwo rwemeje ko ubutaka bwa Nibamwe Marita butezwa cyamunara kandi ntaho ahuriye n’urubanza Norbert yaregagamo Kadirigi




Umunyamakuru Setora Janvier yageze naho atangaza ku mugaragaro urutonde rw’abatanga urunguze, ariko ubuyobozi bukomeza kwica amatwi kandi nyamara urunguze ari icyaha gihanwa n’amategeko: Abaturage nta yandi mahitamo bafite uretse kubwira akarengane kabo Perezida wa Repubulika

Madame Angelique yaviriye imuzi abanyamakuru ibibazo yatewe n”abatanga urunguze.

Madame Umumararungu Clenia mu kiniga cyinshi ntibyamworoheye kugeza akababaro ke kose ku banyamakuru, akababaro yatewe na ba Ruharwa mu runguze, bagenzi bagiye bamusaba kenshi kwihangana, kubera ko igihe gishobora kuba kiri hafi ngo ahabwe ubutabera

Ku biro by’akagari ka Rungu, niho abanyamakuru bahuriye n’abaturage bari baje kubagezaho akarengane bakorewe
Abaturage babajije abanyamakuru umubare ukenewe w’abashyize umukono ku ibaruwa bazandikira Umukuru w’igihugu,babasubiza ko abarenganyijwe ndetse n’abamaganira kure urunguze n’abarutanga, bose bazasinya kuri urwo rutonde.

Umwanditsi: Musengimana Emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *