Musanze-Gataraga: Umuheshawinkiko yarangije urubanza, ateza cyamura umutungo w’utagira aho ahuriye n’urubanza, hibazwa inkomoko y’imikorere y’urukozasoni ikomeje kuranga abaheshabinkiko.
Ikinyamakuru Karibumedia mu nkuru zacyo zinyuranye zahitishijwe umwaka ushize, hagarutsemo inkuru z’uburiganya bwa bamwe mu baheshabinkiko, bakomeje kurangiza imanza barenze ku mabwiriza agenga igikorwa cyo guteza cyamunara imitungo y’aba batsinzwe mu manza z’imbonezamubano.
Gusa mu buriganya iki kinyamakuru cyagarutseho, nta buri mu kigero kimwe n’ubuvugwa ku muheshawinkiko witwa Mukeshimana Juliette, uherutse kugurisha umutungo w’umuturage utagira aho ahuriye n’uwatsinzwe mu rubanza rwagombaga kurangizwa.
Amakuru yizewe yemeza ko iyi cyamunara yakorewe ku butaka bufite nimero UPI : 4/03/05/04/1823 bwa Madame Nibamwe Marthe ngo hishyurwe umwenda umugabo witwa Kadigiri yari abereyemo umwenda bwana Hategekimana Norbert kandi nyamara aba bombi nta mutungo basangiye nk’uko binagaragzwa UPI yavuzwe haruguru kuko yanditse kuri Nibamwe Marthe 100%. Ubu butaka bukaba buherereye mu murenge wa Gataraga, akagari ka Rungu, umudugudu wa Gahira.
Virunga Today yashatse kumenya impamvu y’ iki gikorwa cyinyuranije n’itegeko nshinga rya Repubulika y’U Rwanda, ryemeza ko umutungo w’umintu utavogerwa maze ihamagara Me Julienne wakiriye phone ariko akirinda kugira icyo asubiza umunyamakuru wa Virunga Today agahita anakuraho iyo phone.
Icyo buri wese wumvise iyi nkuru yakwibaza ni ukumenya ubwenge buke ku ruhe rugero rw’uyu muheshawinkiko watinyutse gufatira ku mugaragaro, ikintu cy’undi muntu utagira aho ahurira n’urubanza, mu gihe n’umwana wo mu kiburamwaka iyo atwaye ikaramu y’undi mwana aba azi neza ko ayibye.
Ahari hanakekwa agasuzuguro yagiriye uyu mukecuru akeka ko atazatahura itegeko rimurengera, itegeko bitanagoye kumenya.
Virunga Today iracyakurikirana iki kibazo ku buryo bwambitse, inkuru irambuye kuri aya mahano yakozwe n’uyu muhesha w’inkiko ni mu nkuru itaha.
Gusa ingingo ya 176 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu Rwanda, rivuga ku bihano ku muntu wihesha icy’undi ku buryo bw’uburiganya, ikaba igira iti:
Umuntu wese ugurisha cyangwa utangaho
ingwate ikintu cyimukanwa cyangwa
kitimukanwa azi ko atari icye aba akoze
icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko,ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000
FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1000 000 Frw)
Umwanditsi: Musengimana Emmanuel